Kirehe: Gitifu akurikiranyweho gufungira abaturage mu kagari no kubakubita

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bari gukurikirana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwantore, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, nyuma yo kuvugwaho gufunga no gukubita abaturage.

Abaturage bavuga ko bakubiswe na Gitifu Dusingizimana Emmanuel ni 11, biganjemo abakora imirimo yo kwambutsa abantu amatungo n’ibicuruzwa babavana mu Rwanda bajya muri Tanzania, bakongera kubagarura.

Bivugwa ko bafatiwe mu byaha birimo kwambutsa inka bazijyana muri Tanzania.

Bafashwe kuwa Gatatu barazwa mu biro by’Akagari nyuma baza gufungurwa. Bavuga ko baraye bakubitwa na Gitifu w’Akagari afatanyije na Dasso ndetse kugira ngo bafungurwe bagacibwa ibihumbi 20Frw.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine yabwiye Itangazamakuru ko aba baturage bafunzwe bakarazwa mu Kagari ijoro rimwe ariko icyo kubakubita cyo kizemezwa n’ibyemezo bya muganga.

Yagize ati “Habayeho gufata abaturage bafite ibyaha, kubera ko kariya kagari gahana imbibi n’u Burundi na Tanzania, ubwo rero hari abantu baba mu mazi bakora akazi ko kwambutsa abagenda muri ibyo bihugu.”

“Ni ukuvuga ngo abafashwe ni abo bantu babambutsa, ikosa ryakozwe ni uko batamenyesheje ubuyobozi bwo hejuru barangije baraza abantu mu kagari.”

Icy’uko aba baturage bavuga ko bakubishwe na Gitifu afatanyije na Dasso, Iyamuremye yavuze ko icyakozwe ari uko RIB yahise ijya gukurikirana iki cyaha.

Yagize ati “Icyo twakoze abo baturage bose kuko twari kumwe na RIB, ejo bajyanwe kwa muganga dutegereje icyo igisubizo cya muganga kizagaragaza kuwa Mbere.”

Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko kugeza ubu uyu muyobozi uvugwaho gukubita akanafunga abaturage ari gukorwaho iperereza mu rwego rwo kugira ngo niba ahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.

Src:Igihe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *