Tibor Nagy yicuza cyane ko yasabye Amerika gushyigikira Tshisekedi
Tibor Nagy wabaye Umunyamabanga wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ubufatanye na Afurika kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Mutarama 2021, yicuza cyane ko yasabye igihugu cye gushyigikira Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Munyamerika wamaze igihe kirekire muri dipolomasi, yatanze ubu butumwa ku wa 7 Gicurasi 2026 nk’igitekerezo kuri Tshisekedi wabwiye abanyamakuru ko azemera kuyobora manda ya gatatu nabisabwa n’abaturage kandi ko hari gusuzumwa uko Itegeko Nshinga rya RDC ryavugururwa.
Nagy yatangaje ko yatekerezaga ko Tshisekedi azaba umuyobozi utandukanye n’abamubanjirije, ushyira imbere inyungu z’Abanye-Congo ariko ko yamwibeshyagaho, ibituma yicuza bikomeye.
Yagize ati “Kimwe mu byo nicuza cyane mu gihe nari Umunyamabanga wungirije ushinzwe Afurika ni ugusaba Amerika gushyigikira Tshisekedi nk’uwatsinze amatora ya Congo mu 2018. Natekerezaga ko azaba atandukanye n’abandi, ko azashyira imbere inyungu z’Abanye-Congo. Mbega ngo ndibeshya!”
Tshisekedi ayobora RDC kuva muri Mutarama 2019 nyuma y’amatora yateje impaka nyinshi kuko byagaragaye ko Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwe ari we wari wayatsinze, ariko Komisiyo y’amatora imwibira amajwi.
Tariki ya 6 Gicurasi 2026, Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko inshingano afite zitazarangirira muri manda, kuko ngo azakomeza gukorera igihugu n’iyo yasimburwa ku butegetsi, afashe uzamusimbura mu gihe azaba amukeneye.
Uyu Mukuru w’Igihugu yafatiye urugero kuri Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022, yerura ko mu gihe intambara iri kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo izaba ikomeje, nta matora azaba mu 2028.
Ubutumwa bwa Tshisekedi busobanuye ko umwaka wa 2028 nugera intambara yo mu burasirazuba bw’igihugu itarahagarara, azakomeza kuyobora RDC bidasabye ko haba amatora, kuko na Perezida wa Volodymyr Zelenskyy aracyayobora Ukraine.

Tshisekedi yaciye amarenga ko azakomeza kuyobora RDC nyuma ya 2028, atitaye kuri manda atagomba kurenza

Tibor Nagy yatangaje ko yatekerezaga ko Tshisekedi azaba atandukanye n’abandi bayobozi
![]()

