Amerika yibukije Leta ya RDC ko igomba gusenya FDLR bwangu
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gusenya bwangu umutwe w’iterabwoba wa FDLR kandi ko kutabikora bishobora gutuma bufatirwa ibihano.
Ibi byagarutsweho ku wa 15 Mata 2026 na Ambasaderi wungirije wa Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Tammy Bruce, ubwo akanama kawo gashinzwe umutekano kaganiraga ku byafasha akarere ka Afurika y’Ibiyaga Bigari kubona amahoro arambye.
Muri aka kanama, Ambasaderi wungirije w’u Rwanda muri Loni, Kayinamura Robert, yatangaje ko FDLR ikomeje kwidegembya muri RDC kandi amahanga yose azi uruhare abayishinze bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Kayinamura yagaragaje ko uyu mutwe ugifite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kandi ko ukomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu karere, asaba ko usenywa kugira ngo amahoro aboneke.
Mui Kamena 2025, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro, Leta ya RDC yemera gusenya uyu mutwe ariko nyuma y’igihe gikabakaba umwaka, ntiratangira kubyubahiriza, ahubwo yakomeje kuwuha ubufasha burimo intwaro.
Akenshi iyo Leta ya RDC isobanura impamvu itaratangira gusenya uyu mutwe, ivuga ko abarwanyi bawo bataba mu bice igenzura, ahubwo ngo bari mu bigenzurwa n’ihuriro AFC/M23 rikorera mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Ambasaderi Tammy yashimangiye ko mu bice FDLR ikoreramo harimo ibigenzurwa na Leta ya RDC, bityo ko igomba gusenya uyu mutwe bwangu, asobanura ko ari byo byakuraho ikibazo cyo kutizerana cyateje intambara mu myaka myinshi.
Yagize ati “Leta ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje, ikarandura bwangu FDLR byibuze mu bice igenzura. Gukuraho izi mpungenge z’umutekano zimaze igihe ni ingenzi mu gukuraho uruhererekane rwo kutizerana rwateje intambara mu myaka myinshi.”
Ambasaderi Tammy yatangaje ko Amerika itinya kuvuga ko uburyo bwose buhari bwatuma buri ruhande ruryozwa kubangamira inzira y’amahoro buzakoreshwa, yerekana ko ibihano na byo bishoboka.

Ambasaderi Robert Kayinamura yagaragaje ko amahoro adashoboka mu gihe FDLR itarasenywa

Ambasaderi Tammy Bruce yasabye Leta ya RDC gusenya FDLR bwangu
![]()

