Perezida Macron yagaruye gahunda y’itorero ry’igihugu mu Bufaransa

Leta y’Ubufaransa yatangije gahunda yo kugarura ibikorwa by’itorero bamwe bita ingando  ku Bafaransa bose bafite imyaka 16 y’amavuko.

Ni igitekerezo Emmanuel Macron yatanze ubwo yiyamamarizaga kuyobora Ubufaransa, mu rwego rwo guteza imbere gukunda igihugu ndetse n’ubumwe mu rubyiruko rw’Abafaransa.

Ariko hari abatumva inyungu z’iri torero ry’igihugu.

Iri torero ry’igihugu rishya rizajya ryitabirwa n’abahungu n’abakobwa bafite imyaka 16 y’amavuko. Rigabanyijemo ibyiciro bibiri.

Icya mbere, kimara ukwezi kandi cy’itegeko kucyitabira, kizibanda ku masomo yo gukunda igihugu. Leta ivuga ko kizatuma “urubyiruko rumenyana kurushaho ndetse rukumva kurushaho uruhare rwarwo mu muryango mugari w’Abafaransa”.

Muri iki cyiciro cya mbere, byitezwe ko mu byo urubyiruko ruzajya rukora ku bushake harimo kwigisha no gukorana n’imiryango ifasha abatishoboye, ndetse n’imyitozo irutegurira ibya gisirikare aho ruzajya rukorana na polisi, urwego rw’abazimya inkongi cyangwa rugakorana n’abasirikare.

Mu cyiciro cya kabiri, ku bushake, uru rubyiruko ruzajya rumara hagati y’amezi atatu n’umwaka umwe, rushishikarizwa gukorera mu “gice gifitanye isano n’ubwirinzi n’umutekano”.

Ariko muri iki cyiciro naho rushobora guhitamo gukora indi mirimo ku bushake ijyanye no kubungabunga umurage, ibidukikije cyangwa kwita ku batishoboye.

Ubu ibiganiro byatangiye, hagamijwe ko iri torero ritangira mu ntangiriro y’umwaka utaha.

Ariko haracyari ibintu byinshi byo gushyira ku murongo, birimo n’ibijyanye n’amategeko.

Umuryango w’abakozi, washyizweho ngo usuzume iby’iyi gahunda, waburiye ko itegeko-nshinga ry’Ubufaransa ribuza leta guhatira igice cyose runaka cy’abaturage kumara igihe batari mu miryango iwabo, keretse gusa mu gihe bari kurwanira igihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *