Abandi banyarwanda 356 baciye murihumye FDLR barataha
Yasuwe : https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=248959
Yavuzweho:https://igihe.com/number_of_comments.php?id_article=248959
U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 356 bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi yatangaje ko kuva muri Mutarama 2025 kugeza ubu munsi, Abanyarwanda barenga 8.869 bamaze gutahuka mu Rwanda bigobotoye ingoyi ya FDLR yari yarabafashe bugwate.
Ku wa 07 Gicurasi 2026, hatashye abantu 356 barimo abagabo 17, abagore 82 n’abana 257, basanze ku mupaka munini wa La Corniche (Grande Barrierre) uhuza Gisenyi na Goma imodoka zibategereje kugira ngo bajyanywe mu Nkambi ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi banyuzwamo by’agateganyo.
Imibare y’iyi minisiteri igaragaza ko kuva mu 1994 – 2025 hari hamaze gutahuka Abanyarwanda 3.503.173 baturutse mu bihugu bitandukanye byiganjemo ibihana imbibe n’u Rwanda.
Mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 6.043 batahutse bose baturutse muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.
Ni mu gihe kuva muri Mutarama – Mata irangiye 2026 abanyarwanda 2.470 aribo bari bamaze gutahuka.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye mu Burasirazuba bwa RDC, aho bari barafashwe bugwate na FDLR.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa, mu kiganiro yahaye abatashye yabibukije ko bageze mu gihugu cyiza aho bagiye gukabya inzozi zabo.
Ati “Guhitamo gutaha, mwafashe icyemezo kizima gihindura amateka yanyu n’abazabakomokaho, mugeze aho mutazongera kuba mufite ubwoba, ntimuzongera kunyagirwa, ntimuzongera kubaho mutazi uko ejo hazaza hanyu hazaba hameze, mugiye kugera ku nzozi zanyu.”
Yabibukije ko Igihugu kizabafasha gutangira ubuzima, bafashwa ibyibanze, ari naho nabo bahawe umukoro wo kuzahita bajyana abana mu ishuri, mu kurushaho kubahiriza uburenganzira bwabo, no kuzabanira neza abaturage basanze mu Rwanda.
Ibyo bazahabwa birimo amafaranga y’ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n’ibyo kurya by’ibanze bifite agaciro k’ibihumbi 45 Frw.

Abatashye biganjemo abagore n’abana

Abanyarwanda bamaze gutaha bigobotoye FDLR, kuva M23 yafata Umujyi wa Goma bamaze kurenga 8.800

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa, mu kiganiro yahaye abatashye yabibukije ko bageze mu gihugu cyiza aho bagiye gukabya inzozi zabo
![]()

