Blog

  • Musanze: Polisi yafashe umugabo n’umugore bakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

    Musanze: Polisi yafashe umugabo n’umugore bakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abantu babiri, umugabo n’umugore, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gikorwa cyaranzwe no kumena mu ruhame litiro 3,360 z’ikinyobwa kizwi nka butunda cyari kimaze gukorwa.

    Aba bafashwe batuye mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa.

    Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba, kiri mu rwego rw’ingamba zo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje kugaragara hirya no hino. Polisi, ifatanyije n’izindi nzego, yongeye kwibutsa abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru ku babikora kugira ngo babiryozwe.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bizakomeza, anashimangira ko nta muntu uzihanganirwa ukora, utunda cyangwa ucuruza ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

    Yagize ati: “Turashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage baduha amakuru. Turaburira abakora ibi binyobwa, ababicuruza n’ababinywa ko bakwiye kubihagarika, kuko ingaruka zabyo zigaragara vuba kandi amategeko azabafata.”

    Yakomeje agaragaza ko amakuru atangwa n’abaturage ari yo afasha mu gufata abakekwaho ibi byaha, asaba n’abatarafatwa kubireka mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera.

    Aba bombi bafatiwe mu bikorwa byo gukora ibi binyobwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

    Polisi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2026, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa mu ruhame litiro zisaga 150,000 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibyitwa amazina atandukanye nka muriture, kunjakunja, nzog’ejo, yewemuntu na muhenyina , bitewe n’aho bikorerwa n’uburyo bitegurwa.

    Ibi bikorwa biri mu murongo wo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umutekano usesuye, aho buri wese asabwa kugira uruhare mu kurwanya icyahungabanya imibereho myiza y’abaturage.

  • Tibor Nagy yicuza cyane ko yasabye Amerika gushyigikira Tshisekedi

    Tibor Nagy yicuza cyane ko yasabye Amerika gushyigikira Tshisekedi

    Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Mutarama 2021, yicuza cyane ko yasabye igihugu cye gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uyu Munyamerika wamaze igihe kirekire muri dipolomasi, yatanze ubu butumwa ku wa 7 Gicurasi 2026 nk’igitekerezo kuri Tshisekedi wabwiye abanyamakuru ko azemera kuyobora manda ya gatatu nabisabwa n’abaturage kandi ko hari gusuzumwa uko Itegeko Nshinga rya RDC ryavugururwa.

    Nagy yatangaje ko yatekerezaga ko Tshisekedi azaba umuyobozi utandukanye n’abamubanjirije, ushyira imbere inyungu z’Abanye-Congo ariko ko yamwibeshyagaho, ibituma yicuza bikomeye.

    Yagize ati “Kimwe mu byo nicuza cyane mu gihe nari Umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika ni ugusaba Amerika gushyigikira Tshisekedi nk’uwatsinze amatora ya Congo mu 2018. Natekerezaga ko azaba atandukanye n’abandi, ko azashyira imbere inyungu z’Abanye-Congo. Mbega ngo ndibeshya!”

    Tshisekedi ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019 nyuma y’amatora yateje impaka nyinshi kuko byagaragaye ko Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ari we wari wayatsinze, ariko Komisiyo y’amatora imwibira amajwi.

    Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko inshingano afite zitazarangirira muri manda, kuko ngo azakomeza gukorera igihugu n’iyo yasimburwa ku butegetsi, afashe uzamusimbura mu gihe azaba amukeneye.

    Uyu Mukuru w’Igihugu yafatiye urugero kuri Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022, yerura ko mu gihe intambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo izaba ikomeje, nta matora azaba mu 2028.

    Ubutumwa bwa Tshisekedi busobanuye ko umwaka wa 2028 nugera intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu itarahagarara, azakomeza kuyobora RDC bidasabye ko haba amatora, kuko na Perezida wa Volodymyr Zelenskyy aracyayobora Ukraine.

    Tshisekedi yaciye amarenga ko azakomeza kuyobora RDC nyuma ya 2028, atitaye kuri manda atagomba kurenza

    Tibor Nagy yatangaje ko yatekerezaga ko Tshisekedi azaba atandukanye n’abandi bayobozi

  • Abandi banyarwanda 356 baciye murihumye  FDLR barataha

    Abandi banyarwanda 356 baciye murihumye FDLR barataha

     Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=248959

    Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=248959

    U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 356 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza ubu munsi, Abanyarwanda barenga 8.869 bamaze gutahuka mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate.

    Ku wa 07 Gicurasi 2026, hatashye abantu 356 barimo abagabo 17, abagore 82 n’abana 257, basanze ku mupaka munini wa La Corniche (Grande Barrierre) uhuza Gisenyi na Goma imodoka zibategereje kugira ngo bajyanywe mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.

    Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko kuva mu 1994 – 2025 hari hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.503.173 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibihana imbibe n’u Rwanda.

    Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 6.043 batahutse bose baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

    Ni mu gihe kuva muri Mutarama – Mata irangiye 2026 abanyarwanda 2.470 aribo bari bamaze gutahuka.

    Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa, mu kiganiro yahaye abatashye yabibukije ko bageze mu gihugu cyiza aho bagiye gukabya inzozi zabo.

    Ati “Guhitamo gutaha, mwafashe icyemezo kizima gihindura amateka yanyu n’abazabakomokaho, mugeze aho mutazongera kuba mufite ubwoba, ntimuzongera kunyagirwa, ntimuzongera kubaho mutazi uko ejo hazaza hanyu hazaba hameze, mugiye kugera ku nzozi zanyu.”

    Yabibukije ko Igihugu kizabafasha gutangira ubuzima, bafashwa ibyibanze, ari naho nabo bahawe umukoro wo kuzahita bajyana abana mu ishuri, mu kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo, no kuzabanira neza abaturage basanze mu Rwanda.

    Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

    Abatashye biganjemo abagore n’abana

    Abanyarwanda bamaze gutaha bigobotoye FDLR, kuva M23 yafata Umujyi wa Goma bamaze kurenga 8.800

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa, mu kiganiro yahaye abatashye yabibukije ko bageze mu gihugu cyiza aho bagiye gukabya inzozi zabo

  • Perezida wa Iran yatangaje ko yahuye na Mojtaba Khamanei

    Perezida wa Iran yatangaje ko yahuye na Mojtaba Khamanei

    Uyu munsi kuwa kane, Perezida Masoud Pezzekian wa Iran yatangaje ko yabonanye n’Umutegetsi w’Ikirenga wa Iran Mojtaba Khamenei.

    Masoud ntabwo yavuze igihe n’aho guhura kwabo kwabereye, ariko yavuze ko yahuye na Khamenei bakamarana “amasaha abiri n’igice”

    Masoud yagize ati: “Ikiruta ibindi nakuye muri uko guhura ni ukwicisha bugufi n’imyifatire myiza y’Umutegetsi w’Ikirenga w’Impinduramatwara ya Kisilamu”.

    Perezida Masoud ni we wa mbere utangaje ko yabonanye na Mojtaba Khamenei kuva yajya ku butegetsi mu kwezi kwa gatatu asimbuye se wishwe ku munsi wa mbere w’intambara ya Amerika na Israel kuri Iran.

    Ibyo bitero byahitanye kandi umugore wa Mojtaba Khamenei witwaga Zahra Haddad-Adel nk’uko ibinyamakuru muri Iran byabitangaje.

    Kuva yajya ku butegetsi Khamenei ntabwo araboneka na rimwe mu ruhame, yaba mu mafoto, amashusho cyangwa se amajwi. Ibinyamakuru byagiye bisoma ubutumwa bwe bwanditse.

    Amakuru amwe yavuze ko yaba yarakomerekeye mu bitero bya Amerika na Israel, amakuru abategetsi batandukanye ba Iran bakomeje guhakana.

  • Mu rubanza, uyu mugore yavuze uko Elon Musk yamuhaye impano y’intanga bakabyarana abana bane

    Mu rubanza, uyu mugore yavuze uko Elon Musk yamuhaye impano y’intanga bakabyarana abana bane

    Umugore wahoze mu nama y’ubutegetsi ya kompanyi OpenAI yasobanuye uko umubano we w’ibanga na Elon Musk wavuyemo kumuha impano y’intanga bakabyarana abana bane.

    Shivon Zilis yamaze amasaha atanga ubuhamya mu rukiko rw’i Oakland muri California ku wa gatatu mu kirego kiri mu rukiko hagati ya Elon Musk na Sam Altman nyiri kompanyi izwi cyane ya ‘Artificial Intelligence’ yitwa OpenAI.

    Musk yareze yifuza ko OpenAI yongera kuba kompanyi itagamije inyungu, nk’uko yatangiye imeze. Elon Musk, umuntu wa mbere ukize cyane ku isi, ari mu bashinze OpenAI mu 2015.

    Musk arasaba urukiko gutegeka ko OpenAI imuha inyungu ya miliyari 150$ ashinja abayikuriye guhindura iyi kompanyi yafatanyije gushinga ikaba kompanyi igamije inyungu ariko we ntahabwe inyungu, mu gihe avuga ko yayitanzemo miliyoni nyinshi z’amadorari igihe yari ikiri kompanyi idaharanira inyungu.

    Icyatumye Shivon ahamgazwa mu rukiko ni uburyo yagiranye na Musk ibiganiro bitaziguye mu ntangiriro mu gihe OpenAI yahindukaga ikaba kompanyi igamije inyungu, ariko kandi n’uburyo yamukoreraga ndetse akanaba umujyanama wa OpenAI.

    Avuga uburyo mu 2020 Elon Musk yamuhaye intanga, Shivon yagize ati: “Nari nkeneye rwose kuba umubyeyi kandi Elon yifuje kumfasha icyo gihe, nanjye ndemera.

    “Icyo gihe yashishikarizaga buri wese umwegereye kugira abana maze abona ko njye ntabo mfite. Nuko anyemere kumpa impano [y’intanga].”

    Shivon Zilis yamaze imyaka 15 akora muri Silicon Valley ahantu haba ibyicaro bya kompanyi zikomeye mu ikoranabuhanga muri Amerika, ndetse yabaye mu myanya yo hejuru muri kompanyi Tesla na Neuralink za Musk.

    Mu 2016 yagiye muri OpenAI nk’umujyanama, hashize igihe gito ishinzwe, umwanya avuga ko ari wo watumye ahura bwa mbere na Elon Musk.

    Uhereye ku mirimo yagize muri kompanyi za Musk na OpenAI, amaherezo Shivon yabaye umukuru wa OpenAI kuva mu 2020 kugeza mu 2023.

    Ubu ni umutangabuhamya w’ingenzi muri ruriya rubanza ruhanganishije abahoze bamukuriye.

    Abunganira OpenAI bavuga ko Shivon yahaga Musk amakuru ya OpenAI nyuma y’uko uyu mukire ayivuyemo mu 2018.

    Muri Gashyantare(2) uyu mwaka Shivon Zilis na Musk bajyanye bukwe bw'umukuru wungirije w'ibiro bya perezida wa Amerika White House bwabereye i Mar-a-Lago, Florida
    Muri Gashyantare(2) uyu mwaka Shivon Zilis na Musk bajyanye bukwe bw’umukuru wungirije w’ibiro bya perezida wa Amerika White House bwabereye i Mar-a-Lago, Florida

    Shivon yavuze ko yakoze urukundo “inshuro imwe” na Musk mu myaka irenga icumi ishize ariko ko mu 2020 igihe yamuhaga impano y’intanga zavuyemo abana be batari bagikundana.

    Yasobanuye ko yari ahanganye n’ibibazo bitandukanye by’amagara byatumye ahindura imigambi ye yo gushaka umugabo no kubyara abana mu buryo busanzwe bw’urukundo.

    Yasobanuye ko we na Musk bari barumvikanye ko iby’iyo mpano y’intanga n’abana babo “bizaba ibanga” hagati yabo, ndetse ko bitari ngombwa ko Musk aba umubyeyi uri mu buzima bw’abo bana.

    Uyu munsi, Musk ni umugabo ugira uruhare mu buzima bw’abo bana bane afitanye na Shivon, nk’uko uyu mugore yabivuze, yavuze ko Musk amarana na bo amasaha runaka mu cyumweru nk’umuryango.

    Shivon yasobanuye ko amasezerano y’ibanga yagiranye na Musk ari yo yatumye adasobanurira umukuru wa OpenAI witwa Sam Altman ko impanga yabyaye mu 2021 ari iza Musk.

    Avuga ko yabibwiye Altman mu mwaka wakurikiyeho, abonye ko hari inkuru y’ikinyamakuru Business Insider yari igiye gusohoka yemeza ko Musk ari we se w’abo bana.

    Ku wa gatatu uyu mugabo ukize mu mafaranga kurusha abandi bantu ku isi yaje mu rukiko arasakwa kandi asabwa kwitwara kimwe n'abandi bantu bose mu rukiko
    Ku wa gatatu uyu mugabo ukize mu mafaranga kurusha abandi bantu ku isi yaje mu rukiko arasakwa kandi asabwa kwitwara kimwe n’abandi bantu bose mu rukiko

    Nubwo OpenAI yari ifitanye ibibazo bikomeye na Musk, Shivon yavuze ko Altman na perezida wa AI witwa Greg Brockman bifuje gukomeza gukorana n’uyu mugore nk’umwe mu bagize inama y’ubutegetsi.

    Altman yabwiye urukiko ko nyuma y’uko Musk agiye “Twakomeje kwizera [Shivon] ko azabasha guturisha amakimbirane na Musk”

    Mu 2023 Shivon yavuye mu nama y’ubutegetsi ya OpenAI ubwo Musk yatangizaga xAI, kompanyi ya AI ikora ‘chatbot’ ihanganye bikomeye ku isoko na ChatGPT ya OpenAI.

    Urukiko rwabonye inyandiko na emails zivuga ko Musk yashakaga kugenzura byuzuye OpenAI ndetse yigeze gusaba ko yaba ishami rya Tesla.

    Amaherezo, Altman, Brockman baje kunanirwa kumvikana na Musk ku mikoranire, ahanini kuko banganga ko uyu muherwe “agenzura byuzuye” akazi ka OpenAI, nk’uko biri muri email Shivon yeretse urukiko.

  • Israel yijeje guhana umusirikare wayo watamitse itabi ishusho ya Bikira Mariya

    Israel yijeje guhana umusirikare wayo watamitse itabi ishusho ya Bikira Mariya

    Igisirikare cya Israel cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku musirikare wacyo wafotowe atamika itabi ishusho ya Bikira Mariya ubwo yari muri Liban.

    Amafoto yagiye hanze agaragaza uyu musirikare afite itabi mu kanwa, ndetse n’irindi mu kiganza ari kuritamika ishusho ya Bikira Mariya.

    Mu itangazo igisirikare cya Israel cyashyize hanze ku wa 6 Gicurasi 2026, cyavuze ko kigiye gukora iperereza ku myitwarire y’uyu musirikare, kandi ko azahanwa.

    Amakuru y’ibanze yagiye hanze agaragaza ko iyi foto yafatiwe mu cyaro gituwe cyane n’abakirisitu muri Liban kizwi nka Debel. Yafashwe mu byumweru bishize, gusa yagiye hanze ku wa Gatatu.

    Ntiharamenyekana impamvu uyu musirikare yakoze iki gikorwa, gusa cyarakaje Abakirisitu by’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika bafata Bikira Mariya nk’umubyeyi wa Yezu wajyanywe mu ijuru.

    Bibaye mu gihe abasirikare ba Israel bamaze iminsi bashinjwa gukorera muri Liban ibikorwa byibasira imyemerere y’abandi, nyuma y’undi musirikare wagaragaye yangiza ishusho ya Yezu.

    Israel yijeje guhana umusirikare wayo watamitse itabi ishusho ya Bikira Mariya

  • BREAKING: Karasira Aimable wari ufungiye i Mageragere yapfuye

    BREAKING: Karasira Aimable wari ufungiye i Mageragere yapfuye

    Uzaramba Karasira Aimable wari ugeze ku musozo w’igihano yakatiwe n’urukiko yapfuye, aho bivugwa ko yapfuye akimara kugezwa ku bitaro bya Nyarugenge, bikaba bikekwa ko yaba yazize kunywa imiti irengeje igipimo yari yandikiwe na muganga.

    Aya makuru yatangajwe n’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igororero (RCS) kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Gicurasi 2026.

    RCS yavuze ko urupfu rwa Karasira rwabaye mu buryo butunguranye, ndetse ko hakomeje gukorwa iperereza rigamije kumenya neza icyaba cyateye uru rupfu.

    Amakuru y’ibanze agaragaza ko hakekwa ko yaba yanyoye imiti irenze igipimo yari yarandikiwe n’abaganga, gusa inzego zibishinzwe ziracyakusanya amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye.

    Karasira yari afungiye mu Igororero rya Nyarugenge rizwi nka Mageragere, aho yari ageze ku musozo w’igihano yari yarakatiwe n’urukiko cy’imyaka itanu.

  • U Bufaransa bwohereje ubwato rutura bw’intambara mu Nyanja Itukura, hakekwa byinshi

    U Bufaransa bwohereje ubwato rutura bw’intambara mu Nyanja Itukura, hakekwa byinshi

     Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=248920

    Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=248920

    U Bufaransa bwohereje ubwato bwabo bw’intambara mu nyanja itukura bica amarenga ko hari umugambi w’icyo bwifuza gukora ku muhora wa Hormuz umaze igihe ufunzwe, ibyazahaje ubukungu bw’Isi.

    U Bufaransa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran gutekereza ku byifuzo bishobora gufasha ubukungu bw’Isi muri iki gihe Hormuz ikomeje gufungwa.

    Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byabwiye itangazamakuru ko impamvu bugomba kongera imbaraga muri kariya gace ari uko kuri ubu Hormuz ikomeje gufungwa kandi bikaba biri kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi n’u Bufaransa.

    U Bufaransa n’u Bwongereza byari bimaze iminsi bikora ku nyigo yafasha mu korohereza abakoresha umuhora wa Hormuz mu gihe ibibazo by’umutekano bizaba byamaze gukemuka.

    Ni inyigo yerekana ko izakenera guhuza ibikorwa na Iran n’ibindi bihugu byari byagaragaje ubushake bwo kuyigiramo uruhare.

    Igisirikare cy’u Bufaransa cyatangaje ko ubwato bwacyo bwa Charles de Gaulle bwerekeje mu majyepfo y’inyanja itukura buherekejwe n’ubw’u Butaliyani n’u Budage.

    Cyagaragaje ko kohereza ubwo bwato bigamije kugenzura ibiri kubera mu Karere, kwagura uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke, kongera umutekano no guhuza imbaraga n’ibihugu bifatanyabikorwa hagendewe ku mategeko mpuzamahanga no kongera gufasha mu gusubukura ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu mazi.

    Itangazo rikomeza rigira riti “Muri ibi bihe, twakabaye twohereza ingabo zihuriweho kugira ngo zirinde ubwato butwaye ibicuruzwa bunyura mu muhora wa Hormuz, kandi ibi bisaba by’umwihariko ko Abanya-Iran batarasa kuri ubwo bwato.”

    U Bufaransa bugaragaza ko kohereza ubwato bwabwo bigamije gutanga ubutumwa bw’uko bwiteguye kurinda inzira ya Hormuz kandi ko bunabifitiye ubushobozi.

    Ibihugu by’i Burayi bikomeje gukurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ariko binagaragaza ko ku kijyanye n’ubwato bunyura muri Hormuz, bishaka kugira uruhare mu kurinda inyungu zabyo.

    Donald Trump yari yasabye ibihugu by’u Burayi kumufasha mu gufungura umuhora wa Hormuz kugira ngo Iran ibe yava ku izima ariko bimutera utwatsi.

    Ibyo byatumye Trump abifata nk’ibyananiwe gushyigikira umurongo n’imbaraga za Amerika.

    Abasesengura ibya politiki bagaragaza ko uko kohereza ingabo mu Karere kw’ibihugu byo mu Burayi bishobora kugaragara nk’uburyo bwo kumufasha no kugabanya impungenge yari abifiteho.

    U Bufaransa bwohereje ubwato bw’intambara mu Nyanja Itukura

  • Perezida Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Minisitiri wari umazeho amezi atatu

    Perezida Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Minisitiri wari umazeho amezi atatu

    Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yahagaritse mu nshingano Gen. Paul Nang wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, ndetse na Salvatore Garang Mabiordit wari Minisitiri w’Imari.

    Gen. Paul Nang yari yaratangiye inshingano ze mu Ukwakira 2025, mu gihe Salvatore Garang yazitangiye muri Gashyantare 2026. Icyemezo kibirukana cyatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2026.

    Gen. Santino Deng Wol niwe wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo.

    Amakuru dukesha Reuters avuga ko gukurwa mu nshingano kwa Gen. Nang gufite aho guhuriye n’ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe byugarije iki gihugu.

    Perezida Kiir akoze izi mpinduka mu gihe mu Ukuboza mu 2026 hateganyijwe amatora y’Umukuru w’Igihugu, ari nayo ya mbere azaba akozwe kuva iki gihugu cyabona ubwigenge.

    Perezida Kiir yirukanye Umugaba Mukuru w’Ingabo na Minisitiri wari umazeho amezi atatu

    Gen. Paul Nang yakuwe ku mwanya w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sudani y’Epfo

  • Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana byabera Afurika urugero ku bibazo by’imiyoborere byayizonze

    Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda na Botswana byabera Afurika urugero ku bibazo by’imiyoborere byayizonze

    Perezida Paul Kagame yatangaje ko Afurika itabuze abanyempano cyangwa ibitekerezo byiza ahubwo mu bihe bitandukanye habuze abashyira mu bikorwa intego yihaye, ashimangira ko hagendewe ku miyoborere y’u Rwanda na Botswana ibihugu byombi byaziba icyuho uyu mugabane ufite mu miyoborere.

    Afurika ni wo mugabane usigaranye umutungo kamere mwinshi munsi y’ubutaka cyane cyane ku byerekeye amabuye y’agaciro ariko ni na wo mugabane ukennye kurusha iyindi ku Isi.

    Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame yagiye agaragaza ko Afurika ikwiye gushyira hamwe imbaraga zayo ku buryo ibyo ikeneye bikorerwa imbere mu bihugu byayo aho gukomeza kohereza ibikoresho by’ibanze mu nganda zo ku yindi migabane bikazongera gusubira ku isoko rya Afurika bikosha.

    Ubwo yari mu musangiro wabereye muri Royal Aria muri Botswana aho ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Botswana bifitanye isano ikomeye kuko bihuje icyerekezo mu byerekeye imiyoborere.

    Ati “Twemera ko amajyambere arambye agerwaho biyuze mu miyoborere ifite intego, yubahiriza inshingano kandi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage bacu. Iyi migirire dusangiye igaragaza icyerekezo kigari cy’umugabane wacu.”

    Iteganyamibare rigaragaza ko kugeza mu 2050, Afurika izaba ituwe n’abarenga miliyari 2,5, muri bo miliyoni 830 bakazaba bafite munsi y’imyaka 25. Biteganywa ko ari wo mugabane uzaba ufite abantu bakiri bato benshi, kuko uzaba ubarirwa impuzandengo y’imyaka 25.

    Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika itabuze abantu bafite impano n’ibitekerezo ahubwo habuze guhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo.

    Ati “Afurika ntibuze abanyempano cyangwa ibitekerezo. Icyo yabuze mu bihe bitandukanye ni uguhuza intego n’ishyirwa mu bikorwa ryazo. Ibihugu nk’ibyacu bishobora gufasha mu kuziba iki cyuho binyuze mu kurushaho gukorera hamwe no gutanga umusaruro.”

    Yavuze ko urubyiruko rwo ku mugabane wose rukeneye amahirwe atuma rugera ku iterambere ry’ubuzima kandi ubuyobozi bubigiramo uruhare.

    Ati “Urubyiruko rw’i Kigali, Gaborone n’ahandi ku mugabane bakeneye ibintu bimwe. Amahirwe angana yo kugira icyo bageraho no gutera imbere mu buzima. Ni inshingano zacu nk’abayobozi gushyiraho uburyo butuma ibyo bishoboka.”

    Perezida Kagame yashimangiye ko ari byo impande zombi ziri guharanira, yemeza ko ari yo mpamvu uruzinduko nk’uru ari ingenzi.

    Ku munsi wa mbere w’uruzinduko u Rwanda na Botswana byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu nzego zitandukanye arimo ayo kudasoresha kabiri ibicuruzwa biva mu bihugu byombi, amasezerano yo gukuriranaho viza ku baturage b’ibihugu byombi, ajyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, mu bukungu, ubucuruzi n’ishoramari.

    Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) rwagiranye amasezerano n’urwa Botswana ndetse biteganyijwe ko mugoroba.

    Ku wa 7 Gicurasi 2026 Perezida Kagame azatemberezwa Ikigo cya Botswana gicuruza Diamant kiri mu Murwa Mukuru, Gaborone

    Perezida Kagame yakiriwe ku meza na mugenzi we wa Botswana

    Perezida wa Botswana Duma Boko yakiriye ku meza Paul Kagame, bishimira umubano mwiza w’ibihugu byombi

    Perezida Kagame yavuze ko Afurika ifite abanyempano benshi

    Perezida Duma Boko yavuze ko uru ruzinduko rwashimangiye umubano ibihugu byombi bifitanye