OMS yatangaje ko icyorezo cya Ebola cyarangiye muri RDC

Ishami ry’Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko nta cyorezo cya Ebola kikiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu ntangiriro za Gicurasi 2018 nibwo OMS yari yemeje ko muri Congo hagarutse icyorezo cya Ebola nyuma y’uko babiri muri batanu bapimwe mu Mujyi wa Bikoro, bagaragaje ibimenyetso byayo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yatangaje ko imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurwanya iki cyorezo zatumye gihita kirangira.

OMS yagaragaje ko mu masaha make hagitangazwa ko cyahabonetse, yahise itanga miliyoni 2 z’amadolari, inohereza abakozi b’ubutabazi muri RDC gufasha abariyo.

OMS yatangaje ko icyari giteye inkeke kuri iyi nshuro haboneka icyorezo cya Ebola bitandukanye no mu bihe byashize, ari uko yabonetse mu gace k’umujyi karimo umugezi ugera mu Murwa Mukuru Kinshasa no mu bihugu by’ibituranyi, kimwe no mu bice bigusha imvura cyane ku buryo cyashobora gukwira byihuse.

Dr Tedros yasabye Leta ya Congo kuwubakira ku buryo bwihuse bwakoreshejwe mu kurwanya icyorezo cya Ebola, bugakoreshwa mu kurwanya ibindi byorezo nka cholera.

Mu bantu 53 bagaragaweho ibimenyetso bya Ebola, 27 bitabye Imana.

Hagitangazwa ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yahumurije Abanyarwanda, kuko cyagaragaye kure cyane y’imipaka yarwo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *