U Bufaransa: Hatangiye kuburanishwa urubanza rw’abaregwa gutuka Perezida Nkurunziza

Umunyamategeko w’Umubiligi, Bernard Maingain n’umwanditsi w’Umurundi, David Gakunzi, bagejejwe imbere y’urukiko rwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, kugira ngo bisobanure ku cyaha cyo gusebya Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi.

Iki kirego cyatanzwe nyuma y’inkuru yatambutse kuri televiziyo ya France 3 muri Mutarama 2016. Delphine Ernotte, uyobora France Télévisions n’umunyamakuru Luc Lagun-Bouchet wayikoze nabo bari gukurikiranwa.

Kuva muri 2015 aba bombi bagiye bifashisha uburyo butandukanye mu kugaragaza ko banenga kuba Nkurunziza, yariyamamarije manda ya gatatu kandi Itegeko Nshinga ritabimwemerera.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane rukaba rwakomeje no kuri uyu wa Gatanu.

BBC yanditse ko uru rubanza rushobora kuzamara igihe kirekire. Ikirego cya Perezida Nkurunziza gishingiye ku mashusho yanyuze kuri France 3 mu mwaka wa 2016, yerekana umutwe w’abarwanyi wica urubozo abantu batazwi, iyi televiziyo ikavuga ko byabereye mu Burundi muri rumwe mu ngo za Nkurunziza, mu gihe aya mashusho ngo ashobora kuba yaragaragaye ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2015.

Nyuma byaje kumenyekana ko ururimi abo barwanyi bakoreshaga atari ikirundi, ahubwo cyaba ari “igi-hausa “kivugwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Umunyamategeko Bernard Maingain muri uru rubanza, aregwa kuba ari we wahaye ayo mashusho televisiyo ya France 3, umwanditsi David Gakunzi akaregwa kuba yarahamije iby’ayo mashusho nk’umutumirwa.

Aya mashusho akimara gutambuka, Televiziyo France 3 yasabye imbabazi ivuga ko yibeshye, amashusho yakoresheje atari ayo mu Burundi.

Naho umunyamategeko Bernard Maingain we yavuze ko ayo mashusho yakoreshwaga mu myitozo yahabwaga imbonerakure, akaba yarayahawe n’umwe mu bari mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’u Burundi.

Umwanditsi David Gakunzi we yemezaga ko leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza ihohotera abatavuga rumwe nayo.

Leta y’u Burundi ariko yakomeje guhamya ko nta munyagihugu uhohoterwa kandi ko abakora amakosa nk’ayo bahanwa n’amategeko.

Televison France 3 iregwa gukora inkuru isebya Prezida Nkurunziza

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *