Ukraine yabujije abagabo bo mu Burusiya b’imyaka y’amavuko iri hagati ya 16 na 60 kuba bayinjiramo

Ubutegetsi bwa Ukraine bwatangaje ko butazemerera Abarusiya b’abagabo bafite hagati y’imyaka 16 na 60 y’amavuko kwinjira muri iki gihugu, nyuma yo gushyiraho itegeko rijyanye n’ibihe bidasanzwe by’intambara.

Bwongeyeho ko hazabaho irengayobora (cyangwa umwihariko) “mu bijyanye n’ubutabazi”, nko ku bagiye mu mihango yo gushyingura ababo.

Itegeko ryo mu bihe bidasanzwe by’intambara ryashyizweho mu bice 10 birimo n’ibihana imbibi n’Uburusiya, kugera ku itariki ya 26 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kabiri.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe hari ubwoba ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine, nyuma yaho ingabo z’Uburusiya zifatiye ubwato butatu bwa Ukraine n’abasare 24 mu nyanja ya Black Sea mu mpera y’icyumweru gishize.

Icyo gihe Ukraine yatangaje ko icyo gikorwa ari uguhonyora bikomeye amategeko mpuzamahanga, mu gihe Uburusiya buvuga ko ubwo bwato bwavogereye amazi yabwo.

Ni bwo bushyamirane bukomeye cyane bubayeho bwo mu nyanja hafi ya Crimea, kuva Uburusiya bwakwigarurira uyu mwigimbakirwa mu kwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2014.

Perezida Petro Poroshenko wa Ukraine yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter buri mu rurimi rw’Ikinya-Ukraine, avuga ko uku kubuza abagabo bo mu Burusiya kujya muri Ukraine bigamije kubuza ko habaho “ingabo zitari iza leta” muri iki gihugu.

Yakomozaga ku mitwe ishyigikiwe n’Uburusiya yashinze amatsinda y’ingabo muri Ukraine mu kwezi kwa kane mu mwaka wa 2014 akarwana n’ingabo za Ukraine mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Umunyamakuru wa BBC Jonah Fisher uri mu murwa mukuru Kiev wa Ukraine, avuga ko uku kubuza abagabo bo mu Burusiya kwinjira muri Ukraine bishobora kugira ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abatuye ibihugu byombi mu gihe ibihe by’iminsi mikuru yo gusoza umwaka byegereje.

Avuga ko Abarusiya benshi bafite benewabo baba muri Ukraine.

Maria Zakharova, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yavuze ko Uburusiya budateganya ingamba zo kwihimura muri ubwo buryo, kuko byatuma “ibintu bidogera”.

Mbere yaho, Uburusiya bwari bwatangaje ko gahunda y’iminsi 30 y’ibihe bidasanzwe by’intambara yashyizweho na Ukraine, igamije gutuma amatora ya perezida wa Ukraine ateganyijwe ku itariki ya 31 y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka utaha asubikwa.

Uburusiya bwavuze ko ibyo byafasha Perezida Poroshenko buvuga ko adakunzwe n’abaturage muri iki gihe, buvuga ko ari we w’ibanze wabyungukiramo.

Bwana Poroshenko arabihakana, akavuga ko ayo matora ya perezida azaba nta gisibya nkuko yateganyijwe.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *