Umuryango Never Again uranenga imwe mu miryango itegamiye kuri idasohoza ibyo iba yarahize

Umuryango Never Again mubushakashatsi bwawo uratunga agatoki imwe mu miryango nyarwanda itegamiye kuri leta, ku gutandukira imirongo iba yarihaye yo guhindurira abaturage ubuzima,ahubwo bigasa naho iyo miryango ibonye uburyo bwiza bwo kwikorera ubucuruzi kuko bene kuyitangiza aribo itunga gusa.

Mu cyegeranyo cyakozwe n’uyu muryango Never Again mu bushakashatsi wakoze nkuko byashyizwe ahagaragara none kuwa 25 Mutarama 2019,ugaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu mwaka wa 1,994 habayeho inkubiri mu ivuka ry’imiryango myinshi itegamiye kuri leta, zimwe nshingano yari yihaye ,ku isonga hakumvikanamo gufasha muburyo butanga icyizere kubanyarwanda cyane ko benshi bari bakeneye kwegerwa bagafashwa,ndetse no kunganira leta kurushaho guhangana n’ingaruka za Jenoside,gusa ngo ibi bikaba hari aho byagiye birangirira mu magambo gusa,aho gutanga umusaruro wari witezwe.

Ni ubushakashatsi ku “ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kwikamakaza uruhare rw’umuturage mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside kubyerekeranye n’ubuvugizi kandi ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari aho imiryango iteshuka kuntego iba yarihaye cyane nko gukora ubuvugizi kuko hazamo no gukomwa mu nkokora n’imikoranire n’izindi nzego zo akenshi ziba zirajwe ishinga n’ibikorwa bizunganira kwesa imihigo gusa , mubindi abaturage bakirengagizwa bakabura uzamura ubuvugizi bwabo.

Dr. Usta Kaitesi

Dr. Usta Kaitesi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB,yerekanye ko imiryango itari iya leta yagombye gukora muburyo butanga umusaruro cyane ko iba ije mu rwego rwo gufasha gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage,ndetse ikanakora ntacyo yishisha.

Yagize ati “Sosiyete Sivile ntikwiye gukorera mu mpungenge izo arizo zose zirimo no gutinya mugihe cyose ibyo igaragaza birebana n’ubuzima bw’umuturage,kuko ikimenyetso nyacyo kiyiranga ari uguharanira kugera kuntego yo guhindura ubuzima bw’abarebwa n’inshingano wihaye.”

Yakanguriye iyi miryango kurushaho guharanira kongera ingufu nyinshi mu bikorwa byihutisha iterambere rirambye mu banyarwanda, bityo imibare yabakibasiwe n’ubukene bukabije ikagabanuka kurugero rutanga icyizere.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *