Blog

  • Felicien Kabuga yashyinguwe mu ibanga rikomeye

    Felicien Kabuga yashyinguwe mu ibanga rikomeye

    Umunyarwanda Felicien Kabuga ufatwa nk’umuterankunga w’imena wa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu Bubiligi mu ibanga rikomeye.

    Inkuru y’umunyamakuru utuye mu Bubiligi ukurikirana cyane amakuru y’u Rwanda, ivuga ko Kabuga yashyinguwe ku wa Gatanu,taliki ya 29 Gicurasi mu irimbi ry’i Waterloo mu Bubiligi. Ni urugendo rw’iminota makumyabiri uvuye mu mujyi wa Brussels.

    Uyu munyamakuru agira ati “Byabaye mu ibanga rikomeye cyane, ku buryo no mu muryango we, hari abari badahari. Nyuma yabyo, ngo nta gukaraba, nta kiriyo cyangwa undi muhango usanzwe ukorwa n’abanyarwanda bagize ibyago byo kubura uwabo.
    Kuri uyu wa 3 Gicurasi rero, ni bwo ngo abantu banyuranye batumiwe muri misa yo kumusabira, mu Bubiligi.

    Agira ati “Abantu baje mu misa, bibwira ko baje gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera, ubundi bakamuherekeza aho umubiri we ugomba kuruhukira, ariko bamenya amakuru ko yashyinguwe mu cyumweru gishize.”

    Gushyingura Kabuga mu ibanga, ngo byaba byaraturutse ku makuru bari barabonye mbere y’ibyabaye kuri Protais Zigiranyirazo, musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana Juvenal.

    Umwaka ushize, uyu muryango wangiwe gushyingura Zigiranyirazo mu Bufaransa, ubijyana mu nkiko biba iby’ubusa, maze bafata umwanzuro yo kumutwika.

    Agira ati “Banze ko amateka yakwisubiramo, kuko no kuri Kabuga, ni ibintu byashobokaga cyane.”

    Kabuga yapfuye mu ntangiriro za Gicurasi aguye muri Gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha I Lahe mu Buholandi.

    N’ubwo urukiko rwari rumaze imyaka itatu ruvuze ko adashobora kuburana kubera uburwayi yari afite, rwafashe umwanzuro wo kumurekura ariko habura igihugu na kimwe ku isi cyemera kumwakira, kereka u Rwanda.

    Umuryango we warwanyije ko aza mu Rwanda, kugeza apfuye.

  • Kenya: Amerika yohereje ibikoresho ahazashyirwa ikigo kizita ku Banyamerika bakekwaho Ebola

    Kenya: Amerika yohereje ibikoresho ahazashyirwa ikigo kizita ku Banyamerika bakekwaho Ebola

    Ingendo z’indege zigera kuri 20 zitwaye ibikoresho byo kwa muganga n’inzobere mu buvuzi zageze muri Kenya aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka gushyira ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola.

    Amerika yari yagaragaje ko izubaka icyo kigo cyihariye mu birindiro bya gisirikare byayo biri muri Kenya mu Mujyi wa Nanyuki mu Ntara ya Laikipia.

    Icyo kigo kizafashirizwamo Abanyamerika baba bakekwaho Ebola ikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

    Icyakora Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwitambitse icyo cyemezo, kubera urubanza rwari rwakiriye, rw’umuryango utari uwa Leta wagaragaje ko gushyiraho ikigo cyita ku bakekwaho Ebola muri Kenya byaba binyuranyije n’amategeko.

    Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Guverinoma ya Kenya itakwemerera iya Amerika urwo rubanza rutaraburanishwa.

    Uretse kuba Urukiko rwari rwabyitambitse kandi n’abaturage bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana icyo cyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni imyigaragambyo bivugwa ko imaze kugwamo abantu babiri.

    Ikindi abasenateri ba Amerika na bo bari basabye ko Abanyamerika bakekwaho Ebola bajyanwa mu gihugu cyabo aho gukomeza kuburabuzwa.

    Nubwo habaye ibyo bikorwa byose byamagana iyi mikoranire ya Amerika na Kenya, imyiteguro yarakomeje indege za gisirikare za Amerika zoherezwa i Nanyuki ndetse bivugwa ko hamaze no kugezwa ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.

    Amakuru agaragaza ko nibura indege esheshatu za gisirikare zirimo iya C-130 na C-17 zageze muri Nanyuki guhera ku wa 24 Gicurasi 2026 mu gihe izindi eshatu zajyanyweho nyuma y’umwanzuro w’Urukiko.

    Nibura hagati y’itariki 23 na 31 Gicurasi habarurwa ingendo z’indege za gisirikare za Amerika 20 zimaze kugera muri Kenya.

    Hari uwatanze amakuru wagaragaje ko ibintu byose byamaze gutunganywa uretse kuba batangira kwakira abarwayi mu gihe undi we yavuze ko Amerika yiyemeje gukomeza gukora ibikorwa byayo kugeza igihe guverinoma ya Kenya iyiburije.

    Amerika yamaze kohereza ibikoresho muri Kenya, ahagiye gushyirwa ikigo kizita ku bakekwaho Ebola

  • Hazaba ibitaramo mu mijyi itatu mbere y’igikombe cy’isi

    Hazaba ibitaramo mu mijyi itatu mbere y’igikombe cy’isi

    Canada, Mexico na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hazabera ibitaramo mbere y’uko igikombe cy’isi gitangira.

    FIFA yatangaje ko Los Angeles izakira abahanzi barangajwe imbere na Davido na Major Lazer bazataramira muri Crypto.com Arena.

    Ni ibitaramo byise’Countdown Concert’ bizaba ku itariki 10 Kamena 2026 mbere y’umunsi w’itangira ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru. Muri Canada ibintu bizaba ari ibicika mu gitaramo cyo kuri uwo munsi.

    Hazataramira abarimo Bryan Adams, Nora Fatehi, Sanjoy Vegedream, AHI na Wyclef Jean. Ni mu gihe Los Angeles Azules, Belinda na Elena Rose bazataramira muri Mexico. Ibi bitaramo bizabera mu mijyi bigamije guhuza umupira w’amaguru, umuco n’umuziki. Ku munsi nyirizina w’irushanwa, Rema ari mu bazaririmba.

    Hari amakuru avuga ko hashobora gutangazwa andi matariki y’ibindi bitaramo bizaherekeza igikombe cy’isi ku buryo na Ayra Starr yakongerwa ku rutonde rw’abahanzi bazaririmba mu gikombe cy’isi. Ayra Starr kandi ari ku rutonde rw’abahanzi bakoze umuzingo w’irushanwa ry’igikombe cy’isi. Iyo album yitwa’Show Me’ iriho na Latto. Aba biyongera kuri Burna Boy na Shakira bakoze indirimbo y’igikombe cy’isi yitwa’Dai Dai’.

  • RDC: Urukiko rugiye gutangira kuburanisha Gen. Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru

    RDC: Urukiko rugiye gutangira kuburanisha Gen. Tshiwewe n’abandi basirikare bakuru

    Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Gombe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) rwiteguye gutangira urubanza ruregwamo abasirikare bakuru bo mu ngabo za FARDC, barimo uwahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Christian Tshiwewe.

    Aba baregwa bakurikiranywe n’Ubushinjacyaha bwa Gisirikare ku byaha bitandukanye birimo umugambi mubisha wo guhungabanya ubutegetsi, kugambanira igihugu, gukwirakwiza ibitekerezo bishyigikira ibikorwa by’iterabwoba, gukwirakwiza amakuru afatwa nk’ibihuha, guhunga igihugu bakajya mu mahanga, ndetse no gutunga mu buryo bunyuranyije n’amategeko intwaro n’amasasu bya gisirikare.

    Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’ubutabera bwa gisirikare muri RDC abigaragaza, uru rubanza ruri mu zikurikiranwe cyane kubera urwego rw’abaregwa ndetse n’ibirego bikomeye bashinjwa.

    Gen. Christian Tshiwewe yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC mbere yo gusimburwa, akaba ari umwe mu basirikare bakuru bagize uruhare rukomeye mu buyobozi bw’ingabo za Congo mu myaka yashize.

    Itangira ry’uru rubanza rishobora kugira ingaruka ku rwego rwa politiki n’umutekano muri RDC, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba.

    Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe nyacyo urubanza ruzatangirira, ariko Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Gombe rwatangaje ko imyiteguro yose yarangiye kugira ngo iburanisha ritangire.

  • U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’ingufu za nucléaire n’igihugu cya 3

    U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’ingufu za nucléaire n’igihugu cya 3

    U Rwanda na Pakistan ku wa Gatatu byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu rwego rw’umutekano wa nucléaire no kurinda abaturage n’ibidukikije ingaruka z’imirasire, bikomeza urugendo rw’u Rwanda rwo kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ingufu za nucléaire.

    Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, hagati y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cya Pakistan gishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingufu za nucléaire (Pakistan Nuclear Regulatory Authority-PNRA).

    Yibanda ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano wa nucléaire, kurinda abantu ingaruka z’imirasire, guhanahana amakuru n’ubumenyi, guhugura abakozi ndetse no kubaka ubushobozi bw’inzego zigenzura ibikorwa bya nucléaire.

    Ni amasezerano asinywe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bwa gisivili, by’umwihariko mu rwego rwo kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri izo ngufu.

    Pakistan ibaye igihugu cya gatatu kizwi cyagiranye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye muri uru rwego nyuma y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Gicurasi 2026, u Rwanda na Amerika byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bwa gisivili, agamije guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi, umutekano wa nucléaire no kubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye n’ikoreshwa ryayo.

    Mbere yaho kandi, kuva mu 2018, u Rwanda n’u Burusiya byagiye bisinyana amasezerano atandukanye ajyanye no gukoresha ingufu za nucléaire, harimo ayerekeye amahugurwa y’inzobere, kubaka ibikorwa remezo ndetse n’umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nucléaire i Kigali.

    Nubwo amasezerano mashya yasinywe na Pakistan atarebana no kubaka urugomero rwa nucléaire cyangwa gutanga ibikomoka kuri uranium, afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka urwego rukomeye rugenzura kandi rugacunga neza ibikorwa byose bifitanye isano n’ingufu za nucléaire.

    U Rwanda rwihaye intego yo gutangira gukoresha ingufu za nucléaire mu myaka iri imbere, aho rwitezweho gukomeza gushaka abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafite uburambe muri uru rwego kugira ngo rugere kuri iyo ntego mu buryo bwubahiriza umutekano n’amabwiriza mpuzamahanga.

  • Umutoza w’Amavubi yababajwe no kuva muri Morocco

    Umutoza w’Amavubi yababajwe no kuva muri Morocco

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Stephen Costantine, yagaragaje akababaro yatewe ni uko ikipe y’igihugu itagikoreye umwiherero muri Morocco kubera impamvu abona zitumvikana.

    Ibi Stephen Costantine yabigarutseho mu ijoro ryacyeye ubwo ikipe y’igihugu yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Misiri gukomerezayo umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka wa 2027.   

    Stephen Costantine yatangaje ko yakiriye nabi iki cyemezo cyaje kibatunguye kuko bari biteguye gukina imikino ya gicuti muri Morocco ariko anashimira abayobozi babigizemo uruhare kugira ngo bahite babona uko bakora imyitozo nyuma y’iki cyemezo. 

    Yagize ati “ Ntabwo bigenze neza hano Marrakech ku mpamvu tutazi neza, Imikino twagombaga gukina yavuyeho. Biratubabaje kuko twaje hano gukina imikino ibiri ya gicuti none iyo mikino batubwiye ko itakibaye. Ndashimira perezida wacu wa Federasiyo, umunyamabanga mukuru na minisitiri wa Siporo batumye tuva hano amahoro kuko twari dukeneye ahantu heza ho kujya kwitoreza.” 

    Yakomeje agira ati “ Tugiye kumara iminsi iri hagati y’ine n’itanu mu Misiri twitoza, niho tuzabonera igihe cyo gukorana n’abakinnyi, nizeye ko tuzabona imikino ya gicuti mpuzamahanga kuko niyo yaba myiza kuri twe.” 

    Uyu mutoza yakomeje agaragaza ko bagerageje kuvugisha amakipe y’igihugu ya Uganda na Tanzania kugira ngo bakinire imikino ya gicuti mu Rwanda ariko basanga bidakunda kubera imbogamizi bahuye nazo.

    Yagize ati “ Iyo tuza guhita dusubira mu rugo ntabwo byari kuba byiza kuko twari dufite uburyo bwo kwitoza, kandi no mu rugo twari dufite byinshi byadushyigikira. Twagerageje gushaka yo imikino ya gicuti, twabajije Uganda na Tanzania ngo zizaze dukinire i Kigali biranga. Uganda bafite ibibazo bikomeye, Tanzania abakinnyi bayo bakeneye gusubira mu makipe yabo, gusa amahitamo ya mbere kwari ugusubira i Kigali. 

    Ntabwo twasubira mu rugo nta kintu na kimwe dukoze, byaba ari ugupfusha ubusa amafaranga, Igihe n’imbaraga. Rero dukeneye kwitoza.”

    Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2026, nibwo ishyirahamwe ry’umupira bw’amaguru muri Morocco, ryamenyesheje amakipe yari yerekeje muri iki gihugu gukinirayo imikino ya gicuti ko itakibaye. Iki cyemezo cyafashwe bitewe ni uko Morocco yagize impungenge ku cyorezo cya Ebola kirimo kugaragara muri Uganda na DRC. 

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu ntirabona imikino ya gicuti yo gukinira muri Morocco, bisa nkaho abakinnyi bagiye kwitoza gusa iminsi itanu yasoza igahita igaruka hano mu Rwanda. 

  • U Buhinde bugiye kugura indege zigera muri 200 mu Burusiya

    U Buhinde bugiye kugura indege zigera muri 200 mu Burusiya

    U Burusiya bwatangaje ko indege zikorwa n’inganda zabwo ziri hagati ya 100 na 200 zigiye kugurwa n’u Buhinde mu gihe kiri imbere mu rwego rwo kuzamura ubwikorezi bw’abantu imbere muri iki gihugu bukomeje kwaguka ariko hakabura ibikorwa remezo bihagije.

    Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rw’u Burusiya rukora indege rwitwa United Aircraft Corporation (UAC), Vadim Badekha.

    Yagaragaje ko amasosiyete akora ubwikorezi bwo mu kirere imbere mu Buhinde ashaka kwifashisha indege zo mu bwoko bwa SJ-100 Superjet ndetse n’izindi za Il-114-300 zo mu Burusiya.

    Ati “Turi kugirana ibiganiro ku kuzatugurira indege ziri hagati ya 100 na 200.”

    Yongeyeho ko kandi bishoboka ko indege zo mu Burusiya zishobora kujya gukorerwa mu Buhinde mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere kugira ngo igiciro cyazo kizabe kiri hasi binyuze mu mikoranire bari kuganiraho.

    Indege ya SJ-100 Superjet ishobora gutwara abagenzi bagera ku 100, mu gihe Il-114-300 yo ishobora gutwara abagera kuri 68.

    Zose zifite ubushobozi bwo gukora ingendo zihuza imijyi mito no kugenda intera ngufi.

    U Buhinde buri mu masoko akomeye y’ubwikorezi bwo mu kirere ku Isi, aho imibare igaragaza ko mu 2025 bwari igihugu cya gatatu ku Isi gifite umubare munini w’abakoresha indege.

    Impamvu ni uko Abahinde benshi bari kugenda bimuka ku gukoresha ubundi buryo bw’ingendo zo ku butaka bagashishikarira cyane gutega indege kuko amikoro yabyo babasha kuyabona ku buryo abazitega atari abajya mu ngendo za kure cyane gusa nk’uko byahoze.

    Kugeza ubu bufite ibibuga by’indege 160 bikorerwaho ingendo zisanzwe, mu gihe mu 2014 byari 74 gusa.

    Abasesenguzi bagaragaza ko mu myaka 20 iri imbere u Buhinde buzaba bukeneye indege nto n’iziciriritse ziri hagati ya 300 na 400, bitewe n’izamuka ry’ubukungu rinazamura ubwiyongere bw’abakoresha ubwikorezi bwo mu kirere.

    Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere inganda zabwo, u Buhinde bwifuza ko zimwe muri izo ndege bushaka kugura mu Burusiya zakorerwa imbere muri icyo gihugu.

    Ni muri urwo rwego UAC yasinyanye amasezerano y’imikoranire na sosiyete yo mu Buhinde yitwa Hindustan Aeronautics Limited kugira ngo harebwe uburyo indege za SJ-100 zakorerwa mu Buhinde.

    Badekha yongeyeho ko hajya hakorerwa indege hagati ya 20 na 40 za Superjet buri mwaka mu Buhinde byaba ari umuvuduko mwiza, ndetse ko isoko ry’u Buhinde n’ibihugu bibukikije bifite ubushobozi bwo kugura izo ndege.

    Uretse Superjet, impande zombi ziri no kuganira ku buryo indege za Il-114-300 na zo zakorerwa mu Buhinde binyuze mu masezerano Sosiyete y’Abahinde ya Flamingo Aerospace yamaze gusinya mu buryo bw’ibanze.

    U Buhinde bugiye kugura indege zigera muri 200 mu Burusiya

  • Mogadishu: Haraye kandi haramutse imirwano y’ingabo za leta n’abarwanyi b’abatavuga rumwe na perezida

    Mogadishu: Haraye kandi haramutse imirwano y’ingabo za leta n’abarwanyi b’abatavuga rumwe na perezida

    Imirwano yatangiye ku wa gatatu nimugoroba mu murwa mukuru wa Somalia hagati y’ingabo za leta n’abarwanyi bo ku ruhande rw’abagabo batavuga rumwe na perezida yakomeje muri iki gitondo cyo ku wa kane.

    Urusaku rw’amasasu rurimo kumvikana mu duce twinshi twa Mogadishu, nk’uko abaturage baho babibwiye BBC.

    Sharif Sheikh Ahmed wahoze ari perezida avuga ku birimo kuba yagize ati: “Niba Perezida n’abasirikare be bakeka ko dufite ubwoba cyangwa tugiye guhunga, ntabwo turi buhunge”.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga X, Sheikh Ahmed yavuze ko imirwano irimo kuba idahagarika imyigaragambyo bateguye mu murwa mukuru.

    Avuga ko iyo myigaragambyo ari iy’abaturage “bagamije kurwanya akarengane, gutuma abantu bahunga, no gukoresha nabi ubutegetsi”.

    Igisirikare cyamaganye abantu bitwaje intwaro bateye za bariyeri zacyo ahatandukanye mu murwa mukuru w’iki gihugu kiri mu bigize umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba, EAC.

    Iyi mirwano ivuye k’ubushyamirane bukaze n’ibiganiro byo kunga byananiranye hagati ya Sharif Sheikh Ahmed, na Perezida Hassan Sheikh Mohamud w’iki gihugu hamwe na Hassan Ali Khaire wahoze ari Minisitiri w’intebe.

    Ibyo biganiro byananiwe kumvikana guhagarika ubushyamirane ndetse n’imyigaragambyo iteganyijwe uyu munsi.

    Ku rubuga rwa Facebook, Hassan Ali Khaire yanditse ko we n’itsinda rye ari bo batewe n’ingabo za leta zoherejwe na perezida w’igihugu.

    Leta ya Somalia yashinje Hassan Ali gutegura ibi bitero ku ngabo za leta.

    Ubu bushyamirane bushingiye ku makimbirane amaze igihe aho abo bategetsi bananiwe kumvikana igikurikiraho nyuma y’uko manda ya Perezida Sheikh Mohamud irangiye mu kwezi gushize.

    Icyo gihe Perezida Mohamud yahise atangaza ko manda ye yongeweho umwaka umwe.

  • NDC 3.0: u Rwanda m’urugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere

    NDC 3.0: u Rwanda m’urugamba rwo kurwanya imihindagurikire y’ikirere

    Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ingaruka zikomeye z’imihindagurikire y’ibihe, u Rwanda rwashyize ahagaragara gahunda nshya y’Igihugu yo guhangana n’icyo kibazo, izwi nka Nationally Determined Contribution (NDC 3.0), igamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 53% bitarenze mu mwaka wa 2035 no kongera ubushobozi bw’Igihugu bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

    Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y’Ibidukikije ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA), ikaba igaragaza uburyo u Rwanda ruzashyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ihindagurika ry’ikirere.

    HENRIETTE PEACE UWAMAHORO. ( Ag.Mainstreaming of Environment and Climate Specialist, REMA) agaragaza Raporo zashyizwe ahagaragara zigaragaza ko hagati ya 2014 na 2023, ibiza byatewe n’imihindagurikire y’ikirere byahitanye abantu 1,595, bikomeretsa 2,368, byangiza inzu zirenga 62,000 ndetse byangiza hegitari zirenga 38,000 z’ubutaka bwari buhinzeho imyaka.

    Mu rwego rwo gukumira ibyo bibazo, NDC 3.0 iteganya ko hazashorwa miliyari 12 z’Amadolari ya Amerika kugeza mu mwaka wa 2035. Muri ayo mafaranga, 60% azashorwa mu bikorwa byo kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere, mu gihe 40% azifashishwa mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    U Rwanda rugaragaza ko 18% by’iyo gahunda bizaterwa inkunga n’ubushobozi bw’imbere mu gihugu, mu gihe 82% bisaba inkunga mpuzamahanga ndetse n’ishoramari ry’abikorera.

    Mu rwego rw’ubuhinzi, igihugu giteganya gukoresha imbuto zihanganira imihindagurikire y’ibihe, kongera ubuso bwuhirwa, guteza imbere ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ndetse no gukoresha uburyo bwo kurwanya isuri. Ibi bizafasha abaturage benshi kuko urwego rw’ubuhinzi rutanga hagati ya 25% na 27% by’umusaruro mbumbe w’Igihugu kandi rugatanga akazi ku baturage benshi.

    Mu rwego rw’ingufu, u Rwanda rugamije kongera ingufu zisubira, zirimo izikomoka ku mirasire y’izuba, amazi ndetse na gaz methane yo mu Kiyaga cya Kivu. Hari kandi gahunda yo guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya ikoreshwa ry’ibicanwa byangiza ikirere.

    Raporo y’ibarura ry’imyuka ihumanya ikirere igaragaza ko imyuka yasohowe n’u Rwanda yazamutse iva kuri toni miliyoni 2.4 za CO₂ zingana mu 2006 ikagera kuri toni miliyoni 7.8 mu 2022. Ubuhinzi ni bwo bwagize uruhare runini ku kigero cya 39%, bukurikirwa n’ingufu ku kigero cya 18%.

    Nubwo bimeze bityo, urwego rw’amashyamba n’imikoreshereze y’ubutaka (LULUCF) rukomeje kugira uruhare rukomeye mu kugabanya iyo myuka binyuze mu gutera amashyamba no gusubiranya ibyangiritse.

    Muri gahunda nshya ya NDC 3.0, u Rwanda rwashyize imbere kandi ingamba zo guhangana n’ibihombo n’ibyangiritse biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Hazongerwa uburyo bwo gutanga amakuru y’iteganyagihe hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho ririmo ubwenge buhangano (AI) na GIS kugira ngo abaturage baburirwe hakiri kare.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye bavuga  ko iyi gahunda ari amahirwe akomeye yo kubaka ubukungu butangiza ibidukikije, guteza imbere imirimo mishya irengera ikirere no kugera ku ntego y’u Rwanda yo kuba igihugu kidatanga imyuka ihumanya ikirere bitarenze mu mwaka wa 2050.

    NDC 3.0 ni imwe mu nkingi z’ingenzi zizafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye, kurinda abaturage ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kubungabunga umutungo kamere uzagirira akamaro ibisekuru bizaza.

    INFOGRAPHIC: RWANDA NDC 3.0 

    📊 Intego Nyamukuru

    • Kugabanya imyuka ihumanya ikirere: 53% kugeza 2035
    • Kugabanya toni miliyoni 14.86 CO₂e

         . Ingengo y’Imari

    • Miliyari 12 USD zikenewe kugeza 2035
    • 82%: Inkunga mpuzamahanga
    • 18%: Ubushobozi bw’imbere mu gihugu

           . Imihindagurikire y’Ikirere

    • Abantu bapfuye (2014-2023): 1,595
    • Abakomeretse: 2,368
    • Inzu zangiritse: 62,123
    • Hegitari z’imyaka zangiritse: 38,002

         . Ubuhinzi

    • Kurwanya isuri: 68% → 92%
    • Kuhira imyaka: 5% → 10%.Ibidukikije
    • Intego 22 zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima kugeza 2030
    • Miliyoni 335.6 USD zo gusana no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima

           . Ingufu

    • Kongera ingufu zisubira
    • Guteza imbere imodoka zikoresha amashanyarazi
    • Kugabanya ikoreshwa rya biomass

          . Intego ya 2050

    • U Rwanda rutanga imyuka mike cyane yangiza ikirere kandi rufite ubudahangarwa ku mihindagurikire y’ibihe.

    • By:Florence Uwamaliya 
  • Ebola ikomeje gukoma mu nkokora imikino ya Congo

    Ebola ikomeje gukoma mu nkokora imikino ya Congo

    Ikipe y’igihugu ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyemerewe gukinira muri Espagne umukino wa gicuti yagombaga kuyihuza na Chile ku wa 9 Kamena, bitewe n’impungenge z’icyorezo cya Ebola gikomeje gukwirakwira mu burasirazuba bw’igihugu cyayo.

    Ubuyobozi bw’umujyi wa La Línea de la Concepción bwafashe iki cyemezo nyuma yo kugirwa inama n’inzego z’ubuzima zo mu Ntara ya Andalusia, zagaragaje ko kwakira uwo mukino byashyira abaturage mu kaga.

    Nubwo abakinnyi benshi ba Congo bakina hanze y’igihugu, hari impungenge z’abafana n’abakozi bashobora kuba baturutse mu duce twibasiwe n’icyo cyorezo.

    Kugeza ubu, Congo iri gukorera imyitozo mu Bubiligi, aho izahurira na Denmark mu mukino wa gicuti i Liège.

    Hagati aho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika nazo zafashe ingamba zo gukaza umutekano w’ubuzima, zisaba abantu baturutse muri Congo n’ibindi bihugu byibasiwe na Ebola kubanza kujya mu kato k’iminsi 21 mbere yo kwinjira muri icyo gihugu.