Netanyahu na Putin ku kibazo cya Irani muri Siriya

Uburusiya bwaba bugiye gutangira gukura abasirikare ba Irani muri Siriya ahagana ku mupaka na Isirayeli, ibi nibyatangajwe ku musi wa gatatu n’abategetsi ba Isirayeli, nyuma y’aho Minisitiri w’intebe wa Isirayeli Benjamin Netanyahu agiranye ibiganiro na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin.

Isirayeli yagaragaje ko yifuza ko abasirikare ba Irani bose bari muri Siriya bavanwayo kandi ko itazemera ko Irani igumayo akaramata.

Mugihe Netanyahu yari mu ndege yerekeza i Moscow, ikigendajuru cya Misile cya Isirayeli cyahanuye indege ya drone ubwo  yari mu kirere  iva muri Siriya.

Ni ku nshuro ya  gatatu muri uyu mwaka habaye ibiganiro hagati ya Netanyahu na Putin,aha akaba yatangaje ko imigenderanire hagati ye  n’umutegetsi w’Uburusiya ihambaye cyane ku mutekano wa Isirayeli.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *