Bemba na Katumbi bahamagariye Abanye-Congo gushyigikira umukandida Fayulu

Moïse Katumbi na Jean Pierre Bemba batavuga rumwe na Perezida Joseph Kabila, bahamagariye abayoboke babo gutora Martin Fayulu mu matora y’umukuru w’igihugu, bongera gushishikariza abazatora kwanga gukoresha utumashini tw’itora.

Aba bagabo babiri bamaze kuvanwa mu bakandida muri aya matora, bahamagariye abayoboke babo guhaguruka bagatora Fayulu, umukandida bemeranyije kuzashyigikira mu matora azaba tariki ya 23 Ukuboza uyu mwaka.

Mu rurimi rw’Ilingala, Jean-Pierre Bemba yagize ati “Uyu munsi dutangiye ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora azaba tariki ya 23, ndahamagarira mwese, ababyeyi banjye, abavandimwe banjye, kugira ngo mujye inyuma ya Martin Fayulu, ni umuvandimwe wacu kandi niwe mukandida utavuga rumwe na leta.”

Uyu muyobozi w’ishyaka Mouvement de liberation du Congo (MLC), yakomeje agira ati “Muzi ko twanze ikoreshwa ry’utumashini tw’itora, izi mashini zigamije ubujura, twamaganye kandi urutonde rupfuye rwakozwe na Komisiyo y’amatora, turashaka ko amatora azakorwa hakoreshejwe impapuro z’itora.”

Naho Moïse Katumbi, abinyujije mu rurimi rw’Igiswahili, nawe yasabye abanye- Congo gutora Fayulu, ariko na we yamagana ikoreshwa ry’utumashini tw’itora ndetse na ruswa.

Yagize ati “Ubu nibwo butumwa njye n’umuvandimwe wanjye Bemba tubagezaho, kugira ngo twubakire hamwe igihugu cyacu.”

Fayulu asanzwe ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC, azahangana bikomeye na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila na Felix Tshisekedi.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, iherutse kuvuga ko nubwo Fayulu w’imyaka 61 asa n’uwatunguranye, yagiye agaragara kenshi mu bikorwa byo kudashyigikira Kabila birimo imyigaragambyo yabaye mu 2015 na 2016.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *