Ubufaransa bugiye ‘guhagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli’ yateje imyigaragambyo

Edouard Philippe, minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, ubwo yerekezaga aho yitezweho gutangariza ihagarikwa ry’icyo cyemezo cy’inyongera y’umusoro ku bikomoka kuri peteroli wari uteganyijwe gutangira mu kwezi kwa mbere umwaka utaha

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko leta y’Ubufaransa iza guhagarika inyongera ku musoro ku bikomoka kuri peteroli wabaye intandaro y’imyigaragambyo imaze ibyumweru ibera muri iki gihugu.

Iyi myigaragambyo yibasiye imijyi ikomeye y’Ubufaransa, ndetse yangiza byinshi mu mpera z’ibyumweru bitatu bishize.

Edouard Philippe, minisitiri w’intebe w’Ubufaransa, yashatse kumvikana n’abigaragambya ariko banga kugirana ibiganiro na we bavuga ko abahezanguni bo muri bo bavuze ko bashobora kubica baramutse bagiranye ibiganiro na we.

Iyi myigaragambyo izwi nka “gilets jaunes” cyangwa “amajaketi y’umuhondo”, yamaze gukura ubu ikaba ibonwa nk’igaragaza uburakari bamwe mu Bafaransa bafitiye leta yabo.

Abantu batatu bamaze gupfa kuva iyi myigaragambyo yatangira ikabamo n’ibikorwa by’urugomo no kwangiza ibikorwa rusange cyangwa iby’abantu ku giti cyabo – cyane cyane nk’igihe amashusho yamenwaga ku wa gatandatu ushize ku nyubako ya Arc de Triomphe iri hafi n’ibiro bya perezida bya Champs-Élysées.

Abigaragambya babambira ahabitse ibikomoka kuri peteroli. Ubutumwa bwo kuri iyi jaketi bugira buti: “Macron ni umugambanyi, abaturage barashonje”

“Amajaketi y’umuhondo” yitwa gutyo kubera ko abigaragambya bigabije imihanda bambaye imyenda y’ibara rigaragara cyane ry’umuhondo risabwa kuba muri buri modoka itwara abagenzi, bijyanye n’amategeko yo mu Bufaransa.

Imbuga nkoranyambaga zagize uruhare mu kuyimenyekanisha kurushaho, kandi ifite abayishyigikiye bo mu mashyaka atandukanye yo mu Bufaransa.

Hashize imyaka ibiri Emmanuel Macron atowe nka Perezida w’iki gihugu, ahanini kubera amavugurura menshi yasezeranyaga muri manda ye. Ariko gukundwa n’Abafaransa kwe kwaragabanutse cyane mu mezi ya vuba ashize.

Bwana Macron ashinja abatavuga rumwe na we kuba ari bo bari inyuma y’iyi myigaragambyo mu rwego rwo kuburizamo amavugurura y’ubutegetsi bwe.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *