Blog

  • Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi

    Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi y’imyaka itanu, izasoza mu 2031. Ayobora icyo gihugu kuva mu 1986.

    Museveni w’imyaka 81 yatsinze amatora yabaye ku wa 15 Mutarama 2026 ku majwi 7.946.772 ahwanye na 71,6% by’amajwi yose. Yatsinze abakandida umunani barimo Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine wo mu ishyaka National Unity Platform (NUP), na Nathan Nandala Mafabi wo mu ishyaka Forum for Democratic Change (FDC).

    Umuhango w’irahira rya Museveni witabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 35, n’abaturage baturutse imihanda yose basaga 40.000 bahuriye kuri Kololo Ceremonial Grounds.

    Mu bayobozi bitabiriye irahira rya Perezida Museveni barimo Perezida Salva Kiir Mayardit wa Repubulika ya Sudani y’Epfo na Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. U Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva.

    Perezida Museveni yarahiriye kuyobora Uganda muri manda ya karindwi

    Ingabo za Uganda mu irahira rya Perezida Museveni

    Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yitabiriye umuhango w’irahira rya se

    Imodoka yatembereje Perezida Museveni mu Ngabo za Uganda


  • Lamine Yamal yazamuye ibendera rya Palestine mu kwishimira igikombe cya Barca

    Lamine Yamal yazamuye ibendera rya Palestine mu kwishimira igikombe cya Barca

    Icyamamare mu mupira w’amaguru Lamine Yamal ukinira ikipe ya FC Barcelona yagaragaye azamura kandi azunguza ibendera rya Palestine ubwo ikipe ye yatambagiraga mu modoka mu mihanda y’i Barcelona bishimira igikombe cya shampiyona baherutse gutwara.

    Yamal w’imyaka 18 we na Barca ku cyumweru batsinze Real Madrid 2 – 0 mu mukino watumye bishimangira igikombe cyabo cya shampiyona cya 29 batwaye, bwa kabiri bikurikiranya.

    Kuzamura no kugaragaza ibendera rya Palestine bifatwa nk’ikimenyetso cyo kwifatanya n’iki gihugu mu makimbirane kimazemo imyaka myinshi na Israel.

    Mu bihugu 193 bigize ONU 157 byemera Palestine nk’igihugu cy’ubusugire kandi cyigenga.

    Vuba aha mu 2024 na 2025 ibindi bihugu byinshi birimo Norvege, Ireland, Slovenia, Ubufaransa, Ubwongereza ndetse na Espagne – igihugu cya Lamine Yamal – byemeje Palestine nk’igihugu cyigenga.

    Amerika, Israel, Ubudage, Ubutaliyani cyangwa Ubuyapani ni bimwe mu bihugu bitemera Palenstine nka leta yigenga.

    FC Barcelona mu mutambagiro wo kwishimira igikombe cyabo cya 29 cya shampiyona
    FC Barcelona mu mutambagiro wo kwishimira igikombe cyabo cya 29 cya shampiyona

    Kuva Israel yatangira intambara muri Gaza mu Ukwakira(10) 2023 nyuma y’uko igabweho igitero n’abarwanyi ba Hamas, umujyi wa Barcelona wabaye hamwe mu hantu haboneka benshi bashyigikira Palestine muri Espagne.

    Lamine Yamal Nasraoui Ebana yavukiye mu mujyi wa Barcelona, ku myaka itandandatu yari yinjiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Barca izwi nka La Masia.

    Lamine avuka kuri nyina Sheila Ebana waturutse muri Equatorial Guinea na se Mounir Nasraoui uturuka muri Maroc.

  • ‘Twagutsinze ku rugamba, ntiwibwire ko uzadutsinda muri dipolomasi’, Umujyanama wa leta ya Iran asubiza Trump

    ‘Twagutsinze ku rugamba, ntiwibwire ko uzadutsinda muri dipolomasi’, Umujyanama wa leta ya Iran asubiza Trump

    Ali Akbar Velayati, wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran akaba ari umujyanama w’ubutetegetsi bwa Repubulika ya Kisilamu ya Iran mu bya politiki y’amahanga, yavuze asubiza amagambo aheruka gutangazwa na Perezida w’ Amerika Donald Trump ati: “Twabatsindiye ku rugamba; ntimuzigere mutekereza ko muzatsinda muri dipolomasi.”

    Velayati yavuze ku magambo aheruka ya Trump, bamwe basobanuye nk’aho yashakaga gutera ubwoba Iran ayikangisha igitero cya nikereyeri.

    Yagize ati: “Trump arimo gutera Iran ubwoba akoresheje intwaro za nikereyeri, mu gihe bigaragara ko yemeye ibinyoma bya Pentagon byo guhisha imibare nyakuri y’abasirikare ba Amerika benshi bapfuye.”

    Yakomeje agira ati: “Bwana Trump, ntuzigere utekereza ko uzinjira i Beijing nk’uwatsinze kubera gukoresha nabi ituze dufite muri iki gihe.”

    Mu byo Trump aheruka gutangaza kuri iyi ntambara yavuze ko agahenge kari hagati yabo na Iran kari “ku byuma bifasha gutanga ubuzima” mu gusobanura ko ako gahenge katagifatika.

  • Gicumbi: Gitifu w’Akagari wafungiranye abaturage akigendera yahagaritswe

    Gicumbi: Gitifu w’Akagari wafungiranye abaturage akigendera yahagaritswe

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyandaro, mu Murenge wa Ruvune, mu Karere ka Gicumbi, yahagaritswe nyuma y’uko afungiranye umusaza n’umukecuru mu biro by’Akagari, ubwo bari bagiye kwishyura ibyo umwana wabo yari yibye.

    Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuri uyu wa 12 Gicurasi 2026, aho bwagaragaje ko bwafashe icyemezo cyo guhagarika uwo muyobozi mu nshingano mu gihe hagikorwa iperereza.

    Abinyujije mu butumwa yahaye Radio1/TV1, Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yagize ati “Twamaze kumuhagarika, kandi ari gukurikiranwa. Yadusebeje, yaduhesheje isura mbi.”

    Uyu muyobozi ahagaritswe nyuma y’uko ku wa 7 Gicurasi 2026, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yatangarije ku rubuga nkoranyambaga ‘X’ ko iki kibazo kiri gukurikiranwa kugira ngo ibintu nk’ibi bitazongera.

    Yagize ati “Ibyo uyu Gitifu w’Akagari yakoze byo gukingirana abaturage akigendera, ntibyemewe na gato kandi ntibikwiye. Biri gukurikiranwa uko bikwiye kugira ngo bitazongera.”

    Aba babyeyi bafungiranywe tariki ya 7 Gicurasi 2026, ubwo bajyaga ku biro bagira ngo bishyurire umwana wabo wari wibye, hanyuma Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako kagari agahita abafunga.

    Uyu musaza wafungiwe mu kagari yavuze ko yari agiye kwishyura ibihumbi 280 Frw nk’igice cy’agaciro cy’ibyari byibwe n’umwana we.

  • Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

    Shakira na Burna Boy bahuriye mu ndirimbo y’Igikombe cy’Isi cya 2026

    Umuhanzi Shakira yatangaje ko indirimbo amaze iminsi ateguza yayikoreye umwihariko w’imikino y’Igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru cya 2026 (FIFA World Cup 2026) ndetse ko yayihuriyemo na Burna Boy uri mu bahanzi bakomeye ba Afrobeat muri Nigeria.

    Yabitangaje ku mugoroba wa tariki 07 Mata 2026, yifashishije amashusho magufi ateguza iyo ndirimbo.Ni amashusho agaragara aririmba anabyina iyo ndirimbo muri Stade ya Maracaná ateguza abantu ko bakwiye kwitegura kuko na we yiteguye.

    Yanditse ati: “Turi muri Stade Maracaná tubafitiye indirimbo Dai Dai ya FIFA World Cup 2026, izabageraho tariki 14 Gicurasi, ndi kumwe na Burna Boy kandi turiteguye”.

    Ni amakuru yakiranywe urugwiro kuko abenshi mu bamukurikira bahise bagaragaza ko banyuzwe n’uko Shakira ahora akora amateka.

    Uwitwa Dancin-darina yanditse ati: “Indi ndirimbo kandi nanone!”. Uwitwa rinel_ib we yanditse ati: “Hari indirimbo 4 zamenyekanye z’igikombe cy’isi ariko iza Shakira zamenyekanye kurusha izindi,bigaragaza ubuhanga, urukundo n’imbaraga azikorana. Komeza wamamare mwamikazi.”

    Dai Dai ije gushimangira ubuhangange bwe mu kwandika indirimbo zogeza umupira w’amaguru kuko ije ikurikira iyo yise Waka Waka (This Time for Africa) yakoreye igikombe cy’Isi mu 2010, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga ‘FIFA World Cup’, yakunzwe cyane.

    Shakira ateguje Dai Dai mu gihe hari indi ndirimbo ya Coca Cola indirimbo ya ‘FIFA World Cup 2026 yahurijemo Abahanzi barimo J Balvin, Travis Barker, Amber Mark na Steve Vai, ishingiye ku ndirimbo “Jump” ya Van Halen.

    Biteganyijwe ko imikino y’igikombe cy’isi izatangira kuva tariki 11 Kamena-19 Nyakanga 2026 ikazabera muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

  • Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere

    Kigali: Hatangiye inama ihuza amashyaka arengera ibidukikije mu karere

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi, i Kigali hatangiye inama iri guhuza intumwa z’amashyaka arengera ibidukikije mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

    Iyi nama y’iminsi ibiri yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Somalia ndetse na Ethiopia.

    Abitabiriye iyi nama barimo abayobozi n’abahagarariye amashyaka arengera ibidukikije mu karere, aho buri gihugu gihagarariwe n’intumwa zifite inshingano zitandukanye mu miryango yazo ya politiki n’imiyoborere y’ibidukikije.

    Mu ntumwa zaturutse muri Uganda harimo Charles Bbaale, uhagarariye ishyaka Ecological Party of Uganda akaba anafite inshingano za Visi Perezida wa EAGF. Yazanye na Madamu Sharon Katuura usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EAGF, ushinzwe guhuza ibikorwa bya federasiyo y’amashyaka y’icyatsi mu karere.

    Kenya yo ihagarariwe na Madamu Lucie Kagendo Mbae uhagarariye Green Congress of Kenya, akaba anafite inshingano ku rwego mpuzamahanga nk’Umunyamabanga w’amashyaka arengera ibidukikije ku Isi, aho akurikirana ubufatanye bwayo ku rwego rw’isi.

    U Burundi bwo bwaje buhagarariwe na Beyle Guy MUKUNZI uhagarariye Burundi Green Movement, akaba anafite inshingano zo kuba ashinzwe imari n’imiyoborere y’umutungo wa EAGF, mu gihe Somalia yo ihagarariwe na Hon. Said Mohamed Mohamoud, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya Green Party ryo muri kiriya gihugu.

    Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Eastern Africa Greens Federation (EAGF) akanaba Umuyobozi w’ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Dr Frank Habineza.

    Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, abayitabiriye bari kuganira ku buryo bateza imbere ubufatanye hagati y’amashyaka arengera ibidukikije mu karere, uko barengera ibidukikije n’uko bafatanya mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, guteza imbere ubuhinzi burambye, kongerera ubushobozi amashyaka bahagarariye mu bikorwa bya politiki, ndetse no guhuza politiki z’ibihugu mu rwego rwo kurengera ibinyabuzima.

    Iyi nama ya EAGF iteganyijwe gusiga hashyizweho ingamba zihuriweho zigamije gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byo mu karere no guteza imbere iterambere rirambye rishingiye ku kurengera ibidukikije.

  • Ethiopia: Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yabyaye batanu icyarimwe

    Ethiopia: Umugore wari umaze imyaka 12 yarabuze urubyaro yabyaye batanu icyarimwe

    Umugore wo muri Ethiopia witwa Bedriya Adem yabyaye abana batanu icyarimwe, nyuma y’imyaka 12 yari amaze yarabuze urubyaro. Abana bafite hagati y’ikilo 1,3 na 1,4.

    Bedriya Adem w’imyaka 35 wo muri Leta ya Harari yagaragaje ko ntako bisa kuba bungutse abana batanu icyarimwe kandi bari bamaze igihe batarabona umwana.

    Uyu mugore yabyaye abana bane b’abahungu n’umukobwa umwe ndetse bose bamaze neza nk’uko Ibitaro bya Hiwot Fana yabyariyemo byabitangaje.

    Yabyaye ku wa 5 Gicurasi 2026 abyara abazwe, abana abita Naif, Ammar, Munzir, Nazira na Ansar.

    Bedriya Adem ati “Sinabona amagambo nkoresha ngaragaza ibyishimo mfite. Njye n’umugabo wanjye twishimiye guhabwa umugisha w’abana batanu icyarimwe.”

    Uyu mugore yagaragaje ko yamaze imyaka 12 yaratewe agahinda gakabije no kubura umwana.

    Umuyobozi ushinzwe ubuvuzi mu bitaro bya Hiwot Fana, Bedriya Adem byabyariyemo, Dr. Mohammed Nur Abdulahi, yavuze ko abana na nyina bacyitabwaho mu bitaro.

    Yabwiye BBC ko umwana wavutse afite hejuru y’ikilo kimwe aba afite amahirwe benshi yo kubaho no gukurana ubuzima bwiza.

    Uyu muganga kandi yavuze ko Bedriya yatwise aba bana mu buryo busanzwe ndetse ntabwo yafashijwe n’ikoranabuhanga ryo guhuriza intanga muri laboratwari rizwi nka IVF.

    Amahirwe yo gutwita abana batanu ni make cyane kuko bibaho ku muntu umwe muri miliyoni 55 babyaye.

    Mohammed ati “Yitaweho mu buryo buhoraho ubwo yari atwite ndetse yabwiwe ko atwite abarenze umwe. Yahawe ubuvuzi bwose busabwa ndetse buboneye muri ibyo bihe.”

    Bedriya yavuze ko bwa mbere yari yabwiwe ko atwite abana bane yatunguwe abonye uwa gatanu.

    Ati “Nasabye umwana umwe none Imana impaye batanu. Namaze imyaka 12 ntabyara mbabaye, nihisha, nsaba Imana ubudasiba none iranyumvise.”

    Uyu mugore ubeshejweho n’ubuhinzi yavuze ko Imana yamuhaye abana, izanamufasha kubashakira imibereho.

    Yabyariye rimwe abana batanu nyuma yo kumara imyaka 12 yarabuze urubyaro

  • Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana yapfuye ku myaka 86

    Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana yapfuye ku myaka 86

    Festus Mogae wabaye Perezida wa Botswana igihe cy’imyaka 10 agashimirwa cyane imiyoborere myiza n’urugamba rwo kurwanya SIDA, yapfuye kuri uyu wa Gatanu afite imyaka 86, nk’uko byamejwe na leta yahise itangaza icyunamo cy’iminsi itatu.

    Mogae yategetse iki gihugu gikungahaye kuri diyama kuva mu 1998 kugeza mu 2008 aha ubutegetsi uwari visi perezida we Ian Khama mu guhererekanya ubutegetsi kwahaye Bostwana ishusho y’igihugu cya demokarasi ihamye.

    Yahanganye cyane na SIDA igihe iki gihugu cyari kimwe mu bifite abaturage benshi banduye iyi virusi ku Isi, ashyiraho gahunda zikomeye zo kuyirwanya.

    Inkuru dukesha BBC ivuga ko Mogae yize amashuri makuru mu Bwongereza maze yinjira mu nzego za leta nyuma gato y’ubwigenge bw’iki gihugu mu 1966.

    Yabaye minisitiri w’imari na visi perezida mbere y’uko aba perezida w’iki gihugu.

    Yavuye ku butegetsi manda ebyiri yari yemererwa n’itegeko nshinga zirangiye.

  • Perezida wa Afurika y’Epfo arasabwa kwegura nyuma y’icyemezo cy’urukiko

    Perezida wa Afurika y’Epfo arasabwa kwegura nyuma y’icyemezo cy’urukiko

    Umunyapolitiki ukomeye wo muri Afurika y’Epfo utavuga rumwe n’ubutegetsi Julius Malema, yasabye Perezida Cyril Ramaphosa kwegura nyuma y’aho urukiko rw’itegeko nshinga rufashe icyemezo cy’uko Inteko Ishinga Amategeko yishe itegeko nshinga ibuza ingamba zo kumukuraho mu 2022.

    Umwanzuro, waje nyuma y’ikirego cy’amategeko cyatanzwe n’amashyaka atavuga rumwe na Leta harimo n’ishyaka rya Malema ryitwaga Economic Freedom Fighters (EFF), gishobora gutuma habaho ikirego kigamije kumukura ku butegetsi.

    Mu 2022, itsinda ry’impuguke mu by’amategeko ryavuze ko Ramaphosa afite ikirego agomba gusubiza nyuma y’uko abajura bibye amafaranga arenga $500.000 (£370.000) mu nzu ye yo mu cyaro, ahishe mu ntebe.

    Ubujura bwatumye havugwa ko atasobanuye aho ayo mafaranga yaturutse. Perezida yahakanye ko yakoze icyaha.

    Ariko ibikorwa byo gukuraho ubutegetsi byarahagaritswe mu myaka ine ishize mu matora y’inteko ishinga amategeko.

    Icyo gihe, ishyaka ANC (African National Congress) rya Ramaphosa ryari ifite ubwiganze mu bagize inteko ishinga amategeko, ariko kuva mu matora rusange yo mu 2024, ANC yayoboye mu ihuriro ry’abadepite.

    Umuvugizi wa ANC, Mahlengi Bhengu, yavuze ko ishyaka ryakiriye neza kandi rikubahiriza umwanzuro wo kuwa gatanu.

    Yabwiye urubuga rwa interineti rwa Afurika y’Epfo News 24 ko abayobozi b’ishyaka n’abashinzwe imirimo bazahura kugira ngo barebe umwanzuro, kandi ko bazatanga igisubizo.

    Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru hanze y’urukiko, Malema yavuze ko Ramaphosa agomba kwegura no “kwibanda kuri iki gikorwa cyo kumukura ku butegetsi kuko kimugiraho ingaruka zikomeye nk’umuntu ku giti cye”.

  • Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Croix-Rouge y’u Rwanda yiyemeje kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage

    Mu gihe u Rwanda rwifatanya n’isi yose kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Croix-Rouge na Croissant Rouge uba buri mwaka tariki ya 8 Gicurasi, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko igiye kurushaho kongera imbaraga mu bikorwa byo gutabara no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, cyane cyane abari mu kaga.

    Uyu munsi wizihizwa mu rwego rwo kuzirikana Henry Dunant, Umusuwisi watangije igitekerezo cyo gushinga uyu muryango mu 1859 nyuma yo kubona ingaruka zikomeye z’intambara yabereye i Solferino mu Butaliyani, aho abasirikare benshi n’abasivili bari barakomerekeye batitabwaho.

    Icyo gihe yahamagariye abantu bose barangwa n’ubumuntu gufasha abakomeretse n’abari mu kaga, hatitawe ku ruhande barimo.

    Mu Rwanda, Croix-Rouge y’u Rwanda yashinzwe mu 1962 iza no kwemerwa n’amategeko mu 1964, ikaba imaze imyaka irenga 60 igira uruhare rukomeye mu gutabara imbabare no guteza imbere imibereho y’abaturage.

    Mu mwaka wa 2025–2026, uyu muryango watangaje ko wageze kuri byinshi binyuze mu bufatanye n’abakorerabushake, abakozi ndetse n’abafatanyabikorwa. Ibikorwa byibanze byagaragaye birimo gufasha abaturage kunoza imibereho yabo binyuze mu kwizigama no guteza imbere uturima tw’igikoni hagamijwe kurwanya imirire mibi, kubaka amacumbi no kunoza isuku n’isukura.

    Croix-Rouge y’u Rwanda yanagize uruhare rukomeye mu gutabara indembe aho imbangukiragutabara zayo zifashishijwe mu kugeza abarwayi kwa muganga, ndetse ikanatanga amahugurwa ku butabazi bw’ibanze ku byiciro bitandukanye by’abantu barimo abakozi b’inganda n’ibigo.

    Ku bijyanye no gufasha impunzi, uyu muryango watanze ibikoresho by’ibanze mu nkambi zitandukanye, unafasha mu kubanisha neza impunzi n’abaturage bazakiriye binyuze mu kubahuriza mu makoperative y’ubuhinzi, ubworozi n’indi mirimo iciriritse. Wanagize kandi uruhare mu guhuza abantu batandukanye n’imiryango yabo bari baratandukanye.

    Mu rwego rwo kurwanya ubukene, abaturage batishoboye bahawe inkunga y’amafaranga yo gutangiza imishinga iciriritse ibafasha kwiteza imbere no kwigira.

    Imibare igaragaza uburemere bw’ibikorwa byagezweho, aho mu turere twa Kamonyi, Gicumbi na Rulindo imiryango 300 yahawe amatungo magufi, mu gihe mu turere twa Nyamasheke na Rusizi hatewe ibiti bisaga 101,000 bigamije kurengera ibidukikije no gukumira ibiza. Mu tundi turere dutandukanye, imiryango myinshi yahawe amabati n’ibikoresho by’ibanze byo mu ngo nyuma yo guhura n’ibiza.

    Muri rusange, mu mwaka ushize hatanzwe amabati 2,250 afite agaciro ka miliyoni zirenga 31 Frw, hanatangwa inkunga y’amafaranga arenga miliyoni 40 Frw ku baturage bagizweho ingaruka n’ibiza mu turere dutandukanye. Byongeye kandi, imiryango 249 yo mu Karere ka Karongi yafashijwe gusanirwa amazu ku gaciro ka miliyoni 50 Frw, bigaragaza uruhare rukomeye mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza gusubira mu buzima busanzwe.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’abaturage, hatanzwe inkunga igera kuri miliyoni zisaga 161 Frw ku makoperative atandukanye mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyagatare, igamije guteza imbere ibikorwa bibateza imbere no kubafasha kwivana mu bukene.

    Mu gukomeza kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga, Croix-Rouge y’u Rwanda yatangaje ko mu kwezi kwa Gicurasi hazakorwa ibikorwa byinshi birimo kubakira abatishoboye amacumbi n’ubwiherero, gukora ubukangurambaga bwo kwirinda indwara z’ibyorezo, kurwanya imirire mibi no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage.

    Hazanatangwa ibiganiro binyuze ku bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa, amahame n’indangagaciro by’uyu muryango, no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa by’ubutabazi.

    Ubuyobozi bwa Croix-Rouge y’u Rwanda bushimangira ko ibyo bikorwa byose bigamije gukomeza gufasha abanyarwanda bababaye kurusha abandi, bityo bagashobora kwigira no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, bukagaragaza ko uruhare rw’abakorerabushake rukomeje kuba inkingi ya mwamba mu kugera kuri izo ntego.