Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

Ubugenzuzi bwatahuye muri Uganda ko hari impunzi zibarirwa mu bihumbi 300 zirenga ku mubare nyakuri w’izo iki gihugu gucumbikiye.

Ibarura rihuriweho na Guverinoma ya Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryerekanye ko iki gihugu gicumbikiye impunzi miliyoni 1.1.

Nk’uko The East African yabitangaje, iri barura ryakozwe nyuma y’aho abayobozi bashyizwe mu majwi kubeshya imibare kugira ngo inkunga y’ibiribwa itangwa n’abagiraneza inyerezwe.

Itangazo rihuriweho na Ministiri w’Intebe, UNHCR n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryagize riti “Imibare y’impunzi zose, zagenzuwe zabaruwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ni miliyoni 1.1 muri miliyoni 1.4 twari twiteze.”

Rikomeza rivuga ko abo babaruwe bagize 75% y’abari batse ubuhungiro muri Uganda mbere y’ibarura ryatangiye muri Werurwe 2018.

Rivuga ko imibare y’abatashye iwabo cyangwa abitabye Imana nayo yamaze kwegeranywa.

Itangazo risobanura ko isesengura ryimbitse ku byagaragajwe n’iri barura rizajya hanze vuba, hakanagaragazwa abasaba ubuhungiro n’impunzi ziri muri Uganda.

Uganda icumbikiye impunzi ziganjemo izo mu karere, zirimo izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

Imiryango nterankunga yashyizeho uburyo bushya bwo gutanga ibiribwa hagamijwe gukoma mu nkokora ababinyereza ndetse no guhinduranya amafunguro.

Buri mpunzi yakira imfashanyo igomba kuba yarabaruwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, igaragaza imyirondoro ye.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *