Blog

  • Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya CECAFA y’abakuze

    Mu Rwanda hagiye kubera irushanwa rya CECAFA y’abakuze

    U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rihuza abahoze bakina umupira w’amaguru bo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, rizwi nka CECAFA Wazee Tournament, rizaba ku nshuro ya kane.

    Iri rushanwa rizabera i Kigali kuri Kigali Pele Stadium, rikazakinwa tariki ya 5 n’iya 6 Kamena 2026. Biteganyijwe ko rizahuza abakinnyi barengeje imyaka 35, bahoze bakina umupira w’amaguru mu makipe atandukanye, bakongera guhura bagamije gukomeza ubucuti no gusigasira amateka y’umupira w’amaguru mu karere.

    Ibihugu bizaryitabira ni u Rwanda, Kenya, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). By’umwihariko, Tanzania izitabira ifite amakipe abiri, naho ibindi bihugu bikazahagararirwa n’ikipe imwe.

    Iri rushanwa rifite intego yo guhuza aba bakinnyi bahoze bakina umupira w’amaguru, bakongera gususurutsa no gusangiza abakunzi b’umupira impano zabo, ndetse no guteza imbere ubufatanye n’ubushuti hagati y’ibihugu bigize CECAFA.

    Ku nshuro ya kane rigiye kuba, iri rushanwa rikomeje kuba igikorwa gikomeye gihuza abahoze bakina umupira w’amaguru, rikaba n’urubuga rwiza rwo kwibutsa amateka y’abo bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu karere.

    Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda no mu karere barasabwa kuzitabira ari benshi, kugira ngo bashyigikire aba bakinnyi babasigiye amateka, banabone kongera kubareba ku kibuga.

    Irushanwa ry’umwaka ushize ryabereye i Arusha muri Tanzania, ryegukanywe na C-Club yo muri Uganda itsinze Railway Wanderers yo muri Kenya kuri Penaliti 4-3.

    Ikipe ya Cercle Sportif de Kigali ni yo izaba ihagarariye u Rwanda. Umwaka ushize yaviriyemo muri ½ ikuwemo na Railway Wanderers yo muri Kenya iyitsinze ibitego 2-1.

    Iri rushanwa rya CECAFA y’abakuze rigiye kuba ku nshuro ya kane

    CSK niyo izahagararira u CSK ni yo izahagararira u Rwanda muri iri rushanwa rizaba iminsi ibiri rikabera kuri Kigali Pele Stadium

    C Club iheruka kwegukana igikombe giheruka cyakiniwe i Arusha muri Tanzania

  • AFC/M23 yaciye amarenga yo guhagarika ibyo korohera Leta ya RDC

    AFC/M23 yaciye amarenga yo guhagarika ibyo korohera Leta ya RDC

    Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ritazakomeza kubahiriza agahenge mu gihe urundi ruhande rukarengaho umunsi ku wundi kandi rushyigikiwe n’abahuza bahisemo kubogama.

    Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, mu gihe ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero mu bice bitandukanye byo muri Komini Minembwe.

    Ibi bitero bya drones zirimo KT-6, indege z’intambara za Sukhoi-25 n’ingabo zirwanira ku butaka byagabwe mu bice bituwe cyane birimo Kalingi, Gakenke, Bidegu na Rugezi muri Minembwe guhera mu masaa kumi n’ebyiri y’igitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi 2026.

    Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Gicurasi, drones z’ingabo za Leta ya RDC zo mu bwoko bwa CH-4 zanyuze mu kirere cyo muri teritwari ya Masisi, Rutshuru na Kalehe, mu buryo bugaragara ko zari zigiye kugaba ibitero.

    Bisimwa yatangaje ko ibitero by’ingabo za Leta ya RDC muri Minembwe bigamije kurimbura ikinyabuzima cyose gihari, kandi ko inzirakarengane z’abaturage zakwiye imishwaro, zitazi aho zahungira ngo ziharokokere.

    Uyu muyobozi yagaragaje ko ibi bitero bimaze iminsi ibiri bitesha agaciro ibyemezo AFC/M23 yagiye ifata mu minsi ya vuba bigamije kugira ngo ibiganiro by’amahoro bikomeze ariko ko abahuza ntacyo bakora kuri ubu bushotoranyi.

    Yagize ati “Ntibyumvikana ko abahuza n’abatanga ubufasha mu biganiro bakomeje guceceka mu gihe Kinshasa ikomeza ubushotoranyi. AFC/M23 ntiyashobora kubahiriza amasezerano yonyine mu gihe urundi ruhande rutayubahiriza.”

    Bisimwa yatangaje ko kuba Leta ya RDC ikomeje kugaba ibitero, ibiterwa na politiki abahuza bafashe yo kubogama, asobanura ko AFC/M23 izakora ibyo igomba gukora mu gihe ubu bushotoranyi bwakomeza.

    Tariki ya 7 Gicurasi, Umuyobozi Mukuru wa AFC/M23, Corneille Nangaa, yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, amugaragariza ko iri huriro ritishimiye uburyo iki gihugu kiri kubogamira byeruye kuri Leta ya RDC kandi kivuga ko gishaka amahoro mu karere.

    Nangaa yagaragaje ko amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025 ari kimwe mu byo Leta y’i Kinshasa yifashisha kugira ngo ikingirwe ikibaba mu gihe ikomeze ubushotoranyi.

    AFC/M23 na Leta ya RDC byagiranye amasezerano y’agahenge ariko Leta ikarengaho umunsi ku wundi

    Bertrand Bisimwa yatangaje ko AFC/M23 itazakomeza kubahiriza agahenge yonyine

  • Minisitiri Murangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya EADB

    Minisitiri Murangwa yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubuyobozi ya EADB

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Yusuf Murangwa, yagizwe Umuyobozi Mukuru mushya w’Inama Nkuru y’Ubuyobozi ya Banki y’Afurika y’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba Itsura Amajyambere (East African Development Bank,EADB), asimbuye Umunya-Uganda Matia Kasaija.

    Inama Nkuru y’Ubutegetsi ni rwo rwego rukuru ruyobora EADB nk’uko biteganywa n’amasezerano ayigenga. Iyi banki yashinzwe mu 1967 hashingiwe ku masezerano y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba. Kugeza ubu, ihuriweho n’ibihugu bine bigize uwo muryango ari byo Rwanda, Uganda, Kenya na Tanzania, hamwe n’ibindi bigo by’imari by’iterambere n’ubucuruzi.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari, Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubukungu muri Uganda, Ramathan Ggoobi, yagizwe Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya EADB mu gihe cy’imyaka ibiri, asimbuye Dr Natu Mwamba.

    Ubuyobozi bushya bwatangajwe mu nama y’Inama Nkuru y’Ubutegetsi ya EADB yabereye i Kampala muri Uganda yateranye muri iki cyumweru. Muri iyo nama kandi, iyi banki yamuritse ikigega cya miliyoni 13 z’Amadolari ya Amerika kizafasha urubyiruko n’abagore mu iterambere.

    Iki kigega gishya cyitezweho gutera inkunga ibikorwa by’ubucuruzi biyobowe n’urubyiruko n’abagore mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, hagamijwe guteza imbere uburyo bwo kubona inguzanyo ku buryo busesuye. Gishingiye kuri gahunda y’ibikorwa bya EADB ya 2024–2028 ndetse n’inshingano zayo zo guteza imbere imibereho myiza n’iterambere rirambye mu bihugu biyigize.

    Matia Kasaija yavuze ko iki kigega ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ibigo by’urubyiruko n’abagore binyuze mu nguzanyo zitangwa mu buryo bwitondewe kandi bugamije umusaruro, zizanyuzwa mu bigo by’imari bifatanya na EADB.

    Yagize ati: “Nubwo igice kinini cy’iki kigega kizava mu nyungu za banki, twasabye ubuyobozi gukomeza gushaka andi mafaranga aturuka ku bafatanyabikorwa mu iterambere kugira ngo iki kigega kirusheho kugira uruhare runini kandi gikore mu buryo burambye.”

    Ibi bije mu gihe EADB yatangaje ko yungutse cyane, aho inyungu y’imisoro ziyongereyeho 51%. Izo nyungu zageze kuri miliyoni 16,93 z’Amadolari ya Amerika mu mwaka warangiye mu Ukuboza 2025, zivuye kuri miliyoni 11,20 z’Amadolari mu mwaka wa 2024.

    Iyo Banki kandi yagaragaje izamuka rikomeye mu bikorwa byo gutanga inguzanyo, aho amafaranga yatanzwe yiyongereyeho 140%, mu gihe inguzanyo zitarishyurwa ziyongereyeho 52% mu mpera z’umwaka, bigaragaza imikorere myiza n’izamuka ry’ubushobozi bwo kwishyurwa kw’inguzanyo.

    Matia Kasaija yavuze ko iyo mikorere myiza yatewe n’ubushobozi bwa banki bwo gushaka imari no gushyiraho uburyo bushya bwo gutera inkunga imishinga itandukanye.

    Yagize ati: “Iyi mikorere myiza igaragaza ubushobozi bwa EADB bwo gushaka umutungo no gutanga ibisubizo bishya mu gutera inkunga ibikorwa bitandukanye. Mu mwaka ushize, twafashije imishinga myinshi itandukanye mu nzego z’ingenzi z’ibihugu binyamuryango.”

  • Ghana – Accra: Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’imikino ngororamubiri

    Ghana – Accra: Imanizabayo yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’imikino ngororamubiri

    manizabayo Emeline yanditse amateka yo kuba Umunyarwanda wa mbere wegukanye Umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika y’Imikino Ngororamubiri “African Athletics Championships” iri kubera i Accra muri Ghana kuva tariki ya 12 kugeza ku ya tariki 17 Gicurasi 2026.

    Yabigezeho ku wa Kabiri, tariki ya 12 Gicurasi 2026, nyuma gusiga abandi muri metero 5,000. Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya 24, ryitabiriwe n’abakinnyi baturutse mu bihugu 54. U Rwanda rufitemo bane bazakina mu byiciro binyuranye.

    Imanizabayo w’imyaka 30 uri mu bakomeye mu Rwanda mu gusiganwa ku maguru, yitwaye neza kuko yarangije metero 5,000 akoresheje iminota 23 n’amasegonda 25. Yakurikiwe n’Umunya-Djibouti, Samia Hassan yasize isegonda rimwe, na ho Zeyen Ayelegn wo muri Ethiopia aba uwa gatatu arushwa amasegonda atanu n’uwa mbere.

    Nyuma yo kwegukana iri isiganwa, Imanizabayo yagize ati: “Ndishimye cyane kandi amarangamutima arandenze. Mbere y’Amarushanwa, naribwiye nti ngomba gutsinda, kandi ndashimira abatoza banjye bamfashije kugera kuri izo nzozi.”

    Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire, yashimiye Imanizabayo guhesha ishema u Rwanda muri iri rushanwa. Yagize ati: ”Ni uko ni uko Emeline komereza aho wihesha ishema urihesha n’Igihugu cyacu cy’u Rwanda. Intego n’imikono Olempike n’umudari w’Isi. Urashoboye kandi urashyigikiwe.”

    Imanizabayo yari aherutse kwegukana umudali wa Zahabu mu cyiciro cy’abagore basiganwa ku maguru muri metero 5,000, mu isiganwa ryiswe ‘Seven Hills Run’ ryabereye mu Buholandi muri Mata 2026.

  • Polisi yasubije umumotari amafaranga yari yataye

    Polisi yasubije umumotari amafaranga yari yataye

    Polisi y’u Rwanda yasubije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga ibihumbi 500 Frw yari yataye mu muhanda Remera-Giporoso ku wa 23 Mata.

    Ubutumwa Polisi yashyize ku mbuga nkoranyambaga zayo bugaragaza Umuvugizi wayo, ACP Boniface Rutikanga ahereza amafaranga umugabo wambaye imyambaro y’abamotari.

    Polisi iti “Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 500 Frw yari yataye ku wa 23 Mata 2026 mu muhanda wa Remera–Giporoso, mu Karere ka Gasabo.”

    Polisi yari yarangishije aya mafaranga ku wa 27 Mata 2026 ivuga ko yatoraguwe, isaba nyirayo ko asabwa kujya kuyafata ku ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ku Muhima, yitwaje indangamuntu kandi yiteguye gusubiza ibibazo bizafasha kwemeza ko ari aye.

    Hatangimana Jean de Dieu yashyikirijwe ibihumbi 500 Frw yari yataye ku wa 23 Mata 2026

    ACP Rutikanga yashyikirije Hatangimana Jean de Dieu amafaranga yari yataye i Remera


  • Umuyoboro w’amashanyarazi uhuza Bwishyura na Kamanyola ukeneye Miliyoni zisaga 900 Frw

    Umuyoboro w’amashanyarazi uhuza Bwishyura na Kamanyola ukeneye Miliyoni zisaga 900 Frw

    Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ingufu (REG) ZINGIRO Armand yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko umushinga wo kubaka umuyoboro w’Amashanyarazi wagombaga guhuza igice cya Bwishyura mu karere ka Karongi na Kamanyora muri Repubulika Iharanira Demokari ya Congo wadindiye kubera ko ingengo y’imari yari iteganyijwe itabonetse.

    REG nk’ikigo gishamikiye kuri Minisiteri y’Ibikorwaremezo yavuze ko hari umushinga itabashije gushyira mu bikorwa kubera kubura ingengo y’imari ingana na 912,000,000frw.

    Ati“Uyu mushinga twagombaga kuwufatanya na European Investment Bank (EIB) ariko ntabwo twabashoboye kuwushyira mu bikorwa kubera ko ayo mafaranga atabonetse ariko duteganya kwishyura amafaranga y’ibanze (advance payment) bitarenze ukwezi kwa gatandatu 2026”.

    Nubwo habayeho iyo mbogamizi kuri uyu mushinga Umuyobozi wa REG Zingiro yavuze ko ibindi bikorwa byose byari biteganyijwe gukorwa n’ikigo cya REG byagezweho ku kigero kiri hejuru ya 80%.

    Ati“Aha navuga nko gushyira amatara ku mihanda biri ku kigero cyiza, ndetse n’umushinga wo kubaka ibigega bya Rusororo bibika ibikomoka kuri peteroli (fuel storage tanks) nabyo byararangiye ndetse n’indi mishanga twari twateguye yose iri ku kigero gishimishije”.

    Minisitiri w’Ibikorwaremezo Jimmy Gasore yabwiye Abadepite bagize iyi Komisiyo ko bimwe mu bikorwa byari biteganyijwe bitageze ku kigero gishimishije bizitabwaho mu ngengo y’imari ya 2026-2027.

    Ati “ Hari aho bitagezweho uko bikwiye kubera ko hajemo imbogamizi zirimo n’ingengo y’imari idahagije ariko ubu icyo nababwira nuko mu ngengo y’imari ya 2026-2027 bizitabwaho”.

    Perezida Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, Depite Uwamariya Odette, yavuze ko nyuma y’ibi biganiro n’inzego za Leta bazatumira Minisiteri y’Imari n’igenamigabwi bakayimurikira ibyavuye muri ibi biganiro kugira ngo babihereho bategura ibikorwa bizakorwa mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2026-2027.

  • Amerika na Israel barimo gutegura igitero simusiga – Umudepite wa Iran

    Amerika na Israel barimo gutegura igitero simusiga – Umudepite wa Iran

    vuga ku bikorwa byo gutwara intwaro n’ingabo birimo kuba, ziva muri Amerika zigana mu burasirazuba bwo hagati, umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Iran yavuze ko “Amerika na Israel barimo gutegura igitero kinini cyane” kuri Iran.

    Kamran Ghazanfari yabwiye ikinyamakuru Khabar Online ko ibyo bihugu byombi “bishobora kuba bigamije gufata bimwe mu birwa byabo biri mu majyepfo”, nk’uko bivugwa na BBC.

    Naho avuga ku busabe bwa Amerika ko Iran ihagarika gutunganya ubutare bwa Uranium, uyu mudepite yagize ati: “Repubulika ya Kisilamu ntabwo izunamira ubwo busabe”.

    Yongeraho ati: “Turi hagati mu ntambara kandi turimo kurwana n’umwanzi. M cyumweru cya nyuma gusa, bakoze ibitero bibiri kuri twe banatera bimwe mu bigo byacu barashisha amato”.

    Iran yakomeje kuvuga ko itazemera ubusabe bwa Amerika cyangwa igitutu cyayo, ndetse ikavuga ko yatsinze intambara yatawemo na Amerika na Israel.

    Perezida Donald Trump wa Amerika nawe yagiye kenshi asubiramo ko batsinze ku buryo bugaragara Iran kandi bashenye ibikorwa byayo by’ingufu za nikleyeri n’igisirikare.

    Ubu impande zombi zumvikanye ku gahenge, agahenge Trump aherutse kuvuga ko “kari ku byuma bifasha guhumeka” mu gusobanura ko kadakomeye.

  • Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wo gufungura DJ Toxxyk

    Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro wo gufungura DJ Toxxyk

    Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro w’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku rubanza rwa Shema Arnaurd De Bosscher wamenyekanye nka DJ Toxxyk.

    Ubujurire bwatanzwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

    DJ Toxxyk yakurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi budaturutse ku bushake, gukora ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nkabyo, guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka n’icyaha cyo kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol.

    Ibi byaha bifitanye isano n’impanuka DJ Toxxyk yakoze mu rukerera rwo ku wa 20 Ukuboza 2025, ikagwamo umupolisi, ndetse n’ibiyobyabwenge byasanzwe iwe ubwo hakorwaga iperereza.

    Tariki ya 4 Gicurasi, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwahamije DJ Toxxyk ibi byaha byose, rumukatira igihano cyo gukora imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atatu ariko asubitse mu gihe cy’amezi atandatu no gutanga ihazabu ya 1.050.000 Frw.

    Nyuma y’uyu mwanzuro, DJ Toxxyk wari ufungiwe by’agateganyo i Mageragere mu igororero rya Nyarugenge yahise afungurwa.

    Ubushinjacyaha bwari bwarasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge gukatira DJ Toxxyk igifungo cy’imyaka ibiri no kumuca ihazabu ya miliyoni 1 Frw.

    DJ Toxxyk we yemeraga icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake n’icyo guhunga umaze gukora cyangwa guteza impanuka ariko ibyo gukoresha ibiyobyabwenge akabihakana. Yavuze ko yasabye imbabazi umuryango w’umupolisi yishe atabishaka kandi wamubabariye.

  • Perezida Gnassingbé ari i Kigali

    Perezida Gnassingbé ari i Kigali

    Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, yageze i Kigali mu ruzinduko rw’akazi.

    Yageze mu Rwanda aturutse i Kampala muri Uganda, aho ku wa Kabiri yitabiriye irahira rya Perezida Yoweri Museveni muri manda y’imyaka itanu. Wabaye n’umwanya wo kuganira ku ngingo zitandukanye zirimo amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.

    Perezida Gnassingbé aheruka mu Rwanda muri Mutarama 2026, nk’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), inshingano yahawe n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika muri Mata 2025, ngo asimbure Perezida wa Angola, João Lourenço.

    Icyo gihe yagiranye ibiganiro na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro, hamwe n’itsinda ry’inzobere za AU ku burasirazuba bwa RDC.

    Ni ibiganiro byibanze ku mutekano mu burasirazuba bwa RDC, mu rugendo rwa dipolomasi rugamije gushakira umuti umwuka mubi, n’uburyo bwo kongera ubufatanye mu buhuza ku rwego rw’akarere n’umugabane, hagamijwe kwimakaza amahoro, umutekano n’ituze mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

    Perezida Gnassingbé yageze i Kigali mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama ihuza abashoramari n’abanyapolitike baturutse muri Afurika ndetse no hirya no hino ku Isi, izwi nka ‘Africa CEO Forum’.

    Mu bayobozi b’ibihugu bamaze kugera mu Rwanda barimo Minisitiri w’Intebe wa Côte d’Ivoire, Robert Beugré Mambé na Perezida wa Guinée-Conakry, Mamadi Doumbouya.

    Abandi bategerejwe barimo Minisitiri w’Intebe wa Mozambique, Maria Benvinda Levy, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema wa Gabon, Perezida Bola Ahmed Tinubu wa Nigeria, n’abandi.

    Perezida Gnassingbé yakiriwe na Minisitiri w’Ingabo

    Perezida Gnassingbé ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi


  • Byatahuwe ko Arabie Saoudite yagabye ibitero kuri Iran

    Byatahuwe ko Arabie Saoudite yagabye ibitero kuri Iran

    Byatahuwe ko Arabie Saoudite yagabye ibitero byinshi kuri Iran mu gusubiza ibyo Tehran yayigabyeho mu ntambara yatangijwe na Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 28 Gashyantare 2026.

    Iby’ibi bitero byagizwe ibanga ariko Reuters yanditse ko amakuru yabyo yahawe abayobozi babiri bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse bihamywa n’abo mu buyobozi bwa Iran.

    Ibi bitero ni byo bya mbere bimenyekanye ko Arabie Saoudite yagabye ku butaka bwa Iran mu buryo butaziguye.

    Ibi bitero bivugwa ko Arabie Saoudite yabigabye mu mpera za Werurwe 2026, bigabwa n’igisirikare cyayo kirwanira mu kirere.

    Umwe mu bayobozi bazi iby’iki gitero yavuze ko “byari bigamije gusubiza ubwo Arabie Saoudite yaraswagwaho.”

    Icyakora ntihamenyekanye ibice bya Iran iki gihugu gisanzwe ari inshuti ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyarasheho.

    Reuters yatangaje ko yegereye Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Arabie Saoudite ariko ntiyagira icyo isubiza biba n’uko ku butegetsi bwa Iran.

    Nubwo Arabie Saoudite yakunze kwishingikiriza ku gisirikare cya Amerika mu kwirinda, intambara imaze ibyumweru 10 yagize ingaruka zikomeye kuri iki gihugu.

    Intambara ya Iran igitangira ku wa 28 Gashyantare 2026, Iran na yo yahise irasa ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati bicumbikiye ibirindiro bya Amerika mu buryo buremereye birimo Arabie Saoudite, Oman, Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Qatar n’ibindi, ibikora mu buryo bukomeye cyane.

    Iran yarashe ku bibuga by’indege, ibikorwaremezo by’ingufu n’ibindi ndetse ihita ifunga inzira ya Hormuz, ibyakomeje guteza ibibazo Isi.

    Uretse Arabie Saoudite, Wall Street Journal yatangaje ku wa 11 Gicurasi ko na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zarashe kuri Iran mu kwirwanaho.

    Abazi iby’iki gitero bagaragaje ko Arabie Saoudite yamenyesheje Iran iby’ibitero yayigabyeho, ariko nyuma ibihugu byombi bigirana ibiganiro bya dipolomasi ndetse Arabie Saoudite ibwira ab’i Tehran ko nibongera izabarasaho byikubye, ubushyamirane buhagarara ubwo.

    Bivugwa ko ubwumvikane bwagezweho nyuma y’uko Iran na Amerika bishyizeho agahenge ku wa 7 Mata 2026.

    Iran na Arabie Saoudite ntabwo byumvikana cyane ko Iran igizwe n’Abashia mu gihe ab’i Riyadh ari Abayisilamu b’Aba-Sunni badacana uwaka.

    Ibitero bya Iran kuri Arabie Saoudite byagiye bigabanyuka uko iminsi yicumaga. Byavuye ku bitero 100 hagati ya tariki 25 na 31 muri Werurwe 2026 bigera kuri 25 hagati ya tariki ya 1-6 Mata 2026 nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ingabo muri Arabie Saoudite ibigaragaza.

    Indege y’Ingabo za Arabie Saoudite zirwanira mu kirere