Blog

  • Kampala: Umunyamakuru wakoreye New Vision yishwe arashwe

    Kampala: Umunyamakuru wakoreye New Vision yishwe arashwe

    Umunyamakuru w’inararibonye, ​​Joe Nam, w’imyaka 55, wahoze ari umunyamakuru w’ikinyamakuru New Vision cyo muri Uganda wakoze inkuru ku bucuruzi, ibidukikije na politiki, yarasiwe, mu gitondo cyo ku Cyumweru, iwe mu nkengero z’Umujyi wa Kampala.

    Polisi yavuze ko umuntu witwaje imbunda wipfutse mu maso yateze Nam ahagana mu ma saa saba ubwo yasohokaga hanze agiye gusenga mu gace ka Kawanda, muri Nabweru, mu Karere ka Wakiso.

    Umugore we yumvise urusaku rw’amasasu, asanga yapfuye abimenyesha abayobozi. Ukekwaho icyaha yahise ahunga nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

    Ku Cyumweru, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kampala, Luke Owoyesigiyire, yagize ati: “Ukekwa, wari wipfutse mu maso, yahise ahunga ako kanya bikimara kuba.”

    Owoyesigiyire yongeyeho ko amatsinda ya polisi yagiye gukora iperereza aho icyaha cyakorewe ndetse no gukusanya ibimenyetso byo gukurikirana umwicanyi.

    Ati: “Umurambo wajyanywe mu buruhukiro bwa Mulago kugira ngo ukorerwe ibizamini mu rwego rw’iperereza. Andi matsinda ari aho byabereye kugira ngo hamenyekane uko byagenze ndetse n’icyaba kihishe inyuma yo kurasa.”

    Abashinzwe iperereza barashaka kumenya ubwoko bw’imbunda yakoreshejwe kandi nta muntu wigeze atabwa muri yombi kugeza ubu.

    Polisi iri gusuzuma impamvu zishoboka zijyanye n’akazi k’ubunyamakuru Nam yakoraga cyangwa niba bifitanye isano n’akazi ko kugira abantu inama yakoraga nyuma yo kuva mu itangazamakuru.

  • US: Umugabo yishe arashe abana be barindwi, n’undi umwe utari uwe, muri Louisiana

    US: Umugabo yishe arashe abana be barindwi, n’undi umwe utari uwe, muri Louisiana

    Abapolisi bari bahagaze aho ibi byabaye byabereye

    Umugabo yishe abana be barindwi hamwe n’undi mwana utari uwo mu muryango we, mu irasa rikomeye ryabereye mu mujyi wa Shreveport, muri leta ya Louisiana – imwe mu zigize Amerika, mu cyo polisi yasobanuye ko ari “ihungabanya ry’umutekano wo mu rugo”.

    Nkuko CBS, ikorana na BBC muri Amerika, ibitangaza, abo bana bari bafite imyaka iri hagati y’umwaka umwe na 14.

    Abapolisi bavuze ko iraswa ryatangiye ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo ku cyumweru, ku isaha yaho.

    Ukekwaho icyaha yarashe abantu 10 mbere yo guhunga, nk’uko Chris Bordelon, umuvugizi wa polisi ikorera i Shreveport, yabitangaje. Polisi yahise imukurikirana iramwica.

    Abagore babiri, barimo nyina w’abo bana, bari mu bitaro bararembye cyane.

    Ukekwaho icyaha yamenyekanye ko ari Shamar Elkins, nkuko Leigh Anne Evensky, umuyobozi ushinzwe itumanaho mu biro by’umukuru w’akarere ka Shreveport, yabibwiye BBC.

    Ukekwaho icyaha yarashe umugore mu muhanda mbere yo kujya mu rugo ruri hafi aho, aho yishe abo bana umunani, “umwe muri bo utari uwo mu muryango we”.

    Ifoto yerekana ibice by’intara ya Louisiana byumwihariho Shreveport agave kabereyemo iri raswa

    Polisi yavuze ko umwe mu bishwe yari yirutse ajya mu rugo ruri hafi aho maze ahamagara abategetsi. Polisi yavuze ko uwo mugabo witwaje imbunda yakoze ibi wenyine. Bordelon yavuze ko umwana wa cyenda yasimbutse ava ku gisenge cy’inzu, ubu akaba ari mu bitaro.

    Mu ijambo yavuze ku cyumweru, umuyobozi w’umujyi wa Shreveport, Tom Arceneaux, yagize ati: “Ibi ni ibintu bibabaje – wenda bya mbere bibabaje cyane twigeze tugira i Shreveport.

    “Dufite imiryango ibabaye, dufite abapolisi bababaye, n’abakozi b’ibiro by’abapima imirambo bababaye.

    “Ibi byagize ingaruka ku muryango mugari wose, bityo twese twifatanyije n’iyi miryango mu kababaro.”

    Iri ni ryo raswa rya mbere ryiciwemo abantu benshi muri Amerika kuva muri Mutarama (1) mu 2024, ubwo abantu umunani bicirwaga mu mujyi wa Joliet, muri leta ya Illinois, nkuko bivugwa na Gun Violence Archive (GVA), umuryango udaharanira inyungu ukurikirana ihohoterwa rikoresheje imbunda muri Amerika.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku cyumweru, Bordelon yavuze ko abapfuye ari abana ndetse ko abapolisi basanze iki kibazo gifitanye isano n’amakimbirane “yo mu rugo”.

    Nyuma y’iryo raswa, ukekwaho icyaha yambuye umuntu imodoka ku ngufu agerageza guhunga, gusa abapolisi bamukurikiranye bamugeraho ageze kuri Paruwasi ya Bossier, maze baramurasa, ubu akaba yapfuye.

  • Ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 5%

    Ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 5%

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byiyongereyeho 5% kuzamuka nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje ko igisirikare cyabo cyarashe ubwato bwariho ibendera rya Iran.

    Igiciro cya peteroli idatunganyije cyazamutseho 5% kigera kuri 95,29$ ku kagunguru kamwe. Byongeye kuzamuka nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize byari byagabanyutse nyuma y’uko Iran yari yagaragaje ko ikomoreye ubwato bunyura muri Hormuz.

    Icyo gihe igiciro cy’akagunguru ka peteroli idatunganyije cyageze kuri 88$ kivuye hafi ku 100$ ku wa 16 Mata 2026.

    Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kuzahaza ubukungu bw’ibihugu kubera intambara Amerika na Israel byagabye kuri Iran. Ab’i Tehran bafunze iyi nzira ya Hormuz mu buryo bwo guhangana na Amerika.

    Hormuz ni umuyoboro ufunganye unyuzwamo hafi 20% by’ibikomoka ku Isi bikoreshwa mu Isi. Uyu muyoboro wafunzwe na Iran yihimura kuri Amerika na Israel byayitangijeho intambara ku wa 28 Gashyantare 2026.

    Icyakora ku wa 18 Mata 2026 Iran yongeye gufunga iyi nzira ndetse ivuga ko ubwato buzahirahira kuhanyura buzahura n’uruva gusenya.

    Mu minsi ishize hashyizweho agahenge ko guhagarika intambara, ibihugu byombi byemeranya kuganira ku ngingo zitandukanye zatuma iyi ntambara ihagarikwa.

    Ibiganiro bya mbere byamaze amasaha 21 ariko ntibyagira icyo bigeraho.

    Kuri iyi nshuro Trump yavuze ko yohereje itsinda ry’abamuhagarariye muri Pakistan ryitabira ibiganiro biteganyijwe kuri uyu wa 20 Mata 2026. Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko Visi Perezida JD Vance ayobora iri tsinda.

    Icyakora Iran yavuze ko nta gahunda y’ibiganiro ifite kuko yabonye Trump na Amerika basa nk’aho bakina mu bikomeye batarajwe ishinga no kuyoboka inzira ya demokarasi mu kurangiza iyi ntambara.

    Mbere y’intambara ya Iran, akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli kaguraga hafi 70$. Gusa intambara yatumye byiyongera mu buryo buhindagurika kuko nko ku wa 9 Werurwe byageze ku 120$. Ku wa 16 Mata 2026 byageze hafi ku 100$ ku kagunguru kamwe.

    Kuva intambara ya Iran yatangira, Isi yahombye miliyari 50$ nk’agaciro k’ibikomoka kuri peteroli bitatunganyijwe mu minsi irenga 50 iyi ntambara imaze.

    Ikigo cya Kpler gikusanya amakuru ku isoko ry’ibikomoka kuri peteroli kigaragaza ko kuva iyi ntambara yatangira utugunguru tw’ibikomoka kuri peteroli turenga miliyoni 500 tutatunganyijwe.

  • AFC/M23 na FARDC bitanye ba mwana ku bitero byagabwe muri Masisi na Minembwe

    AFC/M23 na FARDC bitanye ba mwana ku bitero byagabwe muri Masisi na Minembwe

    Umutwe wa AFC/M23 na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku Cyumweru buri ruhande rwashinje urundi kuba inyuma y’ibitero byagabwe muri Masisi na Minembwe hakoreshejwe drone, nyuma y’amasaha make bavuye mu biganiro by’iminsi itanu byaberaga i Montreux mu Busuwisi.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, saa 17:15 yanditse ku rubuga rwe rwa X ko mu ijoro ryo ku wa 18 rishyira ku wa 19 Mata 2026, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zagabye “ibitero byo mu kajagari zikoresheje imbunda ziremereye ndetse n’indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa kamikaze”, byibasira ibice bituwe cyane bya Kalingi na Bidegu, biherereye i Minembwe.

    Yakomeje agira ati: “Ku Cyumweru, tariki ya 19 Mata 2026, saa 15:20, izo ngabo zongeye kurasa ku gace ka Mitimingi no mu nkengero zako muri Teritwari ya Masisi, zikoresheje indege itagira umupilote yo mu bwoko bwa CH-4.”

    AFC/M23 ivuga ko iki gitero cyo ku Cyumweru hari imitungo myinshi y’abaturage cyangije, ndetse gishyira abatari bake mu kaga.

    Iri huriro ryavuze ko rikomeje “gukusanya ibimenyetso ku kwica ry’amasezerano yo guhagarika imirwano rikomeje gukorwa n’ubutegetsi bwa Kinshasa”, rishimangira ko igomba kurinda abaturage no gushyiraho ingamba zihagije z’umutekano, hagamijwe kurinda abaturage intambara yatangijwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Ubu butegetsi biciye mu ngabo za Leta (FARDC), ku mugoroba wo ku Cyumweru na bwo bwashinje AFC/M23 n’ingabo z’u Rwanda “kongera kurenga ku byo zari ziyemeje, zibiba urupfu n’akaga mu bice byo ku misozi miremire ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.”

    Umuvugizi wa FARDC, Lt. Col Mongba Hazukay Mak, yavuze ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 18 Mata 2026, “indege zitagira abapilote z’ihuriro rigizwe na RDF na AFC/M23 zarashe ku birindiro by’Ingabo za FARDC biherereye i Mikenge na Kakenge, ndetse zinatera ibisasu mu duce dutuwe n’abasivili ahitwa Point Zéro.”

    Yavuze ko imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu bane b’abasivili bapfuye, mu gihe abandi umunani bakomeretse, aho abenshi muri bo ari abagore n’abana.

    FARDC yagaragaje ko ifite “uburenganzira bwo gufata ingamba zose zikenewe no kwihorera mu buryo bukwiye”, mu rwego rw’ibyo yise kurinda abaturage.

    Kinshasa na AFC/M23 bitanye ba mwana, nyuma y’umunsi umwe bavuye mu biganiro byabereye i Montreux mu Busuwisi.

    Ni ibiganiro byasize impande zombi zishyize umukono ku masezerano agamije gukaza uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, akaba ateganya ko abasirikare ba AFC/M23 bagomba kwinjizwa mu rwego ruhuriweho rwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge (EJVM) bagomba guhuriramo na bagenzi babo bo mu ngabo za Leta.

    Ibitero byo mu Minembwe na Masisi kandi byabaye, mu gihe impande zombi zari ziyemeje kwirinda igikorwa icyo ari cyo cyose cy’igitero, isenya, isahura cyangwa kwangiza ibikoresho by’ingenzi bifasha ubuzima bw’abaturage, harimo ibiribwa, ubutaka buhingwaho, umusaruro w’ubuhinzi, amatungo, ibikorwa n’ububiko bw’amazi meza, ibikorwa byifashishwa mu kuhira imyaka, ibikorwa remezo by’itumanaho n’ingufu, ndetse n’amavuriro n’amashuri.

  • Minisitiri w’Intebe yaganiriye na Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda

    Minisitiri w’Intebe yaganiriye na Ambasaderi wa Gabon mu Rwanda

    Minisitiri w’Intebe Dr Justin Nsengiyumva yagiranye ibiganiro na Ambasaderi wa Gabon Mu Rwanda Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé, byibanze ku kurushaho gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

    Ibiganiro byabereye ku biro bya Minisitiri w’Intebe i Kigali ku wa 20 Mata.

    Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé yabanje kuganirizwa n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku miyoborere n’urugendo rw’iterambere ry’u Rwanda, harimo n’Urwego rw’Ubukerarugendo bushingiye ku Nama n’Imurikabikorwa (MICE).

    Itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe rigira riti “Ibiganiro bagiranye byibanze ku kurushaho gushimangira umubano no guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu byombi.”

    U Rwanda na Gabon bisanzwe bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere, Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.

    Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.

    Abayobozi mu biro bya Minisitiri w’Intebe babanje gusobanurira Ambasaderi Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé imiyoborere y’u Rwanda

    Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva na Ambasaderi Dr. Sylver Aboubakar Minko-Mi-Nsemé baganiriye ku gushimangira umubano w’ibihugu byombi

  • Ibyo Ndayishimiye yaganiriye na Traoré wa Burkina Faso wamwakiriye

    Ibyo Ndayishimiye yaganiriye na Traoré wa Burkina Faso wamwakiriye

    Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, kuri uyu wa Mbere yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré.

    Hari mu ruzinduko Ndayishimiye unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yagiriye i Ouagadougou.

    Perezidansi y’u Burundi ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, yatangaje ko ibiganiro bya Ndayishimiye na Traoré byagarutse ku buryo bwo “kubaka no gukomeza ikiraro” hagati y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’ihuriro ry’ibihugu byo mu karere ka Sahel byahagaritswe muri uwo muryango.

    Mbere, ibiro bya Evariste Ndayishimiye byari byavuze ko yagiye i Ouagadougou “mu rugendo rw’akazi n’ubucuti”.

    Urugendo rwa Ndayishimiye muri Burkina Faso rwongeye kwerekana ishusho y’ikibazo cya AU n’ibihugu bya Burkina Faso, Guinée, Niger na Mali nyuma y’uko ababikuriye bafashe ubutegetsi kuri ‘coup d’etat’ mu 2021 na 2022.

    Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wahagaritse ibi bihugu nyuma y’izo ‘coup d’etat’.

    Mu kwezi gushize, Inama ishinzwe umutekano mu muryango w’Ubumwe bwa Afurika yatangaje ko nubwo habaye imihate yo kwegera ibi bihgu uwo muryango “ugifite ikibazo cyo gusubirana ububasha bwawo” muri ibyo bihugu.

    Biriya bihugu uko ari bitatu nyuma yo guhagarikwa muri AU, byahise bishinga ihuriro byise ‘Confédération des États du Sahel’ ubu ikuriwe na Ibrahim Traoré.

  • U Rwanda rwagiranye amasezerano n’uruganda ruzatanga imiti ivura Kanseri

    U Rwanda rwagiranye amasezerano n’uruganda ruzatanga imiti ivura Kanseri

    U Rwanda n’Ikigo cyo mu Busuwisi gikora imiti, Sandoz byasinyanye amasezerano azafasha Igihugu kubona no gukora imiti itandukanye irimo ibinini n’ivura kanseri. Ku ikubitiro, u Rwanda ruzahabwa ubwoko bw’imiti igera kuri 60.

    Ni amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’Amavugurura muri Sandoz, Simon Goeller.

    Dr. Sabin Nsanzimana, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “U Rwanda ni rumwe mu bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bishyigikira kwishyurira abarwayi ubuvuzi bwa kanseri binyuze muri gahunda ya leta y’ubwisungane mu kwivuza, kandi rukomeje gufata indwara zanduza nk’ikibazo gikomeye cy’ubuzima rusange.”

    Yakomeje agira ati: “Iyi mikoranire igaragaza ubushake bwacu bwo gukorana n’inganda zimaze kumenyekana mu gukora imiti mu rwego rwo kwagura uburyo bwo kubona ubuvuzi bwa kanseri bufite iremw kandi buhendutse, ndetse no kubona n’imiti y’ingenzi”.

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yavuze ko binyuze muri aya masezerano, u Rwanda rugamije guteza imbere uburyo bwo gufasha abarwayi kubona ubuvuzi, haba imbere mu gihugu ndetse no mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Simon Goeller, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ya mbere igamije gushyiraho uburyo burambye bwo gutuma Akarere kabasha kubona imiti yujuje ubuziranenge kandi ikagurwa ku giciro cyoroheje.

    Yagize ati: “Iyi mikoranire ikomeye twagiranye na Guverinoma y’u Rwanda ikubiyemo imiti igera kuri 60, ni intambwe ya mbere iganisha ku gushyiraho uburyo burambye bwo kugura imiti ku rwego rw’Akarere, ku giciro cyoroheje kandi ifite ubuziranenge bwo ku rwego rwo hejuru. Ni urugero rwiza rugaragaza uko duharanira kugera ku ntego ya Sandoz yo korohereza abarwayi kubona ubuvuzi bufite ireme.”

    Yakomeje agira ati: “Ni inkuru nziza ku Rwanda, kuri Afurika no ku ruganda rwacu rwa Kundl; urwo ruganda rukaba ari ihuriro rikomeye mu gukora imiti mu Burayi, ruri mu nkeya zisigaye zikora ibikorwa byose bijyanye n’ikorwa ry’imiti kuva ku ntangiriro kugeza ku musozo.”

    Uretse u Rwanda, muri aya masezerano biteganyijwe ko iyo miti izagezwa no mu bindi bihugu bya Afurika bifatanya n’u Rwanda muri iyi gahunda, kandi bishobora no kwagurwa mu gihe kiri imbere.

    Iyo miti izagenda yongerwa mu gihe kiri imbere, biteganyijwe ko izaturuka ku ruganda rwa Sandoz ruherereye i Kundl mu gihugu cya Austria, nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iki kigo.

    U Rwanda rugiye kujya ruhabwa imiti na Sandoz yo mu Busuwisi

  • Burundi: Minisitiri w’Itangazamakuru yasanzwe yapfuye

    Burundi: Minisitiri w’Itangazamakuru yasanzwe yapfuye

    Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata yasanzwe mu modoka yapfuye.

    Umurambo wa Bugaga wanigeze kuba umunyamakuru, wasanzwe mu gace ka Rubirizi mu ntanzi z’umujyi wa Bujumbura, uri mu modoka ye.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana intandaro y’urupfu rwe, ariko amakuru amwe avuga ko yaba yazize impanuka.

    Guverinoma y’u Burundi ntacyo iratangaza ku rupfu rwe.

    Hari abavuze ko ngo uyu mu Minisitiri uzwi cyane mu itangazamakuru ry’iwabo,ngo yaba yishwe n’inzego z’iperereza “azira ko yabwiye Ndayishimiye kwirukana FDLR mu Burundi no gukura abasoda b’Uburundi muri DRC. Ngo yabonaga nta mpamvu ifatika yo kohereza abasoda muri DRC ngo bapfirayo cyane ntibanitabweho ku Rugamba bakicwa n inzara ,abakomeretse ntibavurwe!”

    Muri Kanama 2025, ni bwo Bugaga yari yagizwe na Perezida Evariste Ndayishimiye Minisitiri w’Itangazamakuru ndetse n’Itumanaho.

  • U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

    U Rwanda, Kenya na Uganda byiyemeje kwihutisha iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi

    Abaminisitiri b’imari baturutse muri Kenya, u Rwanda na Uganda bemeye gushyira imbere gushakira amafaranga umushinga wadindiye w’iyubakwa ry’umuhanda wa gari ya moshi wa Standard Gauge Railway (SGR), mu rwego rwo guhuza akarere ufatwa nk’umwe mu mishinga y’ibikorwaremezo ikomeye muri Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi nama yabereye iruhande rw’inama za IMF na Banki y’Isi zo mu mpeshyi 2026 i Washington, yahuje John Mbadi wo muri Kenya, Yusuf Murangwa w’u Rwanda na Henry Musasizi wa Uganda, ndetse n’abatekinisiye bakomeye bo muri guverinoma zose uko ari eshatu.

    HF wEklXwAABI69

    Kenya yavuze ko ikomeje ingamba zo kurangiza igice cyayo cya gari ya moshi kigana ku mupaka wa Malaba, ihuriro rikomeye ku baturanyi badakora ku nkombe z’inyanja.

    Minisitiri w’Imari wa Kenya, Mbadi, yagize ati: “Hakenewe ubufatanye bwa hafi hagati y’ibihugu by’abafatanyabikorwa kugira ngo umushinga uzagerweho.”

    U Rwanda rwashimangiye ko rwiyemeje gukomerezaho umuhanda wa gari ya moshi uvuye ku mupaka wa Uganda, ibigira uyu mushinga nk’umuhora w’ingenzi w’ibicuruzwa n’ishoramari mu karere.

    Minisitiri Murangwa yagize ati: “Aya ni amahirwe yo guhuza akarere na Afurika.” Yongeyeho ko u Rwanda rurimo kwitegura gushyira mu bikorwa uyu mushinga igihe icyo ari cyo cyose.

    Uganda, ubu irimo kubaka igice cya Malaba – Kampala, yavuze ko ibikorwa by’ibanze bimaze gukorwa.

    Minisitiri Musasizi yagize ati: “Kugirango SGR izashobore kubaho bizaterwa na twe twese twiyemeje gukora umushinga.”

    HF wEkkWQAAJ HZ

    Umunyamabanga uhoraho wa Uganda akaba n’Umunyamabanga w’Isanduku ya Leta, Ramathan Ggoobi, yavuze ko Kampala yakoze amasezerano yo kubaka uburebure bwa kilometero 270 kandi ishinga Citibank ibijyanye no gutera inkunga umushinga.

    Yongeyeho ko gushaka inzira-nzira bigenda bitera imbere kandi ko ibiganiro na Banki y’Isi byateye imbere. Banki y’isi na yo yagaragaje ko yiteguye gushyigikira uyu mushinga.

  • Trump amaze gutangaza ko Israel na Liban bumvikanye agahenge k’iminsi 10

    Trump amaze gutangaza ko Israel na Liban bumvikanye agahenge k’iminsi 10

    Perezida Donald Trump amaze gutangaza ko Liban na Israel bumvikanye agahenge k’iminsi 10 ariko ntabwo avugamo Hezbollah.

    Mu butumwa amaze gushyira ku mbuga nkoranyambaga, Trump yavuze ko yavuganye na Perezida Joseph Aoun wa Iran na Minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu wa Israel.

    Ntaho avuga Hezbollah, umutwe ufashwa na Iran ukorera muri Liban, umaze igihe urasana ibisasu na Israel.

    Trump avuga ko Aoun na Netanyahu “bumvikanye ko kugira ngo amahoro agerweho hagati y’ibihugu byabo” bagiye gutangira agahenge k’iminsi 10 gatangira saa kumi n’imwe ku isaha yo mu burasirazuba bwa Amerika (saa tanu z’ijoro i Gitega na Kigali).

    Mu kwivuga ibigwi muri ubwo butumwa, yavuze ko amaze kurangiza intambara icyenda(9), ati: “Iyi iraba iya 10”.

    Mu ntambara Trump avuga yarangije harimo iyo mu Burasirazuba bwa Congo, kubera amasezerano ya Washington yasinywe umwaka ushize, amasezerano atarubahirijwe kugeza ubu kuko iyo ntambara igikomeje.