U Bufaransa bwohereje ubwato rutura bw’intambara mu Nyanja Itukura, hakekwa byinshi
Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=248920
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=248920
U Bufaransa bwohereje ubwato bwabo bw’intambara mu nyanja itukura bica amarenga ko hari umugambi w’icyo bwifuza gukora ku muhora wa Hormuz umaze igihe ufunzwe, ibyazahaje ubukungu bw’Isi.
U Bufaransa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran gutekereza ku byifuzo bishobora gufasha ubukungu bw’Isi muri iki gihe Hormuz ikomeje gufungwa.
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa byabwiye itangazamakuru ko impamvu bugomba kongera imbaraga muri kariya gace ari uko kuri ubu Hormuz ikomeje gufungwa kandi bikaba biri kugira ingaruka ku bukungu bw’Isi n’u Bufaransa.
U Bufaransa n’u Bwongereza byari bimaze iminsi bikora ku nyigo yafasha mu korohereza abakoresha umuhora wa Hormuz mu gihe ibibazo by’umutekano bizaba byamaze gukemuka.
Ni inyigo yerekana ko izakenera guhuza ibikorwa na Iran n’ibindi bihugu byari byagaragaje ubushake bwo kuyigiramo uruhare.
Igisirikare cy’u Bufaransa cyatangaje ko ubwato bwacyo bwa Charles de Gaulle bwerekeje mu majyepfo y’inyanja itukura buherekejwe n’ubw’u Butaliyani n’u Budage.
Cyagaragaje ko kohereza ubwo bwato bigamije kugenzura ibiri kubera mu Karere, kwagura uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke, kongera umutekano no guhuza imbaraga n’ibihugu bifatanyabikorwa hagendewe ku mategeko mpuzamahanga no kongera gufasha mu gusubukura ubwikorezi bw’ibicuruzwa mu mazi.
Itangazo rikomeza rigira riti “Muri ibi bihe, twakabaye twohereza ingabo zihuriweho kugira ngo zirinde ubwato butwaye ibicuruzwa bunyura mu muhora wa Hormuz, kandi ibi bisaba by’umwihariko ko Abanya-Iran batarasa kuri ubwo bwato.”
U Bufaransa bugaragaza ko kohereza ubwato bwabwo bigamije gutanga ubutumwa bw’uko bwiteguye kurinda inzira ya Hormuz kandi ko bunabifitiye ubushobozi.
Ibihugu by’i Burayi bikomeje gukurikiranira hafi iby’intambara yo mu Burasirazuba bwo hagati ariko binagaragaza ko ku kijyanye n’ubwato bunyura muri Hormuz, bishaka kugira uruhare mu kurinda inyungu zabyo.
Donald Trump yari yasabye ibihugu by’u Burayi kumufasha mu gufungura umuhora wa Hormuz kugira ngo Iran ibe yava ku izima ariko bimutera utwatsi.
Ibyo byatumye Trump abifata nk’ibyananiwe gushyigikira umurongo n’imbaraga za Amerika.
Abasesengura ibya politiki bagaragaza ko uko kohereza ingabo mu Karere kw’ibihugu byo mu Burayi bishobora kugaragara nk’uburyo bwo kumufasha no kugabanya impungenge yari abifiteho.

U Bufaransa bwohereje ubwato bw’intambara mu Nyanja Itukura
![]()

