Amerika yiyemeje ko izakorana na Prezida Felix Tshisekedi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Trump yatangaje ko izakorana n’Umukuru w’igihugu mushya wa Republika ya Demokrasi ya Kongo, Felix Tshisekedi.

Nyuma yo gutangazwa n’urukiko rurinda itegeko-Nshinga rya  Kongo ko ari we watsinze amatora, bwana Tshisekedi byitezwe ko arahizwa kuwa kane.

Amerika yari yabanje kwamagana ibyavuye mu matora ivuga ko byakozwe mu buriganya.

Benshi mu ndorerezi bari bavuze ko ayo matora yibwe na bwana Tshisekedi hamwe n’Umukuru w’igihugu ucyuye igihe, Joseph Kabila.

Ni mugihe kandi umukandida utavuga rumwe na leta, Martin Fayulu, avuga ko ari we watsinze ku majwi 60% , ariko ibyo guhabwa amahirwe yo gusubiramo amatora byo bikaba byaraburijwemo,intsinzi ikagumana Tshiseked.

Bwana Fayulu yanahamagariye abanye Kongo gutangiza imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora,ariko biba ibyubusa kuko itigize yitabirwa na benshi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *