Mu mavugurura mashya ateganyijwe mu burezi bw’u Rwanda, abarimu bazajya bigisha mu mashuri abanza basabwe kuba bararangije nibura kaminuza. Ni impinduka REB ivuga ko zigamije kuzamura ireme ry’uburezi, cyane cyane ku rwego rw’ishingiro aho abana bigira gusoma, kwandika no kubara.
Ubuyobozi bwa REB buvuga ko gahunda yari isanzweho yo gutegura abarimu mu mashuri nderabarezi itagihagije, kuko imyaka itatu yonyine yigwaga nyuma ya Tronc Commun itakijyanye n’ibikenewe ku mwuga wo kwigisha muri iki gihe.
Ni muri urwo rwego hateganywa ko kwigisha mu mashuri abanza bizajya bisaba impamyabumenyi ya kaminuza, nk’uko bimeze no mu bihugu bimwe byo mu karere.
Izi mpinduka zije zinajyana n’andi mavugurura mu burezi, arimo gahunda nshya ya learning pathways, aho Leta ivuga ko byose bigamije kubaka umunyeshuri ufite ubumenyi bukomeye butangirira ku musingi mwiza.
Ni icyerekezo u Rwanda rwerekezamo cyo kugira abarimu bafite ubumenyi buhambaye kurushaho, mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi.
Insiguro y’isanamu,Papa Leo – umunyamerika wa mbere wabaye umushumba mukuru wa kiliziya gatolika – ku munsi wa nyuma yasomye misa muri stade y’i Malabo
Umushumba wa kiliziya gatolika ku isi yatangaje ko avanye muri Afurika “umutungo nta ngere w’ukwemera, icyizere, n’ubugiraneza” kuri uyu munsi wa nyuma w’uruzinduko amezemo iminsi 11 kuri uyu mugabane.
Uru ni rwo ruzinduko rwa mbere rwa kure Papa Leo akoze kuva umwaka ushize ubwo yasimburaga Papa Francis.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga Papa Leo yavuze ko uwo mutungo avanye muri Afurika “ugizwe n’inkuru, amasura, n’ubuhamya bushimishije n’ububabaje” bizamufasha mu buzima bwe no mu butumwa bwe.
Ku munsi we wa nyuma muri Afurika kuri uyu wa kane yasomye misa kuri stade ya Malabo muri Guinée Equatoriale, misa yitabiriwe n’abantu ibihumbi n’ibihumbi.
Papa yasuye Algeria, Cameroun, Angola na Guinea Equatoriale ari na ho asoreje urugendo rwe.
Aho yageze amagambo ye yaranzwe no kwamagana ruswa, ubutegetsi bubi n’abategetsi b’igitugu, ubusumbane no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Muri Guinea Equatoriale yasuye gereza yo muri icyo gihugu.
Nyuma yo guhaguruka i Malabo bitega biteganyijwe ko agera i Roma ahagana saa mbiri z’ijoro ryaho uyu munsi. Biteganyijwe kandi ko atanga ikiganiro ku banyamakuru ari mu ndege ataha.
Insiguro y’isanamu,Abantu ibihumbi bitabiriye misa ya nyuma ya Papa Leo muri stade y’i Malabo kuri uyu wa kane
Isoko ry’agakingirizo ririmo guhura n’ingaruka zikomeye z’izamuka rikabije ry’ibiciro bya peteroli.Umuyobozi w’uruganda rukora udukingirizo rwa Karex, Goh Miah Kiat yatangaje ko igiciro cyo kudukora cyazamutse hagati ya 20% na 30%, ndetse hakaba hari n’ibibazo bikomeye mu bijyanye no gutwara no kugeza ibicuruzwa aho bigenewe kujya.
Urwo ruganda rwa mbere ku isi rukora agakingirizo rwo muri Maleziya, ruvuga ko iyo ntambara yahungabanyije uburyo bwo kubonamo ibikoresho by’ibanze no gukwirakwiza ibicuruzwa ku isi.
Uruganda rwa Karex, ni uruganga rukomeye ku isi, kuko rukora agakingirizo kamwe muri dutanu dukoreshwa cyane ku isi (Durex), rwerekanye rero ibibazo biri ku bikoresho bibiri by’ingenzi mu ikorwa ry’udukingirizo ari byo ‘nitrile’ ikoreshwa cyane mu gukora udukingirizo tudafite ‘latex’ kugira ngo hirindwe ibibazo by’ubwivumbure bw’umubiri (allergies) n’amavuta ya silicone, byose bikomoka kuri peteroli, byazamutse cyane mu biciro.
Hari kandi ibiciro by’ibipfunyikwamo udukingirizo na byo byazamutse. Ikindi ngo ni ugutinda mu ikwirakwizwa ry’ibicuruzwa, kuko ubu imizigo ngo ifata igihe kikubye kabiri ugereranyije n’icyo yakoresheje mu Nyanja.
Impungenge zihari ubu, ni igihe ibyo biciro bizamara biri hejuru, cyane ko isoko ry’udukingirizo rikomeje kwiyongera, aho igurishwa ryatwo ryiyongera hagati ya 10% na 15% ku mwaka hakurikijwe uturere. Impamvu y’ubwo bwiyongere ikaba ishobora kuba, ngo ari ubukangurambaga bwiyongereye ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (IST) ndetse n’ingengo y’imari yiyongera mu buzima rusange .
Uruganda Karex rukora udukingirizo turenga miliyari 5 buri mwaka, rukanagemurira inganda zikomeye ku isi nka Durex na Trojan, ndetse no ku bigo by’ibihugu byita ku buzima.
Impamvu y’izamuka ry’ibikomoka kuri Peterori, ni uko kubigeza ku masoko atandukanye ku isi byarahungabanye cyane kuva Iran yafunga umuhora wa Hormuz no gukumira amato awunyuramo mu kwihimura ku bitero bya Amerika na Israel. Hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peterori bigurishwa ku isi ndetse na gaz, bisanzwe binyura muri uwo muhora.
Hagati aho, Sosiyete yo mu Bwongereza yitwa Reckitt Benckiser, ari yo nyir’agakingirizo kazwi nka Durex, yatangaje ko izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli rishobora kuyongerera igihombo kigera kuri miliyoni 150 z’Amapawundi muri uyu mwaka (angana na miliyoni 173 z’ama-euro).
Iyi sosiyete yashyize hanze raporo y’igihembwe cya mbere cya 2026 ku wa gatatu, tariki ya 22 Mata. Yanavuze ko niba ibiciro by’ibikoresho fatizo bikomeje kuguma hejuru gutya, nta kabuza bizagera no ku baguzi b’udukingirizo, bakazishyura amafaranga menshi kurushaho.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahaye Iran iminsi iri hagati y’itatu n’itanu kugira ngo ibe yamaze kugera ku mwanzuro uhamye izashyikiriza Washington mbere y’uko agahenge karangira.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika bivuga ko yiteguye gutanga indi minsi itatu kugeza kuri itanu y’agahenge kugira ngo Iran ibone umwanya wo kwisuganya no gutegura neza icyo igomba gukora, niba yumvikana na Amerika ku ngingo zigomba gutuma intambara ihagarara cyangwa niba urugamba rusubukurwa bundi bushya.
Amerika ifite impungenge bitewe n’imiyooborere ya Iran. Bivugwa ko mu isesengura ryakozwe na Amerika, yasanze urwego rw’igisirikare rwa Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) hamwe n’abanyapolitiki b’iki gihugu, batumva kimwe uburyo iyi ntambara igomba kujya ku iherezo. Ibi bishingiye ko nta rwego rufite ububasha bwo gushyira umukono ku masezerano muri izi ebyiri.
Isesengura ryagaragaje ko ubutegetsi bwa Iran burimo gutandukana cyane, aho bamwe mu bayobozi b’igisirikare by’umwihariko IRGC bafite ijambo rikomeye kurusha inzego za politiki, bigatuma bigorana kumenya uwafata icyemezo cya nyuma ku biganiro n’amahanga.
Nubwo hari agahenge, Amerika ikomeje gushyira imbaraga mu gufunga ibyambu byose bya Iran. Ni ibintu Iran idakozwa, ikavuga ko nibikomeza gutyo, itazajya mu biganiro kandi yashyizwe ku munigo.
Trump akomeje kotsa Iran igitutu ariko yo ntiva ku izima
Leta ya Cross River yo mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko yashyize mu kato abantu icumi bagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19 nyuma y’uko ku wa 21 Mata 2026 bahuye n’Umushinwa wanduye iki cyorezo.
Umukozi ushinzwe kurwanya ibyorezo muri Cross River, Dr Inyang Ekpenyong, yahamije ko abagaragayeho ibimenyetso bababonye binyuze mu gukurikirana agace ka Akamkpa, aho bahuriye n’uwo Mushinwa.
Abantu icumi ni bo bagaragaje ibimenyetso bya COVID-19.
Ati “Twahagaritse ingendo zabo ngo bagume mu ngo zabo, kugira ngo badakwirakwiza ibyo bimenyetso mu bandi bantu. Naho uwo Mushinwa, ari kwitabwaho n’abaganga mu Bitaro Byigisha bya Kaminuza bya Calabar (UCTH) kandi kandi ari kugenda yoroherwa”.
Komiseri ushinzwe ubuzima, Dr. Henry Egbe Ayuk, yavuze ko leta yashyizeho ingamba zishoboka zose kugira ngo ihagarike ikwirakwira ry’iyi virusi.
Ati “COVID-19 ntabwo yibasiye Nigeria gusa. Ariko twiyemeje kuyikumira. Nta mpamvu yo gukangarana”.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, rivuga ko iki cyorezo cyahitanye abasaga miliyoni 7 ku Isi hose kuva yagaragara muri 2019. Abapfuye bayizize biganjemo abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brezil n’u Buhinde.
Abanya-Nigeria 10 bashyizwe mu kato bakekwaho ubwandu bwa Covid-19
Ku mugoroba wa tariki ya 31 Werurwe 2026, ububiko bw’ibisasu buri mu kigo cya gisirikare cya Camp Base bwarahiye, byose biraturika. Inzu z’abahaturiye zarangiritse, hapfa abantu 13, hakomereka abandi 57 nk’uko byatangajwe n’igisirikare.
Nubwo igisirikare cyari cyatangaje ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi, Perezida Ndayishimiye yabwiye itangazamakuru ko ibyo atari ukuri kuko ububiko bw’ibisasu budashyirwamo umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kwirinda impanuka ikomeye.
Mu gihe iperereza ryari rikomeje, abasirikare benshi bakorera muri Camp Base batawe muri yombi mu minsi mike yakurikiye inkongi, bakekwaho kuyigiramo uruhare.
Ku wa 22 Mata 2026, Perezida Ndayishimiye yagize Col Thierry Kabura umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Burundi, akaba ari na we uzajya areberera ububiko bw’intwaro mu bigo birimo Camp Base.
Ndayishimiye yanahinduye abayobozi mu byiciro bitandukanye by’igisirikare, aho yagize Brig Gen Désiré Manirakiza Umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’ingabo zirwanira ku butaka, agira Col Jean Pierre Mbonyiyeze Umuyobozi wa Diviziyo ya kane.
Diviziyo ya kane ihuza ibice byo mu majyepfo y’u Burundi birimo Bururi, Makamba, Rumonge na Rutana, iya kabiri igahuza ibice byo hagati no mu burasirazuba bw’igihugu birimo Gitega, Ruyigi, Karusi, Cankuzo na Mwaro.
Ububiko bw’ibisasu muri Camp Base bwangije byinshi i Bujumbura
Umutwe witwaje intwaro wa TPLF watangaje ko wisubije intara ya Tigray nyuma y’imyaka hafi ine ugiranye na Leta ya Ethiopia amasezerano yo guhagarika intambara yasinyiwe i Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Ku wa 19 Mata 2026, TPLF yatangarije ku rubuga rwa Facebook ko ubuyobozi bukuru bwayo bwafashe icyemezo cyo gusubizaho Inteko Ishinga Amategeko ya Tigray yari yarahagaritswe hashingiwe kuri aya masezerano y’amahoro.
TPLF yashinje Leta ya Ethiopia kurenga ku masezerano y’amahoro yo mu 2022, gushaka guteza intambara muri Tigray, no gufatira amafaranga yari kuvamo imishahara y’abakozi ba Leta bakomoka muri iyi ntara.
Tariki ya 19 Mata, Getachew Reda wahoze ari Umuvugizi wa TPLF, ubu akaba ari umujyanama wa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yagaragaje ko afite impungenge ko Tigray yakongera kubamo intambara mu gihe abatuye muri iyi ntara batarakira ibikomere byo mu myaka ine ishize.
Reda yagize ati “Nkurikije uko ibintu bimeze, abaturage ba Tigray bakiri mu kaga batewe n’intambara iheruka, ntibashobora kwihanganira akandi kaga n’ubundi bugizi bwa nabi.”
Yakomeje ati “Ntibyatungurana rero ko icyemezo cyose cyafatwa n’uruhande rumwe cyo kwikura mu masezerano ya Pretoria no kurenga kuri gahunda yari imaze kubakwa nyuma y’intambara gishobora guteza indi ntambara, atari hagati y’abo mu karere gusa, ahubwo habaho no guhangana na Leta.”
Umusore wari ukiri muto ukina umukino wa Basketball w’Umunyarwanda, Kenrik Kabano w’imyaka 18 ndetse na nyina, Rosine Kabano, bapfuye mu buryo bubabaje nyuma y’impanuka y’imodoka yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere muri Texas, nubwo amakuru arambuye yerekeye iyi mpanuka ataramenyekana.
Abagize umuryango n’inshuti, barimo se, Mike Kabano, basangije aya makuru ababaje ku mbuga nkoranyambaga.
Mike yanditse ku rubuga rwa Instagram ati: “Ku nshuti zanjye n’umuryango wanjye, Rosine yahamagawe na Nyagasani, hamwe n’umuhungu wacu w’imfura, Kenrik. Umucyo w’umugore wanjye n’umuhungu wanjye uzahoraho mu mitima yacu ubuziraherezo. Nimudusabire! (Hamwe n’urukundo, Kelia, Kai, Mike & umuryango)”.
Kenrik yavukiye muri Ohio mu 2008, yari umunyeshuri muri Amerika kandi yari hafi kurangiza. Yari yarahagarariye u Rwanda ku rwego rw’abato kandi yari mu bitwaye neza mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 16 muri Shampiyona ya FIBA y’abatarengeje imyaka 16 mu bahungu.
Bivugwa kandi ko yari mu bakinnyi batekerezwa gutoranywa mu ikipe y’u Rwanda mu majonjora y’abatarengeje imyaka 18 mu gushaka itike y’imikino ya Afurika.
Mu marushanwa yo ku mugabane mu 2023, Kabano wari wambaye jersey nimero 13, yatanze ibyishimo byinshi, harimo umukino yatsinzemo amanota 21 bakina na Misiri muri kimwe cya kane.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Amb. Uwihanganye Jean De Dieu, yatangaje ko leta igiye gufatira ingamba abakomeje kuzamura ibiciro bitwaje intambara ya Iran, agaragaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ari byo byazamutse n’ibyo ikoreshwamo gusa.
Ibi yabitangaje ku wa 21 Mata 2026 mu kiganiro na B&B Kigali, ubwo yagarukaga ku izamuka ry’ibiciro ry’ibikomoka kuri peteroli.
Amb. Uwihanganye yavuze ko Leta yafashe ingamba zirimo gufatira ibihano abacuruzi bazamura ibiciro mu buryo budasobanutse.
Ati “Mu byo leta iri gukora, birimo gufatira ingamba zirimo n’ibihano abazamura ibiciro mu buryo budasobanutse cyane cyane abakodesha amazu, abacuruza battery za moto, n’abandi kuko bo ibiciro ntibyahindutse kandi biramutse bihindutse byatangazwa nk’uko n’ibindi babimenyeshwa.”
Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara bagaragaza ko ibiciro by’ubukode byiyongereye ugereranyije n’uko byahoze mbere, bavuga ko ba nyir’inzu babyongeza bavuga ko ibiciro ku masoko byiyongereye.
Bagaragaza ko batewe impungenge n’uko iyi ntambara itarangiye ayo kwishyura ubukode yakomeza gutumbagira.
Amb. Uwihanganye yavuze ko ibiciro byazamutse ari iby’ibikomoka kuri peteroli birimo lisansi, mazutu, na Gaz, ibyagize ingaruka ku ngendo zikorwa n’abatari bake mu gihugu bityo ko abandi badakwiye kubyitwaza ngo bazamure ibiciro.
Mu ngamba leta yafashe zirimo no gufatira ibihano abazamura ibiciro by’ingendo bikarenga ku byashyizweho, aho mu minsi ishize Urwego Ngenzuramikorere (RURA), rwafatiye ibihano abagera hafi kuri 100 bazira kubizamura uko bishakiye bakarenza ibiherutse gutangazwa byemewe.
Kugeza ubu mu Rwanda lisansi yiyongereyeho hejuru ya 40% mu mezi abiri mu gihe mazutu yazamutseho 13% mu gihe nk’icyo.
Mu gihe kuri ubu ibiciro bya litiro ya lisansi byageze kuri 2.938 Frw, ivuye kuri 2303 Frw naho litiro ya mazutu yo yagumye kuba 2205 Frw.
Perezida Paul Kagame, uwa Gabon, Clotaire Oligui Ngeuma, uwa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, abaminisitiri b’intebe b’ibihugu bitandukanye n’abandi bayobozi bitezwe mu nama ya Africa CEO Forum igiye kubera i Kigali muri Gicurasi 2026.
U Rwanda rugiye kwakira inama ihuza abayobozi b’ibigo bitandukanye, abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’.
Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’abarenga 2500. Iteganyijqwe kuva ku wa 14 kugeza 15 Gicurasi 2026 muri Kigali Convention Center.
Mu batangajwe bazayitabira harimo Perezida Kagame, Clotaire Oligui Nguema, Bola Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levi, Robert Beugré Mamba wa Côte d’Ivoire, uwa Guinea, Amadou Oury Bah n’abayobozi b’ibigo bitandukanye.
Mu bayobozi bategerejwe muri iyi nama harimo uwa IFC, Makhtar Diop, uwa BADEA, Abdullah Almusaibeeh, uwa Mastercard Foundation Ewit Ahderom, uwa AfDB, Sidi Ould Tah, uwa Banki y’Iterambere yo mu Burengerazuba bwa Afurika BOAD, Serge Ekue, uwa RDB, Jean Guy Africa, Visi Perezida w’Ikigo cya Schneider Electric, Manish Pant, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BUA Group na Aliko Dangote.
Iyi nama kandi izaba irimo Perezida wa ACWA Africa, Hashim Ghabashi, Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Diane Karusisi, Perezida wa AGL, Philippe Labonne, Umuyobozi Mukuru wa AMSONS Group, Edha Nahdi, Umuyobozi Mukuru wa Equity Group Holdings Limited.
Africa CEO Forum ni inama izenguruka mu bihugu bya Afurika. U Rwanda rugiye kuyakira ku nshuro ya Gatatu kuko ku nshuro ya mbere rwayakiriye mu 2019, rwongera kuyakira mu 2024.
Itegurwa n’ikigo Jeune Afrique Media Group gifite ikinyamakuru Jeune Afrique, gifatanyije na Sosiyete y’Abasuwisi, Rainbow Unlimited izobereye mu gutegura inama zikomeye zijyanye n’ubukungu.
Ni inama mpuzamahanga ihuriza hamwe abavuga rikumvikana mu rwego rw’abikorera muri Afurika barimo abacuruzi bakomeye, abayobozi b’ibigo, abashoramari n’abandi.
Ikigo cy’Ubucuruzi na cyo cyemererwa kwitabira kigomba kuba nibura ku mwaka cyinjiza miliyoni 20 z’amayero.
Mu 2024 ubwo Perezida Paul Kagame yafunguraga ku mugaragaro Africa CEO Forum
Africa CEO Forum ihuza abantu barenga 2000
Aliko Dangote azitabira Africa CEO Forum izabera i Kigali muri Gicurasi 2026