Ibiza byahombeje igihugu miliyari 204Frw, bihitana abasaga 230 muri uyu mwaka

Imibare ya Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Midimar, igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka ibiza byahombeje igihugu arenga miliyari 204 Frw, mu gihe byahitanye abaturage 234 kugeza mu Ukwakira 2018.

Ni ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yarutaga kure imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka ishize.

Imibare igaragazwa na Midimar ivuga ko uretse abaturage 234 bahitanywe n’ibiza bitandukanye, hakomeretse 268, mu gihe inzu 15.264 zangiritse.

Ibiza kandi byangije hegitari 9412 z’ibihingwa bitandukanye mu gihe amatungo 797 yapfuye ndetse n’ibindi bintu byinshi bikangirika.

Miliyari 204 z’ibyangijwe ni amafaranga menshi kuko ajya kungana na 10% by’ingengo y‘imari y‘igihugu ya miliyari 2443.5 Frw yagenewe umwaka wa 2018/2019.

Ayo kandi ni ayagaragajwe n’igenzura ryakozwe mu turere 15 twahuye n’ingaruka z’ibiza kurusha utundi.

Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kugabanya ubukana bw’ibiza, hanatangizwa icyumweru kizasozwa ku wa 19 Ukwakira, kizarangwa n’ibikorwa bikangurira abaturage kwirinda ibiza.

Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc aheruka kugirana n’itangazamakuru, yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuzirika ibisenge by’inzu bidakomeye, gucukura no gusibura ibyobo bitangira amazi ku misozi.

Ati “Kugabanya ubukana bw’ibiza bisaba guhuza imbaraga. Uhereye ku muntu ku giti cye ndetse n’abikorera, imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa, bagomba kwerekana uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kwirinda ko ibiza biteza ibihombo byinshi.”

Abaturage kandi bakangurirwa kwimuka ahantu hitegeye ibiza no gukoresha imirindankuba hagamijwe kuzikumira.

Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu mezi ane gusa, leta yari imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300Frw mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *