DRC: Umutekano muke uri mu bitiza umurindi gukwirakwira kwa Ebola

Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa UN muri DRC Stephane Dujarric yemeza ko imirwano iri mu bice byo mu Burasirazuba no hagati muri DRC ituma indwara ya Ebola ikwirakwira henshi. Ngo bikoma mu nkokora umuhati wo kuyirwanya.

Mu Cyumweru gishize Ebola yishe abantu  24. Uku gukomeza gukwirakwira kwa Ebola ngo biteye ‘impungenge z’uko ishobora no kuzambuka’ ikagera mu bihugu bituranye na DRC .

Dujarric ati: “Mu byumweru bishize ibitero byagabwe mu mugi wa Beni no mu nkengero z’aho byakomye mu nkokora ingufu zo kuvura abafashwe no gukumira ko hari abandi bandura.”

Abakozi bo mu ishami rya UN ryita ku buzima, WHO, batangaje ko ikibazo gikomeye bahanganye nacyo ari ugukumira inzitizi zose zatuma ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo zidatanga umusaruro.

Kuri uyu wa Gatatu ngo abakozi b’uriya muryango bazahura basuzume niba batatanga impuruza yo gutabaza amahanga ngo atabare DRC kuko yugarijwe  cyane na Ebola.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *