Sudan y’Epfo: Machar yagarutse i Juba yakiranwa icyubahiro

Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa kabiri, yongeye kugera mu Murwa Mukuru wa Sudani y’epfo Juba, nyuma y’imyaka ibiri aba muri Africa y’epfo aho yahungiye nyuma y’imirwano yongeye kubura muri 2016.

Machar yakiriwe na Perezida Kiir yahoze abereye Visi Perezida bakaza kwangana ndetse bikaviramo igihugu intambara.

AFP itangaza ko kuri uyu wa Gatatu bombi bari bugirane ibiganiro biri bunoze uburyo Riek Machar yatangira akazi nka Visi Perezida wungirijwe n’abandi batatu.

Iyi ntambwe itewe nyuma y’amasezerano yo muri Nzeri yasinyiwe mu biganiro byabereye Addis Ababa muri Ethiopia.

Ibi biganiro byabanjirijwe n’ibindi byari bigamije gushyiraho ubutegetsi busangiwe.

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir Bashir na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bari mu bagize uruhare rukomeye muri ibyo biganiro.

Abari hafi ya Machar bemeza ko nyuma y’ibi biganiro by’uyu munsi aguma mu gihugu kuko noneho ngo yizeye umutekano we.

Intambara yo muri Sudani y’Epfo yatangiye muri 2013, nyuma gato yo kwiyomora kuri Sudani. Perezida Kiir yashinjaga Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.

Hari abasesenguzi bemeza ko intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kirr n’iz’inyeshyamba za Riek Machar idashingiye gusa ku bwumvikane buke hagati y’aba bombi ahubwo ifite n’ishingiro mu moko.

Ngo aba Dinka bo ku ruhande rwa Salva Kirr baheje mu nzego za Leta no mu ngabo aba Nuer bo kwa Riek Machar.

Kugeza ubu ngo abaturage 380,000 bamaze kugwa muri iriya ntambara naho abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

mu gihe abasaga miliyoni ebyiri n’igice bahunze.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *