AmakuruHEALTHibidukikijeNewsPoliticsPolitikiRecent NewsUbuzimaUkerarugendo

Musanze: Polisi yafashe umugabo n’umugore bakoraga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze yafashe abantu babiri, umugabo n’umugore, bakekwaho gukora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gikorwa cyaranzwe no kumena mu ruhame litiro 3,360 z’ikinyobwa kizwi nka butunda cyari kimaze gukorwa.

Aba bafashwe batuye mu Mudugudu wa Gataraga, Akagari ka Rubindi, Umurenge wa Gataraga, bakaba bakekwaho kugira uruhare mu ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bishobora guteza ingaruka ku buzima bw’ababinywa.

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba, kiri mu rwego rw’ingamba zo gukumira no kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje kugaragara hirya no hino. Polisi, ifatanyije n’izindi nzego, yongeye kwibutsa abaturage ko bafite uruhare rukomeye mu gutanga amakuru ku babikora kugira ngo babiryozwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa bizakomeza, anashimangira ko nta muntu uzihanganirwa ukora, utunda cyangwa ucuruza ibinyobwa bishobora kwangiza ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati: “Turashima ubufatanye bw’inzego zitandukanye n’abaturage baduha amakuru. Turaburira abakora ibi binyobwa, ababicuruza n’ababinywa ko bakwiye kubihagarika, kuko ingaruka zabyo zigaragara vuba kandi amategeko azabafata.”

Yakomeje agaragaza ko amakuru atangwa n’abaturage ari yo afasha mu gufata abakekwaho ibi byaha, asaba n’abatarafatwa kubireka mbere y’uko bagezwa imbere y’ubutabera.

Aba bombi bafatiwe mu bikorwa byo gukora ibi binyobwa bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muhoza, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo bashyikirizwe inzego zibishinzwe.

Polisi igaragaza ko kuva mu kwezi kwa Werurwe 2026, mu Ntara y’Amajyaruguru hamaze kumenwa mu ruhame litiro zisaga 150,000 z’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, birimo ibyitwa amazina atandukanye nka muriture, kunjakunja, nzog’ejo, yewemuntu na muhenyina , bitewe n’aho bikorerwa n’uburyo bitegurwa.

Ibi bikorwa biri mu murongo wo kurinda ubuzima bw’abaturage no gukomeza kubaka umutekano usesuye, aho buri wese asabwa kugira uruhare mu kurwanya icyahungabanya imibereho myiza y’abaturage.

Loading