Uganda:Harabarurwa abagera kuri 40 bamaze gupfa bazira umusozi wabatengukiyeho

Mu misozi y’ahitwa Bukalasi, mu karere ka Bududa muri Uganda abaturage bafite ubwoba bwinshi nyuma y’imyuzure yateje inkangu zigahitana abagera kuri 40 mu mvura yaguye ari nyinshi ku wa kane w’iki cyumweru.

Uruzi rwa Sum rwataye inzira rusuka ibyondo n’amabuye mu mazu y’abantu

Muri ako karere kandi , umusozi wigeze guhitana abantu bagera ku 300 mu mwaka wa 2010.

Icyo gihe , abaturage  bari basabwe kuhimuka ariko benshi bahisemo kuhaguma bakurikiye ko ari ahantu harumbuka,hakiyongeraho kuba basanganywe umuco wo kutavirira aho bafata nka gakondo yabo.

Abatabazi bakomeje gucukura bashakisha ababa bakiri bazima n’imirambo yarengewe n’ibyondo ku buryo imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

Mu bakekwa ko bapfuye harimo n’abana bigaga mu ishuri ryitwa Suume Junior Academy, nyuma y’aho inzu barimo yatwawe n’imyuzure ikarengerwa n’ibyondo.

James Watawa, umwe mu barimu kuri iri shuri rya Ssume Junior Academy yatangarije The Monitor ko imvura igitangira kugwa basabye abanyeshuri gutaha bakajya iwabo, ariko ngo hari bamwe basigaye ku ishuri n’ubu hataramenyekana irengero ryabo.

Ati “Ntitwahamya umubare w’abanyeshuri baba bakiri bazima cyangwa abapfuye. Gusa bamwe barapfuye kubera ko ishuri barimo ryarengewe n’inkangu zatewe n’imvura idasanzwe.”

Ntiharabarurwa umubare w’inzu, amatungo, imirima n’ibindi by’agaciro inkangu zatwaye gusa Abatabazi baragerageza gukiza ababa bagihumeka, ariko akazi kabo ku wa kane kabangamiwe n’ijoro, bakomeza bukeye  bwaho ku wa gatanu.

Umuvumba mwinshi w’amazi wahitanye ibintu byose

Kubera ko aka gace kabayemo inkangu kari mu misozi miremire, imihanda yarangiritse, ndetse imvura nyinshi irushaho kuzambya ibintu ku buryo abatabazi kuhagera bigoye bakoresheje inzira yo hasi.

Perezida Museveni yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse avuga ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo ikiza nk’icyo ntikizasubire muri kariya gace.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *