Minisitiri muri Malaysia yasabye abenegihugu kwimakaza isuku nk’u Rwanda

Minisitiri w’Imiturire n’Ubutegetsi muri Malaysia, Zuraida Kamaruddin, yavuze ko abatuye iki gihugu bakeneye guhindura imyumvire bakirinda kujugunya imyanda aho babonye hose.

Uyu muyobozi yasobanuye ko abaturage bakeneye kwigana umuco nk’uw’u Rwanda, aho buri wese abigira inshingano ze kubungabunga isuku.

Minisitiri Zuraida binti Kamaruddin w’imyaka 60 abarizwa mu Ishyaka riharanira Ubutabera bw’Abaturage.

Yavuze ko muri gahunda za guverinoma zo gutuza abaturage hakwiye no kujyamo kwigisha rubanda ibibi byo gukoresha amashashi yiganje cyane muri Malaysia.

Ati “Pulasitiki zari zigize 13.2% z’imyanda yose yakusanyijwe mu 2017 muri Malaysia kandi 29.2% ni amashashi. Bitwara igihe kirekire ngo ishashi ibore.”

Yakomeje ati “Abantu bazigishwa uko bagabanya ikoreshwa ry’amashashi no kwifashisha ashobora kubyazwamo ibindi bikoresho. Dufite imyaka ibiri mbere yo gutangira gushyira itegeko mu bikorwa.”

Minisitiri Zuraida yavuze ko ibwiriza rigenga imiturire iboneye ryibanda ku binjiza amafaranga make bizafasha abaturage ba Malaysia kubona aho kuba.

Ati “Turashaka gukorana n’abinjiza amafaranga make ku buryo tunoza imikoranire izatuma bagenzura imitungo yabo ndetse bakita ku isuku y’ahabakikije.”

The Star dukesha iyi nkuru yanditse ko hateganyijwe ubukangurambaga buzafasha kumenyekanisha amabwiriza ya Guverinoma agenga isuku mu baturage.

Ati “Nibashobora kumva uburyo bwo gukoresha imyanda neza bizagabanya ingaruka ishobora gutera.”

Guhera mu 2005, u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’amashashi no kuyinjiza mu gihugu.

Mu 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’isuku. Muri uyu mwaka, Ishami rya Loni ryita ku Miturire, ryashyize Kigali ku isonga mu mijyi ifite isuku, hagendewe ku kuba yaraciwemo amashashi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *