Blog

  • Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran

    Ibiciro bya peteroli byazamutse, Amerika ihiga gufunga ibyambu bya Iran

    Ibiciro bya peteroli byazamutse birenga 100$ ku kagunguru nyuma y’uko intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Iran zinaniwe kumvikana ku bijyanye no guhagarika intambara, nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha 21 muri Pakistan.

    Nyuma y’uko ibi biganiro binaniranye, Donald Trump yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye kugota ibyambu bya Iran, ku buryo nta bwato buzinjira cyangwa ngo busohoke.

    Ubwo amasoko y’ingufu yongeraga gufungura ku wa Mbere ku mugabane wa Aziya, igiciro cya peteroli idatunganyije [Brent crude oil] cyazamutseho 8,5% kigera kuri 102,37$. Peteroli y’ubwoko bwa West Texas Intermediate na yo yazamutseho 9% igera kuri 105,34$.

    Mbere yaho, ibiciro byari byamanutse bigera munsi ya 100$ ku wa Gatatu ushize, ubwo ibi bihugu byombi byemeranyaga guhagarika imirwano mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

    Uku guhagarika imirwano kwari kugamije kongera gufungura umuhora wa Hormuz; inzira inyuramo 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi. Urujya n’uruza rw’ubwato muri iyo nzira rwahagaze nyuma yitangira ry’imirwamo tariki ya 28 Gashyantare.

    Ukutagira icyo bageraho mu biganiro byabahuje, byatumye ibiciro ku masoko y’imari n’imigabane muri Aziya bigabanyuka.

    Isoko ry’imari n’imigabane ryo mu Buyapani rizwi nka Nikkei 225 ryaguye ku rugero rwa 0,8% mu gihe iryo muri Koreya y’Epfo rizwi nka Kospi ryaguye ku rugero rwa 1,8%.

    Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyatangaje ko ikumirwa ry’ubwato bwinjira cyangwa busohoka ku byambu bya Iran ritangira kuri uyu wa Mbere saa 16:00 ku masaha y’i Kigali.

    Iran na yo yavuze ko ubwato bwa gisirikare bwose bugerageza kwegera Umuhora wa Hormuz bwitabwaho mu buryo budasanzwe, ibintu byazamuye ubwoba bw’ibishobora kuvuka bikiyongera ku kibazo cy’ibura rya peteroli.

  • ‘Urupfu’ rw’umu-‘influencer’ w’umunyamerika muri Tanzania rurimo kuvugwa cyane

    ‘Urupfu’ rw’umu-‘influencer’ w’umunyamerika muri Tanzania rurimo kuvugwa cyane

    Umuryango w’umunyamerikakazi uzwi ku mbuga nkoranyambaga urimo gusaba ibisubizo nyuma y’amakuru avuga ko yapfiriye muri Tanzania aho yari yaragiye gutemberana n’umukunzi we.

    Leta ya Tanzania cyangwa polisi yaho ntacyo baravuga ku makuru y’urupfu rwa Ashlee Jenae uzwi ku mbuga nkoranyambaga aho agaragaza imibereho y’ubuzima bw’agatatangaza.

    Urupfu rwe rwatangajwe bwa mbere ku cyumweru n’uvuga ko ari inshuti ye wavuze ko bamusanze yapfiriye mu cyumba cya hotel yari arimo kandi ko umukunzi we yavuze ko yiyahuye.

    Mu itangazo ry’umuryango we, risubirwamo n’ibinyamakuru muri Amerika birimo TMZ, bavuze ko “urugendo rw’inzozi” Ashly Robinson – amazina ye nyakuru – yari yagiyemo rwahindutse “inkuru mbi ku muryango” wabo.

    Uwo muryango uvuga ko muri urwo rugendo, rwarimo no kwishimira isabukuru ye y’imyaka 31 hamwe n’umukunzi we, “Ashly bamusanze yahwereye mu cyumba cye ajyanwa kwa muganga hafi, aho nyuma y’amasaha bemejwe ko yapfuye”.

    Uwo muryango uvuga ko harimo gukorwa iperereza kandi ko nubwo ufite “ibibazo byinshi” wizeye abategetsi muri Zanzibar , ko “barimo gukorana bya hafi mu gushaka umucyo n’ibisubizo”.

    Amashusho yatangaje, yerekana Ashlee Jenae yambikwa impeta y’urukundo n’umugabo bari barajyanye mu rugendo rw’ibyishimo muri Tanzania mu mashusho bari imbere y’inyamswa y’imbonekarimwe y’intare yera.

    Abategetsi muri Zanzibar cyangwa Tanzania nta cyo baratangaza, abahagarariye Amerika muri Tanzania na bo nta cyo baravuga ku makuru arimo kuvugwa y’urupfu rwa Ashlee.

  • Léon XIV agiye gutangira uruzinduko rw’iminsi 10 muri Afurika

    Léon XIV agiye gutangira uruzinduko rw’iminsi 10 muri Afurika

    Papa Léon XIV agiye gutangira urugendo rwe rwa mbere ku mugabane wa Afurika, rugomba kumara iminsi icumi. Ni uruzinduko atangira kuri uyu wa Mbere muri Algeria mbere yo gukomereza muri Cameroun.

    Léon XIV azagera mu mijyi 11 ya Afurika, aho biteganyijwe ko azakora urugendo rwa kilometero ibihumbi 18 mu ngendo z’indege 18 azakora.

    Cardinal Michael ​Czerny umwe mu bayobozi bakomeye i Vatican, yavuze ko uruzinduko rwa Papa muri Afurika rugamije gufasha “Isi kongera gutekereza kuri Afurika”.

    Léon XIV aheruka gukorera ingendo mu bihugu birimo Turikiya, Lebanon mu Ugushyingo n’Ukuboza 2025. Muri Werurwe, yari i Monaco mu Bufaransa.

    Nibura 20% by’abakirisitu gatolika ku Isi baba muri Afurika.

    Uruzinduko rwa Léon XIV muri Afurika, ni urwa 24 rukozwe n’Umu-Papa uwo ariwe wese kuri uyu mugabane.

    Azasura ibihugu birimo Algeria, Cameroun, Angola na Guinée équatoriale.

  • Kurandura VIH burundu: uko ingamba zishyirwa mu bikorwa n’icyo abaturage babivugaho

    Kurandura VIH burundu: uko ingamba zishyirwa mu bikorwa n’icyo abaturage babivugaho

    Mu myaka ishize, ibihugu byinshi byashyize imbaraga mu kurwanya icyorezo cya VIH/SIDA binyuze muri politiki n’ingamba zitandukanye zigamije kugabanya ubwandu bushya, kongera ubuvuzi ku barwaye, no gukumira imfu ziterwa n’iyi ndwara. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, hari n’ibibazo bikigaragara cyane cyane mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga n’imikoreshereze y’inkunga mpuzamahanga.

    Mu bihugu byinshi byo muri Afurika y’Uburasirazuba, harimo n’u Rwanda, politiki zo kurwanya VIH zishingiye ku nkingi eshatu: kwirinda, gupima no kuvura. Leta zishyiraho gahunda z’ubukangurambaga, gutanga imiti igabanya ubukana bwa VIH ku buntu, ndetse no gukorana n’imiryango itari iya leta mu kugeza serivisi ku baturage. Nubwo izo gahunda zisa n’aho zifatika ku mpapuro, ishyirwa mu bikorwa riratandukanye bitewe n’uturere, ubushobozi n’imyumvire y’abaturage.

    Mu rwego rw’inkunga, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikize bikomeje gutanga amafaranga menshi yo gufasha mu kurwanya VIH. Izi nkunga zinyura mu mishinga itandukanye, harimo iyita ku buzima rusange, ubukangurambaga mu rubyiruko, no kongerera ubushobozi ibigo nderabuzima. Ariko hari impungenge zikomeje kugaragara ku bijyanye n’uko iyi nkunga ikoreshwa, aho rimwe na rimwe ivugwaho gukoreshwa nabi cyangwa kutagera ku bo yagenewe.

    Abasesenguzi mu by’ubuzima rusange bavuga ko ikibazo gikomeye atari ukubura amafaranga, ahubwo ari ugukurikirana uko akoreshwa. Bamwe bavuga ko hari imishinga itanga raporo nziza ku mpapuro ariko ibikorwa nyirizina ku rwego rw’umuturage bikaba bidahagije. Ibi bituma hari aho ubwandu bushya bukomeza kugaragara cyane cyane mu rubyiruko n’abagore bafite intege nke mu mibereho.

    Ku ruhande rw’abaturage, ibitekerezo biratandukanye. Hari abavuga ko serivisi zo gupima no kuvura VIH zabegerejwe kandi zabafashije kubaho neza, bagashimira leta n’abafatanyabikorwa. Ariko hari n’abandi bavuga ko hakiri inzitizi zirimo ipfunwe, kubura amakuru ahagije, ndetse no kutagera ku bigo nderabuzima byoroshye, cyane cyane mu bice by’icyaro.

    Umwe mu baturage utuye mu karere ko mu cyaro yagize ati: “Twarumvise ko imiti ibaho kandi tuyibona, ariko ikibazo ni uko hari abatinya kujya kwipimisha kubera gutinya uko bazafatwa n’abandi.” Ibi bikomeje kugaragaza ko kurwanya VIH bidahagije mu rwego rw’ubuvuzi gusa, ahubwo bisaba n’imbaraga mu guhindura imyumvire.

    Impuguke zisaba ko hakongerwa ubufatanye hagati ya leta, imiryango itandukanye n’abaturage ubwabo, ndetse hagashyirwaho uburyo bunoze bwo gukurikirana imishinga ishingiye ku nkunga. Zibona ko gukorera mu mucyo no gusobanura neza uko amafaranga akoreshwa ari ingenzi mu kurushaho kugera ku ntego za 2030 zo kurandura ubwandu bushya.

    Nubwo hari intambwe igaragara mu kurwanya VIH, haracyari urugendo rurerure rwo kunoza ishyirwa mu bikorwa rya politiki n’imishinga. Gukurikirana neza inkunga, kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura imbogamizi ziri mu murimo biracyari ingenzi mu rugamba rwo kurandura burundu iki cyorezo.

    By: Florence Uwamaliya 

  • Ibiganiro bya USA na Iran, biratanga iki? mu gihe intambara ikomeje kwangiza ibidukikije n’ubukungu bw’isi

    Ibiganiro bya USA na Iran, biratanga iki? mu gihe intambara ikomeje kwangiza ibidukikije n’ubukungu bw’isi

    Kuri uyu wa 11 Mata 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Iran byatangiye ibiganiro by’imbonankubone bifatwa nk’intambwe idasanzwe mu mateka, kuko ari bwo bwa mbere abayobozi bakuru bahura kuva habaye Impinduramatwara ya Kisilamu ya 1979. Ibi biganiro biri kubera i Islamabad muri Pakistan, bikaba bigamije kugabanya ubushyamirane bumaze igihe hagati y’ibi bihugu byombi.

    Delegasiyo ya Amerika iyobowe na JD Vance, mu gihe Iran ihagarariwe na Abbas Araghchi, umwe mu bayobozi bakomeye mu bya dipolomasi y’icyo gihugu. Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano wo mu karere, kugabanya ibikorwa bya gisirikare, ndetse no kugenzura ibijyanye n’ibihano mpuzamahanga byafatiwe Iran.

    Ariko nubwo ibi biganiro bishobora gutanga icyizere, intambara zikomeje mu karere ziri kugira ingaruka zikomeye ku bidukikije, ibintu bikomeje kwibagirana mu biganiro bya politiki.

    Aho ikibazo gikomeye kiri kugaragara cyane ni mu Nyanja ya Hormuz, inzira y’ingenzi inyuramo amato atwara peteroli n’ibindi bicuruzwa byinshi ku isi. Mu mezi ashize, ibikorwa bya gisirikare birimo ibisasu n’ibitero ku bwato byatumye amato menshi yangirika cyangwa ahagarara gukora.

    Hari raporo zigaragaza ko ubwato butwara peteroli n’ibicuruzwa byangiritse cyangwa bugatwikwa, bigateza isuka rya peteroli mu nyanja. Ibi byangiza cyane ubuzima bwo mu mazi, harimo amafi, utunyamaswa two mu nyanja n’amakorali. Iyo peteroli isutse mu mazi, itwikira ubuso bw’inyanja, igatuma umwuka wa oxygen ugabanuka, bityo ibinyabuzima byinshi bikapfa.

    Uretse ibyo, uburobyi burahungabana cyane. Abaturage benshi batunzwe n’uburobyi mu bihugu bikora kuri iyo nyanja bari guhura n’igihombo gikomeye, kuko amafi agenda agabanuka cyangwa agapfa kubera umwanda uterwa n’intambara.

    Mu bice birimo Gaza no mu majyepfo ya Liban, intambara zikomeje gusenya inyubako z’ingenzi zirimo ibitaro, amashuri n’amazu y’abaturage. Ibi bituma ubuzima bw’abaturage burushaho kuba bubi, kuko baba badafite aho baba cyangwa aho bavurirwa.

    Iyangirika ry’inyubako ntirigarukira aho gusa, kuko n’ibikorwaremezo by’ubukungu birimo ibyambu, imihanda n’ibigo by’inganda nabyo biri gusenyuka, bigatuma ubucuruzi buhagarara cyangwa bukagabanuka cyane.

    Ikibazo gikomeye cyane kiri kugaragara ni igabanuka rikabije ry’umusaruro ukomoka mu nyanja (les ressources marines). Ibi birimo amafi, utunyamaswa two mu mazi n’ibindi bikomoka mu nyanja byifashishwa mu buzima bwa buri munsi.

    Ibihugu byinshi byari bisanzwe bitungwa n’uburobyi biri guhura n’ikibazo cy’inzara n’igihombo cy’ubukungu, kuko ayo masoko agenda agabanuka cyane. Nyamara, nubwo iki kibazo gikomeye, ntikiri mu byibandwaho cyane mu biganiro bya politiki biri kuba hagati y’ibihugu.

    Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuzagira ingaruka ndende ku isi yose, kuko ibicuruzwa byo mu nyanja bifite uruhare runini mu kugaburira abantu no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byinshi.

    Ese Visi Perezida wa USA yagiye gukemura iki?

    JD Vance yagiye muri ibi biganiro afite inshingano zikomeye zirimo:

    • Kugabanya ubushyamirane hagati ya USA na Iran
    • Kurinda umutekano wo mu Nyanja ya Hormuz
    • Gushaka uko ibikorwa bya gisirikare byagabanywa
    • Gukomeza ibiganiro by’amahoro mu karere

    Gusa, abasesenguzi bagaragaza ko nubwo ibyo ari ingenzi, ikibazo cy’ibidukikije kitari ku isonga mu biganiro, kandi ari ikibazo gikwiye kwitabwaho byihutirwa.

    Mu gihe ibi byose bikomeje, isi yose iri kugaragaza impungenge ku ngaruka z’intambara ziri kuba mu bice bitandukanye by’isi, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati. Izi ntambara ntizangiza gusa ubuzima bw’abantu, ahubwo zinangiza ibidukikije n’ubukungu bw’isi muri rusange.

    Ibihugu byinshi n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gusaba ko habaho amahoro arambye, ariko biracyagaragara ko ibiganiro bya politiki bikunze kwibanda ku nyungu za politiki n’umutekano, bigasiga inyuma ibibazo by’ibidukikije.

    Ibiganiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bishobora kuba intangiriro y’amahoro, ariko bigomba no kwita ku ngaruka z’intambara ku bidukikije. Kwangirika kw’inyanja, gupfa kw’ibinyabuzima, no kugabanuka kw’umusaruro wo mu nyanja ni ibibazo bikomeye bikwiye gushyirwa mu biganiro.

    Niba isi ishaka amahoro arambye, ntigomba kwibanda gusa ku guhagarika intambara, ahubwo igomba no kurengera ibidukikije n’ubukungu bw’igihe kirekire, kuko ari byo shingiro ry’ubuzima bw’abantu bose.

    By:Florence Uwamaliya 

  • AIDS 2026: Igabanuka ry’inkunga ku miti y’abafite ubwandu bwa Sida ishobora gukoma munkokora  ingamaba zo kuyihashya

    AIDS 2026: Igabanuka ry’inkunga ku miti y’abafite ubwandu bwa Sida ishobora gukoma munkokora ingamaba zo kuyihashya

    Mu gihe hategerejwe inama mpuzamahanga ya 26 ku bijyanye na VIH/SIDA, izwi nka AIDS 2026, impungenge ziragenda ziyongera ku hazaza h’urugamba rwo kurwanya iki cyorezo, cyane cyane bitewe n’igabanuka ry’inkunga igenerwa gahunda z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga.

    Mu myaka irenga 20 ishize, isi yashoye imari nini mu kurwanya VIH, binyuze mu nkunga z’ibihugu bikize n’imiryango mpuzamahanga. Ibi byagize uruhare rukomeye mu kugabanya ubwandu bushya no gufasha miliyoni z’abanduye kubona imiti igabanya ubukana bwa VIH (ARVs). Icyakora, raporo zitandukanye zigaragaza ko iyi nkunga iri kugenda igabanuka, mu gihe ibikenewe byo kuyirwanya byo bitagabanutse.

    Imibare mpuzamahanga igaragaza ko abantu barenga miliyoni 39 ku isi babana na VIH, mu gihe abarenga miliyoni 1.3 bandura buri mwaka. Nubwo hari intambwe imaze guterwa, abahanga bagaragaza ko kugabanuka kw’inkunga bishobora kudindiza cyangwa gusubiza inyuma ibyo byagezweho.

    Mu Rwanda, urugamba rwo kurwanya VIH rwatangiye gushyirwamo imbaraga kuva mu myaka ya 2000, hashyirwaho gahunda zihamye zo gupima, kuvura no gukumira ubwandu bushya. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abantu benshi babana na VIH bamaze kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi, kandi umubare w’abandura ugenda ugabanuka ugereranyije n’igihe cyashize.

    Umwe mu bayobozi mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda Dr. NSANZIMANA SABIN yagize Ati.”

    “U Rwanda rwageze ku ntambwe ishimishije mu kurwanya VIH, ariko ntabwo twakwirara. Igabanuka ry’inkunga rishobora kugira ingaruka zikomeye niba tudafashe ingamba zihamye zo gukomeza iyi gahunda.”

    Abahanga mu by’imibare y’ubuzima na bo bagaragaza ko hari isano rikomeye hagati y’inkunga n’ikorwa rya serivisi. Nk’uko ubushakashatsi bwatangiye gukorwa mu myaka yashize bubyerekana, aho inkunga yiyongereye, ubwandu bushya bwagabanutse ku buryo bugaragara, naho aho yagabanutse, serivisi zigira intege nke.

    Ibi bishimangirwa n’umwe mu bashakashatsi wagize ati:

    “Dufite ibimenyetso bifatika bigaragaza ko inkunga ari ingenzi mu kurwanya VIH. Iyo igabanutse, ingaruka zigaragara mu gihe gito—kuvuza abarwayi, gukumira ubwandu bushya no gutanga ubujyanama byose birahungabana.”

    Ku rundi ruhande, ababana na VIH bagaragaza impungenge zishingiye ku buzima bwabo bwa buri munsi. Umwe muri bo yagize ati:

    “Imiti mfata ituma nkomeza kubaho neza. Iyo numvise bavuga ko inkunga ishobora kugabanuka, bituma nibaza niba ejo hazaza nzakomeza kuyibona uko bisanzwe.”

    Ibi bigaragaza ko ikibazo cy’inkunga atari imibare gusa, ahubwo ari ubuzima bw’abantu n’icyizere cyabo.

    Mu nama ya AIDS 2026 iteganyijwe kuba, biteganyijwe ko hazibandwa ku gushaka ibisubizo birambye, birimo kongera gutekereza ku buryo gahunda z’ubuzima zitegurwa no gushishikariza ibihugu kwigira no gushora imari mu buzima bw’abaturage babyo.

    Insanganyamatsiko igira iti “Rethink. Rebuild. Rise.” igaragaza ko hakenewe impinduka mu mikorere, kongera kubaka gahunda zishingiye ku baturage, no kuzamuka hifashishijwe ubufatanye n’udushya.

    Mu gihe isi ikomeje kwitegura iyi nama, ikibazo kiracyari: ese ibihugu bizashobora gukomeza uru rugamba mu gihe inkunga igabanuka?

    Icyo benshi bemeza ni uko ejo hazaza h’urugamba rwo kurwanya VIH hazaterwa n’ibyemezo bifatwa uyu munsi ,haba ku rwego rw’igihugu cyangwa mpuzamahanga.

    By: Florence Uwamaliya 

  • RDC: Sukhoi ya FARDC yagabye ibitero i Minembwe no mu nkengero

    RDC: Sukhoi ya FARDC yagabye ibitero i Minembwe no mu nkengero

    Ihuriro AFC / M23 riravuga ko mu gihe intumwa zaryo zitabiriye ibiganiro bitegerejwe mu Busuwisi, ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje guhonyora nkana kandi kenshi inzira z’amahoro.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na AFC/M23 rivuga ko “Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 10 Mata 2026, saa munani n’igice z’umugoroba, indege y’intambara ya Sukhoi Su-25 y’ubutegetsi bwa Kinshasa yateye ibisasu nta kuvangura kuri Minembwe no mu turere tuyikikije, impfu no gusenya ndetse bituma abaturage b’inzirakarengane bahatirwa kuva mu byabo”.

    Iri huriro rivuga ko iki gikorwa atari ubushotoranyi butemewe gusa ahubwo ari gihamya yerekana ko ubutegetsi bwa Kinshasa butitaye na gato ku byo bwiyemeje, ubuzima bw’abantu, ndetse no ku gukemura ibibazo mu mahoro.

  • Korea ya Ruguru yagerageje ibisasu bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye

    Korea ya Ruguru yagerageje ibisasu bishya bifite ikoranabuhanga rihambaye

    Ibiro Ntaramakuru by’igihugu cya Korea, KCNA, biratangaza ko Koreya ya Ruguru yakoze igerageza ry’intwaro zifite ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru mu gihe ishaka kongera intwaro zayo yongeramo intwaro za electromagnatic, ibisasu bya carbon fibers ndetse n’ubwirinzi bushya bw’ibitero byo mu kirere bugendanwa. Igerageza ryakozwe mu minsi itatu.

    Kim Jong-sik, umujenerali wagenzuye igerageza, yavuze ko sisitemu ya electromagnetic na bombe za carbon fiber ari “umutungo udasanzwe” mu bubiko bw’igihugu, ariko atanga ibisobanuro bike ku miterere y’intwaro nshya.

    Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyatangaje ko cyabonye ibisasu byinshi bya misile byaturutse ku butaka bwa Koreya ya Ruguru. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza bivuga ko ibisasu byagenze ibirometero 240 kugera kuri 700.

    Ibisasu bya carbon fiber byagenewe guteza umwijima birekura ibyitwa ‘graphite’ ku bigo bitanga amashyanyarazi bigateza ‘short circuit’. Ni mu gihe intwaro za electromagnetic pulse (EMP) zagenewe guhagarika ibikoresho bya elegitoronike by’igisirikare nka za radar n’indege.

    Igerageza ryabaye mu gihe umwuka mubi  wiyongera hagati ya Koreya zombi. Kuri uyu wa Kabiri ushize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wungirije wungirije, Jang Kum-chol, yavuze ko Koreya y’Epfo ari cyo gihugu cya mbere cy’abanzi bafite.

  • NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bitegura igihembwe cya gatatu zizakorwa

    NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri bitegura igihembwe cya gatatu zizakorwa

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri kuva ku wa 17-20 Mata 2026.

    Ni mu itangazo iki kigo cyashyize hanze ku wa 10 Mata 2026.

    Ni ingengabihe izafasha gutangiza igihembwe cya gatatu ari na cyo cyanyuma cy’umwaka w’amashuri wa 2025/2026.

    Ku wa 17 Mata 2026 hazatangira kugenda abiga mu turere twa Ruhango, Gisagara, Ngororero, Nyagatare, Gatsibo na Musanze.

    Hazakurikiraho abiga muri Huye, Nyamagabe, Nyabihu, Rubavu, Burera, Rwamagana na Kayonza bazagenda ku wa 18 Mata.

    Ni mugihe abiga muri Nyanza, Kamonyi, Karongi, Rutsiro, Rulindo, Gakenke, Ngoma na Kirehe bo bazatangira kugenda ku wa 19 Mata 2026.

    Ingendo z’abanyeshuri zizasozwa ku wa 20 Mata 2026 aho abiga i Muhanga, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Bugesera, Gicumbi, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro ari bo bazagenda.

    Ababyeyi basabwe kubahiriza gahunda y’izi ngendo, kohereza abanyeshuri hakiri kare ndetse bakabagenera amafatanga y’ingendo azabageza ku ishuri n’azabagarura igihembwe kirangiye.

    Abanyeshuri na bo basabwe kugenda bambaye impuzankano y’ishuri bigaho.

    Ku rundi ruhande, abashinzwe uburezi mu turere no mu mirenge bibukijwe gukurikirana izi ngendo n’uko amashuri yiteguye kwakira abanyeshuri bayo.

    Umwihariko ku banyeshuri bahagurukira i Kigali, n’abandi bahanyura berekeza mu ntara, bazajya bafatira imodoka ku kibuga cya ‘Kigali Pele Stadium’. Icyakora, nyuma ya Saa Cyenda z’amanywa iki kibuga kizajya gihita gifungwa.

    NESA yatangaje uko ingendo z’abanyeshuri zizakorwa muri ku wa 17 Mata 2026

  • Israel yagaragarije u Rwanda ko itazemerera Iran gutunga intwaro za nucléaire

    Israel yagaragarije u Rwanda ko itazemerera Iran gutunga intwaro za nucléaire

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yaganiriye na mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, amugaragariza ko igihugu cyabo kitazemerera Iran gutunga intwaro zikoze mu ngufu za nucléaire.

    Kuva tariki ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 8 Mata 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye ibitero bikomeye kuri Iran, bisobanura ko bigamije kuyibuza gutungwa intwaro za nucléaire na misile ziraswa mu ntera ndende, zarimbura imbaga mu gihe gito.

    Mu gusubiza, Iran na yo yarashe muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bibamo ibirindiro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Qatar, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Koweit, Bahrain, Arabie Saudite na Iraq.

    Kuri uyu wa 10 Mata, Minisitiri Sa’ar yatangaje ko mu kiganiro yagiranye na Nduhungirehe kuri telefone, yamugaragarije ko Israel yifatanyije n’u Rwanda mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Minisitiri Sa’ar yatumiye Nduhungirehe kugira ngo azasure Israel mu gihe cya vuba, anamumenyesha ko igihugu cyabo kizakomeza gushyira imbaraga mu gukomeza umubano wacyo n’u Rwanda.

    Minisitiri Nduhungirehe yashimiye Israel ku bwo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe, agira ati “Niteguye gushimangira umubano wacu binyuze mu biganiro bihoraho no gusurana.”

    Sa’ar yatangaje ko yaganiriye na Nduhungirehe ku mutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati no mu karere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari u Rwanda ruherereyemo.

    Yagize ati “Nashimangiye ko Leta y’iterabwoba ya Iran itagomba gutunga intwaro za nucléaire. Gukura ingufu zifite ubukana muri Iran no guhagarika kuzitunganya ni zo ntego z’ingenzi, kandi twakwishimira ko zagerwaho binyuze mu nzira za dipolomasi.”

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu byamaganye ibitero bya Iran mu Burasirazuba bwo Hagati tariki ya 24 Werurwe, bibinyujije mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu gafite icyicaro i Genève mu Busuwisi.

    Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Iran ikwiye guhagarika ibitero mu Burasirazuba bwo Hagati, hagafatwa ingamba zo kurinda abasivili no kubungabunga ibikorwaremezo birimo iby’ubukungu n’inzira z’ingenzi zo mu mazi.

    Minisitiri Gideon Sa’ar yatangaje ko Israel itazemera ko Iran itunga intwaro za nucléaire

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rwiteguye gushimangira umubano warwo na Israel