Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yavugiye ibyo mu mujyi wa Bamenda kuri uyu wa kane mu ruzinduko arimo muri Cameroun mu majyaruguru ashyira uburengerazuba.
Papa Leo wa 14 yasuye uyu mujyi n’agace k’abavuga Icyongereza muri Cameroun nyuma y’uko inyeshyamba ziharanira kwigenga kw’ako gace zemeye ko azagera i Bamenda mu mahoro avuye mu murwa mukuru Yaoundé.
Papa yavuze nyuma yo kumva no kugaragaza ko ababajwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abakorewe amabi mu ntambara imaze imyaka 10 hagati ya leta n’abaharanira ubwigenge bw’igice cya Cameroun gikoresha Icyongereza.
Bamwe mu batanze ubuhamya bavuze uburyo biciwe ababo mu bugome bukabije, n’uburyo bavanywe mu byabo.
Mu ijambo rye, Papa yagize ati: “Isi irimo gushwanyaguzwa n’abagome babarirwa ku ntoki, nyamara kandi ishyizweho hamwe n’abavandimwe benshi cyane bitaye ku gufasha”.
Papa Leo kandi yamaganye “abitwaza idini n’izina ry’Imana mu nyungu zabo z’igisirikare, imari na politike, bagakururira igitagatifu mu mwijima n’ikibi”.
Papa yashimye ko intambara mu burengerazuba bwa Cameroun itaragera ku rwego rwo kuba intambara y’amadini. Asaba impande zihanganye kugarukira amahoro n’urukundo.
Insiguro y’isanamu,Papa Leo ateruye inuma y’umweru i Bamenda muri Cameroun kuri uyu wa kane
Kuri uyu wa 16 Mata 2026, urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umunyapolitiki Julius Malema igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko no kurasa mu bantu benshi.
Malema ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bakomeye, bakunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko. Ayobora ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) yashinze ubwo yavaga muri ANC iri ku butegetsi.
Mu 2018, yafashwe amashusho arasa mu kirere ubwo EFF yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu yari imaze ishinzwe. Ibi birori byabereye mu ntara ya Eastern Cape.
Ubwo yajyanwaga mu rukiko, yavuze ko imbunda yakoresheje itari ye, kandi ko nta kindi yari agamije ubwo yarasaga mu kirere, keretse gukangura abari mu birori byasaga n’aho bari bakonje.
Mu Ukwakira 2025 ni bwo Malema yahamijwe ibi byaha, urukiko rwanzura ko igihano kizamenyekana nyuma. Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko gufungwa cyangwa urupfu ari ishema kuri we kuko ngo azira guharanira impinduka.
Malema yagize ati “Ntitwatinya gufungwa cyangwa gupfa duharanira impinduramatwara. Ibyo bashaka gukora byose, bagomba kumenya ni uko tutazigera dusubira inyuma.”
Nyuma yo gukatirwa kwa Malema, umunyamategeko we yatangaje ko ateganya kujurira, kugira ngo umukiliya we ahabwe igihano kitari ugufungwa.
Iki gifungo gishobora gutuma Malema w’imyaka 45 y’amavuko yeguzwa ku mwanya w’umudepite amazemo imyaka 12.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), ryemeje ku nshuro ya mbere ko abahanzi bazataramira abafana hagati mu mukino w’umupira w’amaguru wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026, uzabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Byatangajwe ku mugaragaro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.
Aganira na Semafor, Infantino yavuze ko abahanzi bazatarama barenze umwe.
Ati “Uzaberamo igitaramo hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri. Turi gushyiramo ibyamamare bitandukanye utatekereza. Bwa mbere mu mateka ku nshuro ya mbere tuzagira igitaramo kizaba hagati mu mukino wa nyuma. Abazatarama bazatoranywa na Chris Martin muri Cold Play”.
Uyu mukino utegerejwe na benshi uzaba ku wa 19 Nyakanga 2026 ubere mu kibuga cya “MetLife Stadium” i New Jersey, kizaba cyahinduriwe izina kikitwa “New York New Jersey Stadium” muri aya marushanwa.
The Pulse ivuga ko iki gitaramo kiri gutegurwa ku bufatanye na Global Citizen, isanzwe itegura ibitaramo bya Move Afrika bibera no mu Rwanda, ndetse ko FIFA iri no gutegura ikindi kizabera muri Times Square mu mpera z’icyumweru gisoza ya marushanwa kikazabera muri Canada na Mexico.
Bwa mbere mu mateka, FIFA yateguye igitaramo cy’umuziki mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi
Guverinoma y’u Rwanda yasabye Tunisia gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ubu busabe bwajyanywe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, abushyikiriza Perezida wa Tunisia, Kaïs Saïed, anamugezaho ubutumwa bwihariye bwa Perezida Paul Kagame.
Kuri uyu wa 16 Mata 2026, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yagize iti “Ibiganiro bagiranye byibanze kuri kandidatire y’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, kuri manda nshya, gusaba Tunisia kumushyigikira no guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.”
Minisitiri Nduhungirehe yanakiriwe na mugenzi we wo muri Tunisia, Mohamed Ali Nafti, bashyira umukono ku mushinga w’amasezerano y’ubujyanama mu bya politiki no gushyiraho Komisiyo Ihuriweho ihoraho igamije kongerera imbaraga ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kuva muri Mutarama 2019. Yafashe icyemezo cyo guhatanira manda ya gatatu nyuma yo kubisabwa n’ibihugu byinshi byo muri uyu muryango byashimye ibikorwa bye.
Mushikiwabo yasobanuye ko mu gihe amaze ku buyobozi bwa OIF, ingengo y’imari y’uyu muryango yongerewe kandi ko yahawe uburenganzira bwo gushaka amafaranga mu nzego z’abikorera yatuma intego wihaye zigerwaho.
Abandi bakandida bamaze kumenyekana bazahatana na Mushikiwabo kuri uyu mwanya barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Dacian Ciolos wabaye Minisitiri w’Intebe wa Roumanie.
Umujyanama wa Perezida Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani wa Mauritanie akaba n’intumwa ye yihariye, Coumba Ba, na we ashobora guhatanira uyu mwanya.
Kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026, mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge hazaba inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma ya OIF. Ni bwo hazatorwa Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya bwangu umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi ko kutabikora bishobora gutuma bufatirwa ibihano.
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Mata 2026 na Ambasaderi wungirije wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Tammy Bruce, ubwo akanama kawo gashinzwe umutekano kaganiraga ku byafasha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kubona amahoro arambye.
Ambasaderi Kayinamura yagaragaje ko uyu mutwe ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, asaba ko usenywa kugira ngo amahoro aboneke.
Mui Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, Leta ya RDC yemera gusenya uyu mutwe ariko nyuma y’igihe gikabakaba umwaka, ntiratangira kubyubahiriza, ahubwo yakomeje kuwuha ubufasha burimo intwaro.
Akenshi iyo Leta ya RDC isobanura impamvu itaratangira gusenya uyu mutwe, ivuga ko abarwanyi bawo bataba mu bice igenzura, ahubwo ngo bari mu bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ambasaderi Tammy yashimangiye ko mu bice FDLR ikoreramo harimo ibigenzurwa na Leta ya RDC, bityo ko igomba gusenya uyu mutwe bwangu, asobanura ko ari byo byakuraho ikibazo cyo kutizerana cyateje intambara mu myaka myinshi.
Yagize ati “Leta ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje, ikarandura bwangu FDLR byibuze mu bice igenzura. Gukuraho izi mpungenge z’umutekano zimaze igihe ni ingenzi mu gukuraho uruhererekane rwo kutizerana rwateje intambara mu myaka myinshi.”
Ambasaderi Tammy yatangaje ko Amerika itinya kuvuga ko uburyo bwose buhari bwatuma buri ruhande ruryozwa kubangamira inzira y’amahoro buzakoreshwa, yerekana ko ibihano na byo bishoboka.
Ambasaderi Robert Kayinamura yagaragaje ko amahoro adashoboka mu gihe FDLR itarasenywa
Ambasaderi Tammy Bruce yasabye Leta ya RDC gusenya FDLR bwangu
Mu murenge wa Kimisagara, mu mujyi wa Kigali, haravugwa ikibazo gikomeje gufata indi ntera cy’urubyiruko rwinjira mu biyobyabwenge ku mugaragaro, cyane cyane mu gace ka Sodepalari hafi ya Nyabugogo. Abahakorera ubucuruzi n’abahatuye bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, bitewe n’urwo rubyiruko ruzwi ku izina rya “Marine”, bavuga ko rumaze kuba ikibazo gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’aka gace.
Abacuruzi bakorera muri aka gace bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ikorwa ry’ibiyobyabwenge ribera hafi yabo, ndetse rikaba rikorerwa mu ruhame nta cyo ubuyobozi bukora. Umwe mu bacuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Hari igihe batwicara imbere y’amaduka yacu banywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro. Abakiliya baratinya kwegera aho turi kubera umutekano muke. Ubu ubucuruzi bwacu buri kugabanuka ku buryo bugaragara.”
“Turabizi neza abo ari bo, ndetse n’aho bicara. Ariko nta gikozwe. Iyo ubabwiye bagutera ubwoba, rimwe na rimwe bakanakwiba. Ubuyobozi bukwiye kudutabara.”
Aba bacuruzi bavuga ko iri tsinda ry’urubyiruko ryahawe izina rya “Marine” rikunze kwirirwa mu muhanda, ryicaye mu matsinda, bamwe banywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bikomeye, abandi bakabicuruza. Ibi ngo bituma n’abandi bato babigana, bityo ikibazo kikarushaho gukwirakwira.
Si abacuruzi gusa bafite impungenge; n’abaturage nabakiriya barahatinya ku hahahira kuko iyo barangaye barabiba ,bavuga ko umutekano wabo ugenda uhungabana. Umubyeyi umwe utuye hafi aho yavuze ko atakibasha kohereza umwana we kugura ibintu nimugoroba kubera gutinya iryo tsinda:
“Abana bacu ntibakibasha kunyura muri kariya gace nijoro. Turatinya ko bashobora kugwa mu bishuko by’ibiyobyabwenge cyangwa bagahohoterwa.”
Aho baba bicaye mu twatsi banywa ibiyobyabwenge
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’isoko rya Kimisagara, bwemera ko ikibazo gihari ariko bukavuga ko hari ingamba zirimo gufatwa. Emanuel w’isoko yavuze ko bakorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura ibikorwa bibangamira ituze ry’abacuruzi n’abakiliya:
“Twakiriye ibibazo by’abacuruzi kandi turi gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iki kibazo gikemuke. Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe.”
N’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwo bwatangaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari rusange, atari muri aka gace gusa, ariko ko hari gahunda zihari zo kubikumira. Umwe mu bayobozi b’umurenge yavuze ko urubyiruko rugomba kwegerwa rugahabwa inyigisho ndetse n’imirimo ibafasha kuva mu biyobyabwenge:
“Turashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kandi dufite gahunda zo kubigisha no kubashakira imirimo. Ariko kandi, abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
Nubwo hari izo gahunda zivugwa, abacuruzi bavuga ko ibikorwa bifatika bitaragaragara ku buryo bugaragara. Basaba ko habaho ibikorwa byihuse byo gukuraho abo banywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro, ndetse hakajyaho n’irondo rihoraho.
Abasesenguzi mu by’imibereho y’abaturage bavuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko akenshi gituruka ku bushomeri, uburere budahagije ndetse n’ihungabana. Basaba ko hakongerwa imbaraga mu guteza imbere urubyiruko, harimo kubaha amahugurwa n’imirimo ibinjiriza, kugira ngo birinde kujya mu bikorwa bibangamira umutekano.
Mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu iterambere rirambye no kurengera ibidukikije, hari ibikorwa by’ubucuruzi bikomeje kwibazwaho uruhare rwabyo mu kwangiza umutungo kamere. Rumwe muri ibyo ni uruganda rukora amatafari ruri hafi y’uruzi rwa Nyabarongo River, aho abaturage bavuga ko ibikorwa byarwo bishobora kuba bifite ingaruka ku buzima bw’uru ruzi n’ibinyabuzima birutuyemo.
Mu duce dutandukanye twegereye uru ruzi, hagaragara ibikorwa by’inganda zikoresha amazi menshi, zirimo n’uruganda rukora amatafari rukenera amazi mu kubumba no gutunganya ibikoresho byarwo. Amakuru atangwa n’abaturage baturiye uru ruzi agaragaza ko uru ruganda rukura amazi muri Nyabarongo ku kigero kinini, cyane cyane mu bihe by’izuba.
Umwe mu baturage utuye hafi aho yagize ati: “Amazi bayakuramo ari menshi ku buryo hari igihe ubona amazi agabanutse, ndetse hari n’aho asa n’ahindutse ibara.”
Nubwo gukoresha amazi mu nganda ari kimwe mu bikorwa byemewe n’amategeko, impungenge zishingiye ku buryo ayo mazi akoreshwa ndetse n’ingaruka bishobora kugira ku bidukikije.
Uruzi rwa Nyabarongo ni ingenzi mu buzima bw’ibinyabuzima bitandukanye birimo amafi, ibimera byo mu mazi n’udukoko dufite uruhare mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko hari impinduka bagenda babona.
Hari abavuga ko amafi yagabanutse ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ishize, mu gihe abandi bavuga ko hari ibimenyetso by’uko amazi ashobora kuba ari guhinduka, nko kugira ibara ridasanzwe cyangwa impumuro itamenyerewe.
Abahanga mu bidukikije bagaragaza ko ibikorwa byo gukura amazi mu buryo bukabije cyangwa gusubiza mu ruzi amazi yakoreshejwe atavuwe neza bishobora kugira ingaruka zirimo:
Kugabanuka kw’amazi bigira ingaruka ku mibereho y’ibinyabuzima
Guhindura imiterere y’amazi (temperature, oxygen)
Guhumanya amazi bigatuma ubuzima bwo mu mazi bugeramiwe
Uretse ibinyabuzima, abaturage na bo bashobora kugerwaho n’ingaruka z’ibi bikorwa. Nyabarongo ikoreshwa mu buhinzi, uburobyi ndetse no mu mirimo ya buri munsi irimo kuvoma amazi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’uruhererekane rw’amateka mabi na politiki bishingiye ku ivanguramoko, asaba Abanyapolitiki kwirinda icyasubiza igihugu mu bihe nk’ibyo.
Yabigarutseho kuri uyu wa 13 Mata 2026, ubwo abanyapolitiki n’abandi bayobozi bitabiraga igikorwa cyo gusoza icyumweru cy’Icyunamo no kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bazira kudashyigikira umugambi wo kurimbura Abatutsi bazizwaga uko bavutse.
Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero ahateganyijwe ko hazabika amateka y’abanyapolitiki banze akarengane bakarwanya ikibi.
Perezida wa Sena, Dr Kalinda François-Xavier yasobanuye ko politiki mbi y’ivanguramoko ari yo yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba abanyapolitiki kuyirinda.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ni umusaruro w’uruhererekane rw’amateka y’ubuyobozi bubi, uhereye ku bukoloni bwahungabanyije ubumwe bw’Abanmyarwanda bubarema amacakubiri ashingiye ku moko, hamwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya mbere n’iya kabiri bwashingiye imiyoborere y’igihugu kuri ayo macakubiri no gufata ko guheza no kuvangura Abatutsi bigirwa Politiki y’imiyoborere.”
Dr Kalinda François-Xavier yagaragaje ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari inzira nziza yo gukomeza kugaragaza ukuri kandi byaba n’uburyo bwo guhangana n’abayihakana bakanayipfobya.
Ati “Kwibuka ni ingenzi mu rwego rwo kugaragaza ukuri kwa Jenoside yakorewe Abatutsi, kugaragaza ko yateguwe ndetse ni n’uburyo twakoresha bwo guhangana n’ihakana n’ipfobya ryayo no gukumira ko yasubira haba mu Rwanda n’ahandi.”
Yashimangiye ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bahisemo kuyikuramo amasomo hakubakwa igihugu nta vangura n’amacakubiri nk’uko bishimangirwa n’amahame remezo y’Itegeko Nshinga.
Ati “Politiki y’imiyoborere myiza, ishyira imbere ubumwe bw’Abanyarwanda, itanga amahirwe angana ku Banyarwanda bose, dukwiye kuyikomeraho kuko ni yo mahitamo yacu. Umusaruro tumaze kuyikuramo mu myaka 32 ishize, urashimishije kandi uratanga icyizere cyiza cy’ejo hazaza h’igihugu cyacu.”
Yagaragaje ko hakiri abagihembera ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyipfobya kandi ko bakwiye kurwanywa.
Yashimangiye ko abanyapolitiki b’ubu bakwiye gushyira imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, abagipfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kwigisha amateka urubyiruko.
Yerekanye ko nubwo icyumweru cy’Icyunamo gisojwe, ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu gihe cy’iminsi 100 bigikomeje.
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Nmitwe ya Politiki (NFPO) Dr. Frank Habineza, yagaragaje ko abanyapolitiki bazize ubutwari bwabo bwo kwanga akarengane.
Yakomeje ati “Abanyapolitiki twibuka uyu munsi bishwe bazira ubutwari bwabo bwo kurwanya ingoma y’igitugu no kwanga akarengane, babikoze baharanira ko igihugu kirangwa n’imiyoborere iha agaciro Abanyarwanda bose nta vangura.”
Yagaragaje ko imitwe ya Politiki uko ari 11 ikorera mu Rwanda kuri ubu ihuriza hamwe hagamijwe iterambere ry’Abanyarwanda, yashimangiye ko kutavuga rumwe n’ubutegetsi atari ukurwana.
Ati “Kubona ibintu bitandukanye n’uko undi abibona mu Rwanda si ukurwana, cyangwa kwangiza ibyo abantu bagezeho biyubaka nyuma y’imyaka 32 tuvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyacu ni ugutanga ibitekerezo, gushaka ibisubizo ku bibazo bigihari kandi tukabikora tuzirikana ko turi mu Rwanda rwagize amateka mabi yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yasabye abayoboke b’imitwe ya Politiki ikorerera mu Rwanda kwamagana abashaka kugarura politiki z’urwango mu Rwanda.
Ati “Ntituzemera uwo ari we wese washaka kongera kudusubiza inyuma yitwaje icyo ari cyo cyose.”
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean-Damascène Bizimana, yagaragaje uko politiki y’urwango yimakajwe na Perezida Habyarimana Juvénal na mugenzi we wamubanjirije Grégoire Kayibanda.
Yasobanuye ko ubwo Habyarimana yahirikaga ubutegetsi, yabeshye ko abikoze kubera igihugu cyari gifite ibibazo birimo itotezwa ryakorerwaga Abatutsi mu mashuri ariko nyuma yo kugera ku butegetsi yakomeje kugendera muri uwo mujyo no kwimakaza irondabwoko mu mashuri.
Yagaragaje ko abari impunzi zatotejwe ndetse imitungo yabo hanzurwa ko badashobora kuzongera kuyigiraho uruhare ndetse batemererwaga kongera kugaruka mu gihugu.
Ati “N’impunzi yageragezaga kwinjira mu Rwanda, gusura ababyeyi, abavandimwe rwihishwa, yarameneshwaga.”
Minisitiri Dr. Bizimana yanagaragaje ko hari ibyemezo byagiye bifatwa ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal bigaragaza ko atifuzaga ko Abatutsi bari impunzi bongera gutahuka mu gihugu.
Yongeye kugaragaza ko muri iyi minsi, Umuhungu wa Habyarimana Juvénal, Jean Luc Habyarimana ashaka kweza ubutegetsi bwa se ariko ko ibigaragaza ko bwatotezaga Abatutsi ari byinshi.
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye abayobozi b’imitwe ya Politiki ikorera mu Rwanda, gushyira imbaraga mu kwigisha urubyiruko ruyibarizwamo amateka mabi yaranze u Rwanda, yanagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Ni ngombwa kwigisha neza rubyiruko rwo mu mitwe ya Politiki muhagarariye, bakamenya aya mateka bikabarinda kuyoba ahubwo bagakora Politiki ihuza Abanyarwanda, ishyigikiye ubumwe bw’Abanyarwanda, irinda u Rwanda kuzongera kurohama mu ivangura iryo ari ryo ryose.”
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye kandi urubyiruko kwirinda imvugo z’urwango zikigaragara mu banyepolitiki babi babaswe na Politiki mbi yimakaza urwango n’irondabwoko.
Ati “Imvugo z’urwango rukiri mu banyapolitiki babi ba kera, bakuriye mu irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose akaba ari na ryo bakoresha muri politiki yabo. Irondabwoko ryabyariye benshi muri bo urwango rukibakurikiranye na n’ubu.”
Yanasabye abanyapolitiki kwigira ku mateka yaranze u Rwanda, agaharanira ishema ry’Igihugu no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.
Ati “Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabushenye, n’ababushenye kuko ari byo bifasha kuburinda, no kurinda igihugu igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere, irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yabasabye kwigira ku banyapolitiki beza ku ndangagaciro na kirazira byabaranze hibandwa ku gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ati “Abanyapolitiki bubu tugomba kwigira kuri aya mateka, tugaharanira ishema ry’igihugu n’Abayobozi bacyo, tugafatanya kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda binyuze mu kwemera ukuri kw’amateka kuko ari cyo gisubizo cyonyine cy’ubuzima bw’igihugu cyacu. Ntitwakubaka ubumwe tutabanje kumenya icyabusenye n’ababusenye kuko ari byo bifasha kuburinda, kurinda igihugu gusubira mu ngengabitekerezo y’irondakarere nk’iyaranze Leta ya Habyarimana yateguye Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Isoko ry’imari mu bihugu bya Aziya ryatangiye icyumweru rigaragaza igihombo, aho abashoramari bagaragaje impungenge zikomeye zishingiye ku makimbirane akomeje kwiyongera ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi byatewe ahanini no gusenyuka kw’ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran, ibintu byatumye umwuka mubi wongera kwiyongera mu karere gafite uruhare runini ku isoko ry’ingufu ku isi.
Ku munsi wo ku wa Mbere, ibipimo by’ingenzi by’amasoko nk’imari ya Hong Kong (Hang Seng), iy’u Buyapani (Nikkei) ndetse n’iya Koreya y’Epfo (Kospi), byose byagabanutseho hejuru ya 1%. Abashoramari benshi bahisemo kwitwararika, bagabanya ibikorwa byabo mu gihe bategereje kureba uko ibintu bizagenda mu minsi iri imbere.
Impamvu nyamukuru y’iri gabanuka ni izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli ku rwego mpuzamahanga. Nyuma y’uko Amerika itangaje ko ishobora gufunga inzira y’amazi ya Hormuz ikoreshwa mu gutwara peteroli, igiciro cya Brent cyahise kirenga amadolari 100 kuri barili, kikiyongera ku kigero cya 7% mu gihe gito cyane.
Iyo nzira ya Hormuz ifatwa nk’ingenzi cyane kuko inyuramo hafi 20% by’ibikomoka kuri peteroli byoherezwa ku isi. Iyo ihungabanye, bigira ingaruka zikomeye cyane ku bihugu byo muri Aziya bishingira cyane ku gutumiza peteroli hanze, nk’u Bushinwa n’u Buhinde.
Ibi byatumye abashoramari bagira impungenge z’izamuka ry’ibiciro (inflation), kuko igiciro cy’ingufu iyo kizamutse, kigira ingaruka ku bicuruzwa hafi ya byose. Ibi bishobora gutuma amabanki akomeye ku isi ahindura ingamba, nko kuzamura inyungu ku nguzanyo, ibintu bishobora kurushaho kugabanya ubushake bwo gushora imari.
Mu Buhinde, isoko ry’imari ryahise rigabanuka cyane, aho ibipimo bya Nifty 50 na Sensex byamanutse hafi 2%, bigaragaza uburyo impinduka z’isi zihita zigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Nubwo hari ibihugu bimwe nka Singapore byakomeje kwihagararaho, muri rusange isoko rya Aziya ryose ryagaragaje intege nke, ibintu bigaragaza ko abashoramari ku isi bari gukurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’intambara bishobora guhungabanya ubukungu bw’isi.
Mu gihe ibi bibazo bikomeje, impuguke zigaragaza ko amasoko y’imari ashobora gukomeza guhura n’ihindagurika rikomeye, bitewe n’uko umutekano ku isi ukomeje kuba ikibazo gikomeye kurusha uko byari byitezwe.
Insiguro y’isanamu,Mohammad-Bagher Ghalibaf ukuriye inteko ishinga amategeko ya Iran
Ingabo za Amerika zatangaje ko, ku itegeko rya Perezida Trump, kuva saa 5:30 z’umugoroba ku isaha ya Tehran (3:30 i Gitega na Kigali) uyu munsi zitangira gufunga umuhora wa Hormuz, Iran yasubije ko Amerika idakwiye kugerageza gukora ibyo.
Ingabo za Amerika zivuga ko nta bwato na bumwe buza guca muri uwo muhora kuva kuri ayo masaha.
Mohammad-Bagher Ghalibaf ukuriye inteko ishingamategeko ya Iran yatangaje ko “Amerika nibigerageza iza guhabwa isomo rikomeye”.
Ibi bibaye nyuma y’uko ibiganiro hagati ya Amerika na Iran byageragejwe i Islamabad muri Pakistan mu mpera z’iki cyumweru binaniranye.
Nyuma y’ibi, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran Abbas Araghchi yavuze ko “imirwano izana imirwano gusa”
Araghchi yavuze ko i Islamabad impande zombi “zari hafi cyane yo kugera ku kumvikana” ariko Tehran “ikananizwa”.