Muhanga: Uwishe umwana we amukase ijosi yasabiwe gufungwa burundu

Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu  umugore witwa  Mukashyaka Clenia  ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yibyariye  w’umuhungu wari ufite imyaka icyenda n’amezi n’amezi abiri.

Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye iregwamo  uyu mugore Mukashyaka, icyaha cy’ubwicanyi, iburanisha rikaba ryarabereye aho yakoreye icyaha mu murenge wa Ngamba, Akagali ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gitwa.

Mukashyaka Clenia akurikiranyweho n’ Ubushinjacyaha  kuba  yarishe umwana we w’umuhungu ufite imyaka 9 n’amezi abiri.  Umwana se akaba yari yaramutwaye maze Mukashyaka apanga kuzamwica abanza kujya kugura umuhoro araza arawutyaza arawubika,  ava aho yari atuye mu murenge wa Ngamba ajya kuzana umwana mu murenge wa Rukoma.

Ubwo yamugezaga mu rugo byageze nijoro abyutsa umwana amujyana munsi y’inzu ahantu yari yashashe amakoma amuryamishaho amutema ijosi kugeza ritandukanye n’igihimba.

Nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo rwa interneti, ngo Mukashyaka avuga ko yishe umwana we kuko yabonaga abayeho mu buzima bubi. Yaburanye yemera icyaha, akanasaba imbabazi .

Kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho n’ingaruka cyateje, n’ubugome ndengakamere yagikoranye, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *