Abasigajwe inyuma n’amateka barasaba ko bagobokwa imibereho yabo igahinduka

Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda barasaba leta ko batuzwa  hamwe nabandi bakareka guhabwa  imidugudu yabo bonyine kugirango  nabo bajye babasha kwigira kubandi nkuko byatangajwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w ’umuryango uharanira imibereho myiza y’abasigajwe inyuma n’amateka Coporwa, Musabyimana Yvonne.

Yagize ati”turasaba leta ko yadufasha  kuzamura  imibereho yacu,  kuko  nabasigaye bariho nabi , bikaba ariyo ntandaro   ituma bagabanuka umunsi ku wundi ,ibintu twebwe tubona nk’ikibazo gikomereye Abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda”.

Musabyimana Yvonne.

Yanagarutse no kubushakashatsi bwakozwe nikigo(IPAR)mu mwaka wa 2011 bwerekanye ko abasigajwe inyuma n’amateka mu Rwanda basagaga ibihumbi 50 nyuma y’umwaka w’1994. None ubu hakaba hari  impungenge ko  uyu mubare aho kugirango wiyongere urushaho kugabanuka, aho basigaye babarirwa gusa  ku  ibihumbi 36,ndetse umubare munini wabo bakaba badafite inzu, abandi nabo bagatura mu nzu zitujuje ubuziranenge.

Niyitegeka Eliane utuye mu Akarere ka Gasabo Umurenge wa Rutunga,Akagali Gikomero,Umudugudu wa Kigabiro,yagaragaje ko mu miryango yabo bagikorerwa ihohoterwa rishingiye ahanini ku gusuzugurwa nkabatagize icyo bashoboye,ibyo bikaba bibangamira iterambere ryabo ,akavuga ko biterwa n’abaturanyi(abatarasigajwe inyuma n’amateka) batarihindura imyumvire ishingiye ku mateka babayemo kuva kera.

Niyitegeka  Eliane

Inzobere mu by’ubukungu akaba n’umushakashatsi Habimana Jean Damascene mu bushakashatsi yakoze yerekanye ko abagera kuri 30%(imiryango) itagira inzu ni ukuvuga ko ibayeho  ikodesha,indi  igakodesherezwa cyangwa ikaba icumbitse mu bavandimwe babo.

Mu karere ka Gasabo honyine habarurwa  abagera kuri 57%,mugihe  ubushakashatsi bwakorewe ku miryango 1848 yabo irimo 1143 iyoborwa n’abagabo naho 705 iyoborwa n’abagore, icyi cyegeranyo kikaba cyarakorerwe  mu turere 11 tugize Igihugu.

Mukasekuru Jeanne D’Arc  umukozi wa COPORWA uyobora umushinga wo kurandura ihohoterwa rishingiye ku gitsina  avuga ko abasigajwe inyuma n’amateka bibasasirwa n’indwara z’umusonga na Malaria ziterwa n’imiturire mibi,hakiyongeraho n’indwara  zikomoka ku mwanda kubera imibereho mibi, maze zikabahitana kuko batanakunda kwivuza kubera imyumvire ikiri hasi kuri benshi muri bo,ibintu We, abona ko bakenewe kwegerwa kugirango batazazima.

Mukasekuru Jeanne D’Arc

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’imiturire n’imyubakire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire( Rwanda Housing Authority-RHA), Muhire Janvier avuga  ku kibazo cy’imiturire ,yasobanuye ko bagiye gukorana n’inzego z’ibanze basanzwe bafatanya ngo barebe icyakosorwa ku bibazo by’imiturire byagaragajwe.

Aha yaboneyeho gusaba  uruhande rw’abagenerwabikorwa nabo kwita ku nzu baba bahawe, birinda kuzangiza bazicanamo cyangwa bazisenya.

Umwe mubagenerwabikorwa wifuza ko ubuzima bwabo bwakwitabwaho

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *