Blog

  • Bizatwara Iran imyaka 20 kugira ngo yongere kwiyubaka – Trump

    Bizatwara Iran imyaka 20 kugira ngo yongere kwiyubaka – Trump

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yabwiye ikinyamakuru Newsmax ko igihugu cye “cyatsinze intambara na Iran”, ariko anavuga ko yifuza ko iyo ntsinzi igomba kuba “igaragara cyane”.

    Nk’uko byatangajwe na CBS News, ikorana na BBC muri Amerika, Trump yavuze ko ingabo zirwanira mu kirere n’izirwanira mu mazi za Iran kimwe n’ubutegetsi bw’igihugu byarimbuwe.

    Ibyo byakomeje gusubirwa na bamwe mu bategetsi ba Amerika na Trump ubwe, ariko bamwe mu bandi bategetsi ba Amerika babwiye CBS News ko Iran igifite ubushobozi bwa gisirikare burenze ibyo ibiro by’umukuru w’igihugu cyangwa urwego rw’igisirikare batangaza.

    Nk’uko byavuzwe n’abategetsi batatu, hafi kimwe cya kabiri cy’ibisasu bya misile bya Iran n’ibikoresho byo kubirasa byari bigikora igihe amasezerano yo guhagarika imirwano yatangiraga mu ntangiriro za Mata.

    Trump yagize ati: “Twabashenye mu bintu byose, kandi n’iyo twahagarika intambara ubu, byabatwara imyaka 20 kugira ngo biyubake, niba byanashoboka.”

    Yongeyeho ati: “Kandi ibyo ntibihagije, tuzagenzura neza ko batagira intwaro za kirimbuzi”.

    Iran ivuga ko ihagaze neza kandi yiteguye kwirengera igihe cyose Amerika yakomeza kubagabaho ibitero.

  • Uwari umukozi mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye

    Uwari umukozi mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye

    Uwahoze ari umukozi wo mu rugo rwa Chris Brown arashaka kwereka urukiko uko imbwa yamurumye bikomeye mu kirego arimo kuburana n’uyu wari umukoresha we.

    Maria Avila arasaba urukiko kumwemerera kwerekana amafoto agaragaza ibikomere bikabije yatewe n’imbwa yamuririye mu rugo rw’uwo muhanzi, nk’uko TMZ ibivuga.

    Mu nyandiko z’urukiko TMZ ivuga ko yabonye, Maria Avila ararwanya icyifuzo cya Chris Brown wasabye urukiko kubuza Maria kwerekana ayo mafoto nk’ikimenyetso.

    Mu kirego gihera mu 2020 Maria yareze Chris Brown ubugizi bwa nabi kandi arasaba indishyi ya miliyoni 90$.

    Amwe mu mafoto ateye ubwoba yerekana uwo mugore afite ibikoremere bikabije avuga ko ayetwe n’iyo mbwa y’uwari shebuja.

    Maria avuga ko ayo mafoto akwiriye kwakirwa nk’ibimenyetso, kuko agaragaza ubukana bw’ibikomere yagize, ububabare n’akababaro yanyuzemo, ndetse n’ihungabana ryo mu mutwe yatewe n’icyo gikorwa.

    Yongeyeho ko atemerewe kuyerekana byamugora kugaragaza ingano y’indishyi asaba.

    Chris Brown na Maria batezwe guhurira mu rukiko ku wa 15 z’ukwezi kwa 6.

    Mbere y’urwo rubanza, Chris Brown arimo gukora ibishoboka ngo Maria atazemererwa kuvuga ku ifungwa rye mu bihe byashize aho yaregwaga gukubita uwahoze ari umukunzi we, Rihanna. Umucamanza ntarafata icyemezo kuri icyo kibazo.

  • REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere dutanu

    REG yateguje ibura ry’amashanyarazi mu turere dutanu

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, REG, yatangaje ibura ry’amashanyarazi mu turere dutanu turimo Rubavu, Nyabihu, Musanze n’utundi kubera ibikorwa byo kwagura sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu.

    Itangazo REG yasohoye ku wa 1 Gicurasi 2026 rigaragaza ko amashanyarazi azabura ku wa 4 Gicurasi kuva Saa Sita zuzuye kugeza Saa Cyenda.

    Amashanyarazi azabura mu mirenge yose y’Akarere ka Rubavu; mu Mirenge ya Nyabirasi, Boneza, Kigeyo, Kivumu, Mushonyi na Ruhango mu Karere ka Rutsiro; Imirenge ya Mukamira, Jenda, Bigogwe, Kabatwa, na Kintobo mu Karere ka Nyabihu, imirenge ya Shingiro, Busogo, Kimonyi na Gataraga mu Karere ka Musanze.

    Riti “Abantu bose barasabwa kwitondera insinga z’amashanyarazi kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’isaha yavuzwe haruguru.”

    REG yatangaje ko yiseguye ku bafatabuguzi kubera ibura ry’umuriro rizaba mu gihe iyo mirimo izaba irimo gukorwa.

  • Washington irinubira ko Zambia irimo kuzarira kwemera amasezerano y’inkunga atavugwaho rumwe

    Washington irinubira ko Zambia irimo kuzarira kwemera amasezerano y’inkunga atavugwaho rumwe

    Ubutegetsi bwa Washington bwanenze Zambia ko itarimo kugira icyo ivuga ku masezerano y’inkunga mu bijyanye n’ubuzima irenga miliyari imwe y’amadorari.

    Abategetsi ba Amerika bavuga ko inshuro zose Washington yegereye Lusaka mbere y’igihe ntarengwa cya tariki 30 Mata(4) aba Lusaka babihoreye.

    Washington yari yahaye Lusaka igihe ntarengwa cya tariki 30 z’ukwezi gushize kuba yemeye iyo nkunga ya Amerika mu by’ubuzima na yo igafungurirwa imiryango ku mabuye y’agaciro n’amakuru(data) ajyanye n’ubuzima muri Zambia.

    Ambasaderi ucyuye igihe Michael Gonzales wa Amerika yavuze ko kunanirwa kumvikana kuri ayo masezerano bishyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kurwanya SIDA, malaria no kwitegura ibyorezo.

    Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko inzobere mu buzima zaburiye ko ayo masezerano ahuza ayo mafaranga no kugera ku mabuye y’agaciro n’amakuru(data) y’ubuzima mu gihugu biteje akaga.

    Ambasaderi Gonzales mu ijambo yavuze ku wa kane we yamaganye ibyo yise “ibinyoma biteye isoni” ko Washington irimo gukangisha guhagarika inkunga y’ubuzima “mu gihe idahawe uburenganzira ku mabuye y’agaciro” ya Zambia.

    Umuvugizi wa Perezida wa Zambia Clayson Hamasaka yavuze ko leta ivugisha Washington iciye mu nzira za dipolomasiya.

    Asubiza ibivugwa na Gonzales, Hamasaka asubirwamo n’ibiro ntaramakuru Reuters agira ati: “Turashima inkunga twahawe na Amerika n’ibindi bihugu…Niba hari ibibazo twiteguye kuganira ariko bigaca mu nzira za dipolomasi”

    Amasezerano ya Washington gutera inkunga mu by’ubuzima Zambia yagombaga gusinywa mu Ugushyingo(11) umwaka ushize ariko yarahagaze nyuma y’uko bivuzwe ko Lusaka itifuza kwemera ibyo Washington isaba.

    Muri iyi myaka ya vuba ku butegetsi bwa Trump Washington yasinye amasezerano atandukanye n’ibihugu ashingiye ahanini ku guha Amerika amakuru (data) y’ubuzima ikeneye cyangwa kugera ku mabuye y’agaciro y’ibyo bihugu.

    Ibihugu nka Ghana na Zimbabwe biheruka kwanga amasezerano y’inkunga ya Amerika mu by’ubuzima. Mu gihe ibihugu nk’u Burundi, u Rwanda na Botswana mu mezi ashize byasinye amasezerano y’inkunga ya Washington mu by’ubuzima.

    Inyungu za Washington mu masezerano zasinye n’ibyo bihugu ntabwo zatangajwe.

  • Agahenge katumye Trump atajya gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara muri Iran

    Agahenge katumye Trump atajya gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara muri Iran

    Minisitiri w’Intambara muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth yatangaje ko kubera ko bari mu agahenge ko kudatera Iran, kujya gusaba uruhushya Inteko Ishinga Amategeko rwo gukomeza intambara kwa Donald Trump byabaye bihagaritswe.

    Pete Hegseth yasubizaga ibibazo yabazwaga Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika Umutwe wa Sena ku wa 30 Mata 2026.

    Iminsi 60 iruzuye kuva Trump amenyesheje Inteko Ishinga Amategeko ko yarashe kuri Iran. Hari ku wa 2 Werurwe 2026.

    Itegeko ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rigena ko Perezida aba agomba kujya gusaba Inteko Ishinga Amategeko uruhushya rwo gukomeza intambara, mu gihe intambara Amerika yatangije imaze iminsi 60.

    Iyo Inteko itemeje ko iyo ntambara ikomeza, perezida ahabwa iminsi 30 yo kuba yavanye ingabo za Amerika ku ikotaniro.

    Umwe mu bayobozi bakuru ba Amerika yavuze ko intambara na Iran yarangiye kuva hajyaho agahenge muri Mata 2026. Icyakora ntabwo ibiganiro bihagarika intambara burundu birafata umurongo kuko impande zombi zitarumvikana.

    Amakuru avuga ko Iran yohereje umushinga ukubiyemo ibyo wifuza kuri Pakistan iyihuza na Amerika, icyakora ntabwo hari hamenyekana ibiwukubiyemo wose. Ntibizwi niba na Amerika yarawakiriye.

    Mu minsi ishize Donald Trump yavuze ko Iran niba ishaka ibiganiro byo guhagarika intambara, izahamagara ab’i Washington. Amerika kandi yakomeje gufunga ubwato bw’ibikomoka kuri peteroli bujya cyangwa buva ku byambu bya Iran. Ibyo byatumye na Iran igaragaza ko izakomeza gufunga Hormuz.

    Iran kandi yatangaje ko yiteguye gusubiza Amerika mu gihe Washington yakomeza intambara.

    Amerika igaragaza ko intego nyamukuru yo kurasa kuri Iran ari ukuyibuza kongera ubushobozi bwayo mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, icyakora Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Mojtaba Khamenei yavuze ko batazatezuka kuri iyi gahunda kuko ngo ingufu za nucléaire ni wo mutungo wabo.

    Iyi ntambara kandi yateje ibibazo by’ubukungu kuko Iran yakomeje gufunga inzira ya Hormuz inyuzwamo ibikomoka kuri peteroli bingana na 20% by’ibikoreshwa mu Isi.

    Ku wa 30 Mata 2026, igiciro cy’akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli cyazamutseho 7%, kirenga 126$, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.
    Ubwo yasubizaga ibibazo by’Abasenateri, Hegseth yagize ati “Ubu turi mu gahenge, bivuze ko dukurikije uko tubyumva kubara iminsi 60 byabaye bihagaze.”

    Itegeko rya Amerika rigaragaza ko mu gihe Inteko itemeye ko intambara ikomeza mu minsi 60, itanga iminsi 30 yo gukura intambara ku ikotaniro.

    Ni itegeko ryemejwe mu 1973 habuzwa Richard Nixon wari Perezida wa Amerika gukomeza intambara muri Vietnam.

    Abo mu Ishyaka ry’Aba-Démocrates bakunze gushyira imbaraga mu kugabanya ububasha bwa Trump ku bikorwa bimwe na bimwe ariko byakomeje kubananira nubwo bagaragaza ko bazakomeza kubishyiramo imbaraga.

    Aba-Démocrates bakumirwaga n’Aba-Républicains Trump akomokamo, bavuga ko Iran ari ikibazo ku mutekano wa Amerika bityo igomba kurwanywa.

    Nubwo ubukungu bw’Isi bukomeje gutikira kubera intambara ya Iran, Amerika na yo imaze kuyitakazamo arenga miliyari 25$ mu bikorwa bya gisirikare.

    Agahenge katumye Trump atajya gusaba Inteko uruhushya rwo gukomeza intambara muri Iran

  • Joseph Kabila ashobora kwifashisha abanyamategeko mu guhagarika ibihano yafatiwe na Amerika

    Joseph Kabila ashobora kwifashisha abanyamategeko mu guhagarika ibihano yafatiwe na Amerika

    Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaciye amarenga ko ashobora kwifashisha abanyamategeko be mu guhagarika ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 30 Mata 2026.

    Minisiteri y’Imari ya Amerika yatangaje ko Kabila atemerewe kujya i Washington kandi ko imitungo yose yaba afiteyo yafatiriwe, kuko ngo agira uruhare mu guhungabanya umutekano wa RDC abinyujije mu bufasha aha ihuriro AFC/M23.

    Mu byo iyi Minisiteri yashingiyeho harimo ko kuva muri Gicurasi 2025, Kabila aba mu Mujyi wa Goma ugenzurwa na AFC/M23, kandi ngo yanagerageje guhuza imbaraga za politiki kugira ngo zikure Félix Tshisekedi ku butegetsi.

    Ku wa 30 Mata, ibiro bya Kabila byatangaje ko ibihano yafatiwe na Amerika bishingiye ku mpamvu zidafite ishingiro na rito kandi ko, bigamije inyungu za politiki kandi ko nta bimenyetso zishingiyeho.

    Iri tangazo rivuga ko kuva mu 2001 kugeza mu 2019 ubwo Kabila yari ku butegetsi, yashyize imbaraga mu kunga ubumwe bw’Abanye-Congo, kugarura amahoro mu gihugu, kongera ku cyubaka no guharanira amahoro mu karere, kandi ko ari we wenyine wavuye ku butegetsi mu mahoro.

    Riti “Icyemezo cya Amerika kiratangaje cyane kuko gishingiyee ku murongo wa Leta ya Kinshasa yananiwe kugaragaza ibimenyetso byibura bike by’ibirego yamushinje mu butabera bw’igisirikare cya Congo, nubwo ari yo ibugenzura.”

    Ibiro bya Kabila bivuga ko ashyigikiye ubumwe bw’Abanye-Congo, ubusugire bwa RDC, amahoro muri iki gihugu no mu karere k’Ibiyaga Bigari ndetse n’ibiganiro bidaheza bihuza Abanye-Congo bose nk’ibyashakirwamo amahoro arambye.

    Byatangaje ko kugereka ibyaha kuri Kabila kandi aharanira imiyoborere myiza, ubutabera n’ubwiyunge bw’Abanye-Congo, agahamagarira abantu kubazwa ibyo bashinzwe, bidashobora gukemura ikibazo cy’umutekano muke cyugarije RDC muri iki gihe.

    Biti “Perezida Joseph Kabila afite uburenganzira bwo gusaba abanyamategeko be gufata ingamba z’amategeko zigamije guhagarika icyemezo yafatiwe, gusaba ibimenyetso bigenzuwe bigaragaza icyashingiweho, kurinda icyubahiro cye, amateka ye n’uruhare afite mu mutekano wa RDC.”

    Amerika yafatiye Kabila ibihano nyuma y’aho muri Nzeri 2025, urukiko rwa gisirikare rwa RDC rumukatiye igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’igihugu. Yateye utwatsi uyu mwanzuro, agaragaza ko nta kimenyetso na kimwe ushingiyeho.

  • Le sommet Africa Forward : un nouveau cap pour les relations Afrique-France

    Le sommet Africa Forward : un nouveau cap pour les relations Afrique-France

    Le Kenya et la France s’apprêtent à co-organiser un sommet international intitulé « Africa Forward : des partenariats entre les pays africains et la France pour l’innovation et la croissance ». Cet événement se tiendra à Nairobi les 11 et 12 mai 2026 et réunira le Président de la République française, son homologue kényan ainsi que plusieurs chefs d’État et de gouvernement africains.

    Mme Aurélie Royet-Gounin, Ambassadrice de France au Rwanda

    Dans le cadre des préparatifs de ce sommet, une rencontre de haut niveau s’est tenue à la résidence de l’Ambassadeur de France, où celui-ci a accueilli son homologue représentant le Kenyan High Commission. Cette réunion, conduite par l’Ambassadeur de France, a permis de renforcer la coordination entre les deux parties et de témoigner de leur engagement commun pour la réussite de cet événement d’envergure.

    Ce sommet constitue une étape majeure dans les relations entre la France et le continent africain, près de dix ans après le discours marquant du Président français à Ouagadougou, qui avait ouvert la voie à un partenariat renouvelé fondé sur le respect mutuel et les intérêts partagés. À travers cette initiative, Paris et Nairobi entendent promouvoir une coopération équilibrée, fondée sur la complémentarité et la réciprocité.

    Il s’agit également d’une première, ce sommet étant co-organisé avec un pays anglophone, illustrant une volonté d’ouverture et d’inclusion dans les relations Afrique-France. Cette dynamique reflète l’ambition de bâtir des partenariats solides, adaptés aux réalités actuelles et capables de répondre efficacement aux défis communs.

    Le sommet « Africa Forward » mettra en avant la diversité et le dynamisme des acteurs impliqués dans cette coopération. Outre les États, il rassemblera des entreprises, des jeunes, des artistes, des représentants de la société civile ainsi que des membres des diasporas africaines. Cette pluralité d’acteurs illustre une approche inclusive visant à encourager l’innovation et à proposer des solutions concrètes au service des populations.

    Parmi les priorités abordées figurent le renforcement des systèmes de santé, la souveraineté alimentaire, l’accès à l’énergie, la connectivité ainsi que la compétitivité dans le secteur du numérique. L’objectif est d’accélérer les investissements croisés entre l’Afrique et la France et de soutenir des projets à fort impact économique et social.

    Le programme du sommet s’étendra sur deux journées. La première, placée sous le thème « Inspire and Connect », sera consacrée à un forum d’affaires mettant en lumière la profondeur des partenariats économiques franco-africains et valorisant les initiatives du secteur privé. Des échanges autour de la jeunesse, du sport et des industries culturelles et créatives viendront enrichir les discussions.

    La seconde journée sera dédiée aux questions de financement du développement et aux enjeux globaux. Les débats porteront notamment sur la formation et l’emploi des jeunes, la souveraineté économique et la compétitivité. Les enjeux de paix et de sécurité seront également abordés, avec un soutien affirmé aux initiatives africaines, notamment celles de l’Union africaine.

    Ce sommet s’inscrit dans la continuité de plusieurs grandes rencontres internationales, notamment le Sommet sur le financement des économies africaines tenu à Paris en 2021, le Sommet pour un nouveau pacte financier mondial en 2023, ainsi que le Sommet entre l’Union africaine et l’Union européenne organisé à Luanda en novembre 2025.

    Enfin, certaines conclusions du sommet « Africa Forward » devraient contribuer à la préparation du sommet du G7, que la France accueillera à Evian du 15 au 17 juin 2026. Cette perspective renforce l’importance stratégique de la rencontre de Nairobi dans les discussions internationales.

    En somme, la France et les pays africains ambitionnent, à travers ce sommet, de bâtir un partenariat renouvelé, tourné vers l’avenir, capable de répondre aux défis globaux tout en créant des opportunités concrètes pour leurs populations.

    By: Florence Uwamaliya

  • Juba: Perezida Kiir yirukanye abaminisitiri 2 b’ingenzi

    Juba: Perezida Kiir yirukanye abaminisitiri 2 b’ingenzi

    Kuri uyu wa Gatatu, South Sudan Broadcasting Corporation yatangaje ko Perezida Salva Kiir yakuye Semeya Kumba ku mwanya we wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, kandi ko yirukanye Atong Kuol Manyang wari minisitiri w’ubucuruzi.

    Nta bisobanuro byatanzwe ku bijyanye n’impamvu yo kwirukanwa ku mirimo yabo, kwabereye rimwe no kwirukanwa kwa Mawien Mawien Ariik wari umuyobozi mukuru w’ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza, hagashyirwaho ⁠Akec Tong Aleu ngo amusimbure.

    Abasesenguzi bavuga ko Kiir ahora ahinduranya abakora mu rwego rwa gisirikare na guverinoma kugira ngo abashe gukomeza kubagenzura mu gihe ahanganye n’imitwe yitwaje intwaro ndetse n’impuha zivuga ku isimburwa rye rishoboka.

  • Uganda: Wa mugabo wishe abana b’incuke ku ishuri yakatiwe urwo gupfa amanitswe

    Uganda: Wa mugabo wishe abana b’incuke ku ishuri yakatiwe urwo gupfa amanitswe

    Urukiko rukuru muri Uganda rwakatiye Christopher Okello Onyum urwo gupfa amanitswe nyuma yo kumuhamya ibyaha bine birimo kwica abana b’incuke akoresheje icyuma abasanze ku ishuri ryabo mu murwa mukuru i Kampala.

    Mu iburanisha yiregura, Okello yavuze ko yari afite uburwayi bukomeye bwo mu mutwe bityo atigeze acura umugambi wo kwica. Ubu afite iminsi 14 yo kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.

    Umucamanza Alice Komuhangi Khauka yavuze ko nta bimenyetso bifatika Okello n’abamwunganira bagaragaje bihamya ko afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Komuhangi yagize ati: “Uregwa yari muzima cyane muri Mata(4) [tariki 2] ubwo yakoraga ibi byaha. Bityo, kwiregura ko yari afite uburwayi bukabije bwo mu mutwe ntibimufasha”.

    Okello yahamijwe kwica abana bane bari mu kigero cy’imyaka hagati y’umwe n’igice n’ibiri n’igice.

    Umucamanza yavuze ko amukatiye igihano kiruta ibindi, ati: “Bityo mukatiye nawe gupfa” ibyahise bituma abantu bari mu rukiko batera hejuru mu byishimo.

    Gusa igihano cy’urupfu muri Uganda iyo kimaze gutangwa ntabwo gishyirwa mu bikorwa nk’itegeko.

    Uganda iheruka gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu mu 1999 ubwo abantu 28 bishwe bamanitswe muri gereza ya Luzira.

  • Ubushakashatsi: Kuki ubu bwoko 11 bwa Cancer burimo kwiyongera mu rubyiruko?

    Ubushakashatsi: Kuki ubu bwoko 11 bwa Cancer burimo kwiyongera mu rubyiruko?

    Caroline Mousdale n'umuhungu we Bradley Coombes wapfuye azize cancer y'amara afite imyaka 23.

    Caroline Mousdale n’umuhungu we Bradley Coombes wapfuye azize cancer y’amara afite imyaka 23.

    Ubushakashatsi bukomeye bwagaragaje ko ubwoko cumi n’umwe bwa kanseri buri kwiyongera mu rubyiruko mu Bwongereza.

    Impamvu nyazo zitera kwiyongera kw’izo cancer ntizirasobanuka neza. Ariko, ubushakashatsi bwerekana ko umubyibuho ukabije wiyongereye mu myaka myinshi ushobora kugira uruhare, nubwo atari yo mpamvu yonyine.

    Abahanga mu bya siyansi bo mu kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya Cancer na Imperial College London bashimangiye ko Cancer ikiri nke mu rubyiruko, kandi ko buri wese ashobora kugabanya ibyago bye mu mibereho myiza.

    Impamvu zituma Cancer yiyongera mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 20, 30 na 40 zimaze imyaka myinshi zitera urujijo abahanga mu bya siyansi.

    Bradley Coombes, wo muri Portsmouth, yari afite imyaka 23 gusa ubwo yapfaga azize cancer y’amara.

    Nyina, Caroline Mousdale, yavuze ko nubwo yari afite ibimenyetso byinshi “biteye akaga” bya Cancer, umuhungu we yakunze kwirengagizwa bavuga ko ari muto cyane byo kuba yarwara iyo cancer.

    Bradley yamaze amezi 18 agaragaza ibimenyetso mbere yuko afatwa n’iyi ndwara.

    Ubwo yasuzumwaga mu mara ye videwo, yitwa colonoscopy, yerekanye ko cancer yari imaze gukwira cyane mu mubiri.

    Kubagwa no kuvurwa hakoreshejwe imirasire (rays) ntibyashoboye guhagarika cancer yari afite, maze Bradley Coombes apfa imbwa ye Buster iri iruhande rwe.

    Caroline Mousdale agira ati: “Natekerezaga , nk’uko umubyeyi uwo ari we wese yabyumva, ko azagera ku nzozi ze z’umupira w’amaguru, azagira ubuzima bwiza cyane, ibyo ntiyabigezeho, kuko iyo cancer yatangiye hakiri kare itamenyekanye.”

    Biragoye cyane kumenya neza impamvu umuntu arwara cancer.

    Ariko, itsinda ry’abahanga mu bya siyansi ryasesenguye imiterere ya cancer mu gihugu hamwe n’imibereho y’abantu kugira ngo barebe niba hari imiterere iyo ari yo yose.

    Bagaragaje ko usibye cancer yo mu mara, kanseri ya tiroyide mu muhogo, myeloma, umwijima, impyiko, uruhago, urwagashya , endometrium, mu kanwa, mu ibere no mu dusabo tw’intanga nazo ziyongera.

    • Cancer y’amara na cancer y’ibere ni zo zikunze kugaragara cyane mu rubyiruko, aho abantu bagera ku 11.500 bazirwara buri mwaka, mu gihe cancer ya y’urwagashya n’uruhago ari nke cyane
    • Kanseri y’amara na cancer y’imirerantanga ni zo zagaragaye ko ziyongera byihariye mu rubyiruko rwonyine, mu gihe izindi icyenda zo ziyongera no mu bantu bakuru

    Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ubushakashatsi kuri cancer na Imperial College London, bwanasesenguye imiterere y’imyitwarire izwiho kongera ibyago byo kurwara cancer.

    Ariko byagaragaje ko urugero rw’itabi, kunywa inzoga, gukora imyitozo ngororamubiri, kurya inyama zitukura n’izitunganyijwe bigenda biba byiza cyangwa nibura biguma aho bisanzwe.

    Iyi myitwarire yose ubusanzwe igira uruhare mu gutera cancer ariko ntizishobora gusobanura neza impamvu cancer yakomeje kwiyongera.

    Raporo ivuga ko amakuru ajyanye n’ubwiyongere bwa cancer ihuzwa gusa no kwiyongera k’umubyibuho mu bantu, uko nako kwakomeje kwiyongera kuva mu myaka ya 1990.

    Bikekwa ko ibinure byinshi mu mubiri bihindura imisemburo nka insuline, ibi bikaba bishobora kongera ibyago byo kurwara cancer.

    Ariko, n’ibi bisobanuro ntabwo byuzuye.

    Abashakashatsi bavuga ko urugero, muri cancer y’amara muri buri barwayi 100 , abagera kuri 20 bashobora kuyiterwa n’umubyibuho ukabije, mu gihe abandi 80 impamvu atarasobanuka neza.

    Abashakashatsi bavuga ko ari ngombwa kwirinda ubwoko bwose bwa kanseri ari ngombwa.

    Bivugwa ko hafi 40% bya kanseri ku isi yose zishobora kwirindwa binyuze mu mahitamo y’ubuzima, nko kutanywa itabi.

    Porofeseri Montserrat García Closas wo mu kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri, yabwiye BBC ati: “Birateye impungenge cyane kumva inkuru ivuga ko kanseri zirimo kwiyongera mu rubyiruko.”

    “Ariko, hari ibintu bishobora gukorwa kugira ngo bigabanye ibyago byo kurwara kanseri binyuze mu kugira ubuzima bwiza, urugero, gukora imyitozo ngororamubiri no kugira ibiro byiza.”

    Abashakashatsi banavuze ko nubwo kanseri mu rubyiruko ziyongera, ni ngombwa kwibuka ko zikiri nke cyane ugereranije na kanseri mu bantu bakuze.

    Bavuze ko umwe mu rubyiruko 1.000 (abari mu myaka ya za 20, 30 na 40) afatwa na kanseri buri mwaka, ugereranyije n’umwe mu rubyiruko 100 mu bageze mu za bukuru (abari mu myaka ya za 50, 60 na 70).

    Ubushakashatsi ku bindi bintu bishobora gutera kanseri buracyakomeje. Profeseri Marc Gunter wo muri Imperial College London yavuze ko hari impaka ku biribwa byatunganyijwe cyane, imiti ihoraho yitwa PFAS n’ikoreshwa rya antibiyotike, ariko yongeraho ko “hakiri byinshi tutazi.”

    Ibinyobwa birimo isukari, ihumana ry’ikirere, bagiteri zo mu mara nabyo byavuzwe ko bishobora kuba ari byo bishobora gutera ikibazo.

    Hari kandi ubushakashatsi bukomeje kugira ngo hamenyekane niba uburyo bwiza bwo gupima cancer butuma abantu benshi bayirwara bakiri bato.

    SRC:BBC