U Buyapani:Bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije burimo guhitana benshi

Guverinoma y’u Buyapani yatangaje ko kuva mu ntangiriro za Nyakanga hamaze kubarurwa abantu 44 bitabye Imana kubera ubushyuhe buri ku kigero cyo hejuru bukomeje kugaragara muri iki gihugu.

Ikinyamakuru Kyodo cyo mu Buyapani gitangaza ko ubu bushyuhe bukabije bwatangiye kumvikana tariki ya 9 Nyakanga, aho ku wa Gatandatu honyine hitabye Imana abantu 11 biganjemo abakuze.

Nubwo mu mujyi wa Tokyo kuri uyu wa mbere ubu bushyuhe bwari kuri 380C, hafi y’agace ka Kamagaya bwari kuri 41.10C, Ikigo gishinzwe iteganyagihe kikaba kivuga ko ari bwo bwa mbere hashyuha bigeze aha kuko ubusanzwe mu bihe nk’ibi by’izuba byibura buba buri kuri 290C.

Iki kigo cyabwiye aba baturage ko ingaruka z’ubu bushyuhe zishobora kwiyongera, ari nayo mpamvu bakwiye gufata ingamba zirimo kunywa amazi menshi, gukoresha ibyuma bitanga ubuhehere no kwirinda kujya ahantu hari izuba ryinshi.

Umuyobozi w’Ikigo gitanga serivisi z’iteganyagihe, AccWeather, Joel N. Myers yabwiye CNN ko umubare w’abahitanywe n’ubu bushyuhe ugera mu magana, kandi ushobora kwiyongera.

Ati “Abari mu zabukuru n’abandi bafite indwara nka Asthma, umutima, uburwayi bwabo bushobora gukomera kubera ikirere kitameze neza.”

Mu bindi bishobora kwibasira Abayapani kandi harimo umunaniro uturuka ku bushyuhe, umutwe udakira, umwuma, kubura ibitotsi ndetse ngo n’impanuka zishobora kwiyongera kubera ko abantu bagenda batakaza ubushobozi bwo gushyira umutima ku cyo bari gukora.

Igiteye impungenge kurushaho ariko ni uko abaturage benshi badafite ibyuma bibafasha guhangana n’ubu bushyuhe, aho ibarura ryakozwe umwaka ushize ryagaragaje ko 42% by’amashuri y’inshuke n’abanza aribyo bifite ibyuma bitanga ubuhehere, mu gihe mu magorofa acumbikiye abantu benshi usanga nta buryo bwo guhangana n’ibihe nk’ibi buhari.

Uku kutagira ibi byuma ngo ahanini byagizwemo uruhare n’ubukangurambaga bwa leta bwasabaga abaturage kugabanya ingufu bakoresha mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ndetse n’igabanuka ry’umuriro w’amashanyarazi ryaturutse ku iturika ry’ikigo cyatunganyirizwagamo intwaro z’ubumara cya Fukushima mu 2011.

U Buyapani bwibasiwe n’ubushyuhe bukabije, nyuma y’umwuzure wabaye mu ntangiriro z’uku kwezi mu Burengerazuba, ugahitana abantu 179, abandi basaga 70 bakaburirwa irengero.

Ibi bije bisimburana n’imyuzure nayo yahitanye abatari bake

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *