Polisi yasabye abaturage gushishoza igihe bagura ‘Vin rouge’

Polisi y’u Rwanda yaburiye abaturage kujya bitondera ibyo bagura kuko bimaze kugaragara ko hari igihe biba ari ibyiganano bitujuje ubuziranenge, ku buryo bishobora no kuba byanagira ingaruka mbi ku wabikoresheje.

Ni nyuma yaho Polisi mu karere ka Rubavu ku bufatanye n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata abakora inzoga zitemewe, bagafata umugore w’imyaka 32 y’amavuko wenga divayi (Vin Rouge) akayigemura ku masoko yo mu mujyi wa Kigali no mutubari two mu mujyi wa Gisenyi.

Uyu mugore utuye mu kagari ka Umuganda mu murenge wa Gisenyi mu karere ka Rubavu, yafashwe arimo avomera iyi nzoga y’inkorano mu bikarito biba byarashizemo divayi ngo akura mu tubari dutandukanye two mu mujyi wa Gisenyi, agamije kubeshya abayigura kugira ngo bagirengo ni divayi itukura y’umwimerere.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Innocent Gasasira avuga ko uyu mugore yafashwe amaze gushyira iyo vin rouge itujuje ubuziranenge mu dukarito dutandatu, utundi 13 atarayishyiramo.

Yagize ati “Twasanze arimo ayikura mu ndobo nini ashyira mu bikarito bya shizemo ‘vin rouge’ aba yatoraguye mu bice bitandukanye ku buryo utamenya n’ibyo ayikoramo ndetse naho akura ibyo bikarito ntawahamenya kuko ntaho abirangura hazwi.”

CIP Gasasira yashimiye abaturage batanze amakuru kuri iyi bita divayi itizewe ubuziranenge, kuko yari ibateye impungenge agasaba abaguzi cyane cyane b’ibinyobwa kujya bagira amakenga y’ibyo banywa kuko bishobora kubagiraho ingaruka igihe byakozwe mu buryo butizewe.

Yagize ati “Kuba yapfunyikaga mu bikarito bya ‘vin rouge’ zisanzwe zimenyerewe ni amayeri yo kujijisha abantu ngo bagirengo ava kuzirangura ku ruganda ariko ni ibyo yikorera ubwe. Abaguzi rero basabwa kuba maso bakamenya imvano y’ibyo bagura kugira ngo birinde ibyabagirahoingaruka.”

Polisi y’u Rwanda kandi yaburiye abakoresha amayeri bagamije gukora ibintu binyuranyije n’amategeko ko ku bufatanye n’abaturage bazafatwa kandi bagahanwa kuko birengagiza amategeko n’amabwiriza nkana.

Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge (RSB) cyafashe urugero rw’ iyi divayi y’inkorano ngo kiyipime, harebwe ko ibyo ikorwamo bidashobora kugira ingaruka ku buzima bw’uwayinyoye.

Amakarito akunze gushyirwamo vin rouge

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *