Kimisagara: lmpungenge ziterwa n’urubyiruko rwarohamye mu biyobyabwenge
Mu murenge wa Kimisagara, mu mujyi wa Kigali, haravugwa ikibazo gikomeje gufata indi ntera cy’urubyiruko rwinjira mu biyobyabwenge ku mugaragaro, cyane cyane mu gace ka Sodepalari hafi ya Nyabugogo. Abahakorera ubucuruzi n’abahatuye bavuga ko ubuzima bwabo buri mu kaga, bitewe n’urwo rubyiruko ruzwi ku izina rya “Marine”, bavuga ko rumaze kuba ikibazo gikomeye mu mutekano n’iterambere ry’aka gace.

Abacuruzi bakorera muri aka gace bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ikorwa ry’ibiyobyabwenge ribera hafi yabo, ndetse rikaba rikorerwa mu ruhame nta cyo ubuyobozi bukora. Umwe mu bacuruzi utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati:
“Hari igihe batwicara imbere y’amaduka yacu banywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro. Abakiliya baratinya kwegera aho turi kubera umutekano muke. Ubu ubucuruzi bwacu buri kugabanuka ku buryo bugaragara.”
Undi mucuruzi nawe yemeza ko ikibazo kimaze igihe ariko ntigihabwe agaciro gikwiye:
“Turabizi neza abo ari bo, ndetse n’aho bicara. Ariko nta gikozwe. Iyo ubabwiye bagutera ubwoba, rimwe na rimwe bakanakwiba. Ubuyobozi bukwiye kudutabara.”
Aba bacuruzi bavuga ko iri tsinda ry’urubyiruko ryahawe izina rya “Marine” rikunze kwirirwa mu muhanda, ryicaye mu matsinda, bamwe banywa ibisindisha n’ibiyobyabwenge bikomeye, abandi bakabicuruza. Ibi ngo bituma n’abandi bato babigana, bityo ikibazo kikarushaho gukwirakwira.
Si abacuruzi gusa bafite impungenge; n’abaturage nabakiriya barahatinya ku hahahira kuko iyo barangaye barabiba ,bavuga ko umutekano wabo ugenda uhungabana. Umubyeyi umwe utuye hafi aho yavuze ko atakibasha kohereza umwana we kugura ibintu nimugoroba kubera gutinya iryo tsinda:
“Abana bacu ntibakibasha kunyura muri kariya gace nijoro. Turatinya ko bashobora kugwa mu bishuko by’ibiyobyabwenge cyangwa bagahohoterwa.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’isoko rya Kimisagara, bwemera ko ikibazo gihari ariko bukavuga ko hari ingamba zirimo gufatwa. Emanuel w’isoko yavuze ko bakorana n’inzego z’umutekano mu kugenzura ibikorwa bibangamira ituze ry’abacuruzi n’abakiliya:
“Twakiriye ibibazo by’abacuruzi kandi turi gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo iki kibazo gikemuke. Turasaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe.”
N’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimisagara bwo bwatangaje ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari rusange, atari muri aka gace gusa, ariko ko hari gahunda zihari zo kubikumira. Umwe mu bayobozi b’umurenge yavuze ko urubyiruko rugomba kwegerwa rugahabwa inyigisho ndetse n’imirimo ibafasha kuva mu biyobyabwenge:
“Turashishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, kandi dufite gahunda zo kubigisha no kubashakira imirimo. Ariko kandi, abazabifatirwamo bazahanwa hakurikijwe amategeko.”
Nubwo hari izo gahunda zivugwa, abacuruzi bavuga ko ibikorwa bifatika bitaragaragara ku buryo bugaragara. Basaba ko habaho ibikorwa byihuse byo gukuraho abo banywa ibiyobyabwenge ku mugaragaro, ndetse hakajyaho n’irondo rihoraho.
Abasesenguzi mu by’imibereho y’abaturage bavuga ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko akenshi gituruka ku bushomeri, uburere budahagije ndetse n’ihungabana. Basaba ko hakongerwa imbaraga mu guteza imbere urubyiruko, harimo kubaha amahugurwa n’imirimo ibinjiriza, kugira ngo birinde kujya mu bikorwa bibangamira umutekano.

, ikibazo cy’urubyiruko rwinjira mu biyobyabwenge mu gace ka Kimisagara, by’umwihariko ahazwi nka Sodepalari Nyabugogo, gikomeje guteza impungenge. Abacuruzi n’abaturage bategereje igisubizo kirambye kirimo ingamba zifatika z’ubuyobozi, kugira ngo bongere kumva batekanye kandi ubucuruzi bwabo bukomeze gutera imbere.

By:Florence Uwamaliya
![]()

