Trump na Kim Jong Un Bashobora Kongera Guhura Vuba

Inama ya kabiri hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru ishobora kuzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Ibyo byavuzwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Impande zombi zimaze igihe mu biganiro bigamije gutegura inama ya kabiri y’aba bakuru b’ibihugu nyuma y’iyo baheruka kugirira mu gihugu cya Singapore mu kwezi kwa gatandatu.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yavuze ko yitegura kubonana na mugenzi we wa Koreya ya ruguru mu rwego rwo kwitegura icyo yise “intambwe nini ijya mbere” mu gusenya ibitwaro bya kirimbuzi.

Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika ubwo yari mu rugendo mu gihugu cya Mexique, Pompeo yavuze ko perezida Kim amaze ibyumweru bibiri amubwiye ko akomeje ibyo yasezeranyije perezida Trump mu nama yabo iheruka.

Avugana n’ijwi ry’Amerika yagize ati: “Mfite ikizere cyane ko tuzagirana inama ku rwego rw’abayobozi bakuru mu cyumweru gitaha cyangwa nyuma yaho gato. Jyewe na mugenzi wanjye tuzakomeza kugirana ibiganiro kugirango abakuru b’ibihugu ni babonana, haboneke andi mahirwe yo kuba haterwa intambwe mu isenywa ry’ibitwaro bya kirimbuzi”.

Mu kwezi kwa cyenda, Pompeo yahuye na ministri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya ruguru Ri Yong Ho, ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye kiri i New York.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *