Paul Allen umwe mu baherwe bashinze Microsoft yapfuye

Umwe mu baherwe bashinze Sosiyete ya Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, Paul Allen, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, azize kanseri.

Uyu muherwe wapfuye afite imyaka 65, hafi nyuma y’ibyumweru bibiri gusa iyo kanseri yongeye kumukomerera kuko yaherukaga kuyivuza mu 2009.

Kanseri yahitanye uyu mugabo igaragara mu maraso cyane, imiyoboro iyajyana mu mutima.

BBC yatangaje ko yaherukaga kuvuga ko we n’umuganga bari bafite icyizere ku buvuzi yari arimo guhabwa.

Umuherwe Bill Gates, bafatanyije gushinga Microsoft, yavuze ko ‘Ashenguwe bikomeye no kubura umwe mu nshuti ze zikuze yari afite.’

Bill Gates, yavuze ko Isi ibuze umuntu usobanuye byinshi mu ikoranabuhanga ariko ibyo yakoze bizahora mu mitima y’abantu b’ahazaza.

Mu itangazo rivuga ku rupfu rwe, mushiki we, Jody yamugaragaje nk’umuntu w’urugero rwiza mu nkingi zose.

Aba baherwe bombi batangije Microsoft mu 1975 ariko Paul aza kuyivamo mu 1982 nyuma yo gutahura ko afite ubwo burwayi.

Forbes yaherukaga gutangaza ko muri Kanama uyu mwaka, Pau yari afite umutungo ungana na miliyoni 20,3$ ariko mbere y’uko apfa, yatanzeho inkunga ya miliyoni 2$ mu bikorwa by’ubugiraneza.

Asize abana batatu yabyaranye na Brian Patton ariko baje gutandukana bamaranye imyaka 21.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *