Julius Malema yakatiwe gufungwa imyaka itanu
Kuri uyu wa 16 Mata 2026, urukiko rwo muri Afurika y’Epfo rwakatiye umunyapolitiki Julius Malema igifungo cy’imyaka itanu nyuma yo kumuhamya icyaha cyo gutunga intwaro binyuranyije n’amategeko no kurasa mu bantu benshi.
Malema ni umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu bakomeye, bakunzwe cyane n’abiganjemo urubyiruko. Ayobora ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) yashinze ubwo yavaga muri ANC iri ku butegetsi.
Mu 2018, yafashwe amashusho arasa mu kirere ubwo EFF yizihizaga isabukuru y’imyaka itanu yari imaze ishinzwe. Ibi birori byabereye mu ntara ya Eastern Cape.
Ubwo yajyanwaga mu rukiko, yavuze ko imbunda yakoresheje itari ye, kandi ko nta kindi yari agamije ubwo yarasaga mu kirere, keretse gukangura abari mu birori byasaga n’aho bari bakonje.
Mu Ukwakira 2025 ni bwo Malema yahamijwe ibi byaha, urukiko rwanzura ko igihano kizamenyekana nyuma. Icyo gihe yabwiye abanyamakuru ko gufungwa cyangwa urupfu ari ishema kuri we kuko ngo azira guharanira impinduka.
Malema yagize ati “Ntitwatinya gufungwa cyangwa gupfa duharanira impinduramatwara. Ibyo bashaka gukora byose, bagomba kumenya ni uko tutazigera dusubira inyuma.”
Nyuma yo gukatirwa kwa Malema, umunyamategeko we yatangaje ko ateganya kujurira, kugira ngo umukiliya we ahabwe igihano kitari ugufungwa.
Iki gifungo gishobora gutuma Malema w’imyaka 45 y’amavuko yeguzwa ku mwanya w’umudepite amazemo imyaka 12.

![]()

