Modi yashyikirije abaturage ba Rweru inka yabazaniye muri gahunda ya Gira Inka

Nerandra Modi Minisitiri w’Intebe w’Ubuhinde yazanye inka 200 zatanzwe nk’inkunga kuri gahunda ya Gira Inka yatangijwe na Perezida Kagame, bombi muri iki gitondo bazijyanye mu mudugudu w’ikitegererezo wubatswe Rweru mu karere ka Bugesera bazishyikiriza abo zigenewe.

Modi wageze i Kigali ku mugoroba wo kuwa mbere , yakiriwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bahita bakomereza mu biganiro by’impande zombi ndetse hanasinywa amasezerano agera kuri arindwi y’bufatanye hagati y’Ubuhinde n’u Rwanda.

Muri iki gitondo, Modi yajyanye na Perezida Kagame  i Rweru mu Bugesera gutanga iyi mpano yazanye nyuma akaza kwitabira inama rusange ku bucuruzi hagati y’ubuhinde n’u Rwanda, aze no gusura urwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.

Nyuma Nerandra Modi arahita yerekeza i Kampala muri Uganda aho ari bube Minisitiri w’Intebe wa mbere w’Ubuhinde uri butange ikiganiro mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda, mbere yo kujya muri Africa y’Epfo aho azitabira inama y’ihuriro BRICS (Brazil-Russia-India -China -South Africa)

Mu ijambo ry’ikaze yahaye Nerandra Modi, Perezida Kagame yashimye ko uyu muyobozi yemeye ubutumire bwo gusura u Rwanda kandi ari intambwe ikomeye cyane mu mubano w’ibihugu byombi.

Yavuze ko amasezerano basinye yizeye ko azagira uruhare mu iterambere ku mpande zombi kandi u Rwanda rwishimiye ko vuba aha uhagarariye Ubuhinde noneho azagira ikicaro i Kigali.

Yashimye ko Modi yazanye n’itsinda ry’abashoramari baza kuganira n’abikorera mu Rwanda ku mikoranire y’ubufatanye muby’ubucuruzi mu nama iri bubahuze none.

Yabwiye kandi uyu muyobozi ko isoko rusange rya Africa rizaha andi mahirwe akomeye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’Ubuhinde na Africa.

Yasoje ashimira Nerandra Modi ku nkunga yazanye kuri gahunda ya Gira Inka bari bujyane gutanga kuri uyu wa kabiri.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *