Perezida Trump yasinye itegeko rifungura ibikorwa bya guverinoma igihe gito

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rigena ingengo y’imari  by’igihe gito ku bikorwa bya leta, atarimo miliyari 5.7$ akeneye zo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

White House yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Trump yasinye iri tegeko rigena isohorwa ry’ingengo y’imari y’ibyumweru bitatu kugeza ku wa 15 Gashyantare, nyuma y’uko ibikorwa bimwe bya Guverinoma bimaze iminsi 35 bihagaze.

Ni ubwa mbere mu mateka Amerika imaze igihe kirekire ibikorwa bimwe bya leta bihagaze, nyuma y’uko ku wa 22 Ukuboza 2018 habuze ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari, kuko Trump yifuza ko hajyamo miliyari $5.7 zizifashishwa mu kubaka urukuta rutavuzweho rumwe.

Umushinga w’itegeko wasinywe n’abadepite, ugeze muri Sena aba-Democrates bawutera utwatsi. Iyo ngengo y’imari yose ntiyemejwe ngo isohoke, uretse igice kigenewe serivisi zikomeye nk’Ingabo, uburezi, ubuvuzi, amazi n’amashanyarazi.

Abakozi bamwe ba leta babaye bahagaritse akazi kubera kudahembwa no kutagira ingengo y’imari yatuma bakomeza imirimo yabo, naho inzego zidashobora guhagarika akazi ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze nka Secret Service irinda abarimo perezida wa Amerika, abacungagereza n’abakozi b’Urwego rwa Amerika rushinzwe Ubugenzacyaha, FBI, bamaze igihe bakora badahembwa.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite bemeje ku bwiganze ko ingengo y’imari y’igihe gito iba isohotse.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko yifuza ko abaturage basoma cyangwa bakumva amagambo ye ku rukuta yifuza ku mupaka.

Ati “Nari ndimo kurengera miliyoni z’abaturage barimo kugirwaho ingaruka no guhagarara kwa Guverinoma, ku buryo niba nta kintu cyemeranyijweho mu minsi 21, bizakomeza!”

Trump yijeje abakozi bose ko bahita bahabwa imishahara yabo yose.

Nyuma yo kwemeza iryo tegeko yagize ati “Nta yandi mahitamo dufite uretse kubaka urukuta rukomeye cyangwa uruzitiro rw’ibyuma.”

Trump yavuze ko Sena niramuka itemeje  vuba ingengo y’imari irimo igenewe urukuta, azakoresha ububasha ahabwa n’itegeko nshinga burimo kwemeza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, bityo akemeza ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa ashaka, aho yava hose, nubwo yaba igenewe ibindi bikorwa cyangwa urwego rwa leta.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *