Tanzania: Abantu 30 batawe muri yombi bakekwaho gushimuta umuherwe Mo Dewji

Polisi ya Tanzania imaze guta muri yombi abantu 30 mu iperereza ku ishimutwa ry’umuherwe Mohammed Dewji.

Dewji uzwi ku izina rya Mo Dewji yashimuswe ku wa Kane mu gitondo n’itsinda ry’abitwaje intwaro, bamufashe agiye gukora imyitozo ngororamubiri muri hoteli iri mu gace ka Oyster Bay mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Dar es Salaam.

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Lazaro Mombasasa yavuze ko hari abantu 12 bari guhatwa ibibazo bikekwa ko bafite aho bahuriye n’ishimutwa ry’uyu muherwe.

Ubwo Igiporisi cyakoraga igenzura mu duce twa fukwe za Yacht Club mu mujyi wa Dar es Salaam

Mu bakekwa bafashwe na polisi harimo batatu bari abakozi ba  Colosseum Hotel and Fitness Club, abarinzi batanu bo mu mutwe wa G1 Security, barindaga iyo hoteli ubwo ibyo byabaga.

Umuyobozi ushinzwe umutekano muri iyi hoteli nawe arimo guhatwa ibibazo.

The Easter African yatangaje ko abatangabuhamya babonye abagabo babiri batazi bagera kuri hoteli mu modoka ebyiri barahaparika mbere yuko Dewji ahagera, ari bwo bamufataga bamwinjizamo bagenda bihuta.

Umuherwe Dewji w’imyaka 43, niwe muyobozi w’ikigo Mohammed Enterprises Tanzania Limited (METL Group), cyashinzwe na Se muri za 70, gifite ibikorwa mu bucuruzi, ubwikorezi n’ibikomoka kuri peteroli.

Ni umuherwe ukiri muto muri Afurika ndetse akaba n’umuterankunga ukomeye w’ikipe ya Simba SC iri mu zikunzwe muri Tanzania.

Yahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ahagarariye agace ka Singida. Akaba ari uwo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *