Umugore ukomoka muri Kongo afungiye kurira Statue of Liberty

Polisi y’i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika iravuga ko yataye muri yombi umugore w’umwimukira ukomoka muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo wuriye ishusho y’ubwisanzure akicara aho itangirira.

Icyo gihe byabaye ngombwa ko ba mukerarugendo bakurwa mu gace ka Liberty Island i New York.

Ni nyuma y’ubushyamirane bwamaze amasaha atatu yagiranye n’abategetsi baho ndetse n’inzego z’umutekano.

Ibitangazamakuru byo muri Amerika byatangaje ko uyu mugore yitwa Therese Okoumou, w’imyaka 44 y’amavuko.

Amakuru aravuga ko bishoboka ko Madamu Okoumou yuriye iyo shusho mu rwego rwo kwigaragambya yamagana gahunda ya Perezida Trump yo guhagarika kwakira abimukira bajya muri Amerika.

Umuntu yagaragaraga yurira aho ishusho y’ubwisanzure iri i New York itangirira

Umupolisi Brian Glacken ukora mu mutwe w’ubutabazi bwihuse i New York yavuze ko igikorwa cyo kumanura uyu mugore bamukura kuri iyo shusho kitari cyoroshye.

Yagize ati:

“Mu by’ukuri cyari igikorwa cy’ubutabazi gisaba ubwitonzi bwinshi kubera ukuntu hahanamye. Ntabwo ari ahantu harambuye. Jye na mugenzi wanjye Chris [Williams] nta kintu twari dufite cyo kwishyingikiriza.”

Yongeyeho ati:

“Bitangira ntabwo yashakaga gukurikiza ibyo twamubwiraga. Ariko twafashe akanya turamuganiriza… nuko ubwo twamugeragaho adashobora no kugira ahandi ajya, ntekereza ko yabonye ko ake kashobotse.”

Mbere yaho, abantu benshi bari batawe muri yombi bamaze gukorera imyigaragambyo aho iyo shusho iri.

Ibi byahuriranye n’umunsi w’ikiruhuko wo ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa karindwi ubwo Amerika iba yizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge.

Src:BBC

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *