Umutoza w’Amavubi yababajwe no kuva muri Morocco
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi), Stephen Costantine, yagaragaje akababaro yatewe ni uko ikipe y’igihugu itagikoreye umwiherero muri Morocco kubera impamvu abona zitumvikana.
Ibi Stephen Costantine yabigarutseho mu ijoro ryacyeye ubwo ikipe y’igihugu yari igiye kwerekeza mu gihugu cya Misiri gukomerezayo umwiherero wo kwitegura imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika kizaba umwaka wa 2027.
Stephen Costantine yatangaje ko yakiriye nabi iki cyemezo cyaje kibatunguye kuko bari biteguye gukina imikino ya gicuti muri Morocco ariko anashimira abayobozi babigizemo uruhare kugira ngo bahite babona uko bakora imyitozo nyuma y’iki cyemezo.
Yagize ati “ Ntabwo bigenze neza hano Marrakech ku mpamvu tutazi neza, Imikino twagombaga gukina yavuyeho. Biratubabaje kuko twaje hano gukina imikino ibiri ya gicuti none iyo mikino batubwiye ko itakibaye. Ndashimira perezida wacu wa Federasiyo, umunyamabanga mukuru na minisitiri wa Siporo batumye tuva hano amahoro kuko twari dukeneye ahantu heza ho kujya kwitoreza.”
Yakomeje agira ati “ Tugiye kumara iminsi iri hagati y’ine n’itanu mu Misiri twitoza, niho tuzabonera igihe cyo gukorana n’abakinnyi, nizeye ko tuzabona imikino ya gicuti mpuzamahanga kuko niyo yaba myiza kuri twe.”
Uyu mutoza yakomeje agaragaza ko bagerageje kuvugisha amakipe y’igihugu ya Uganda na Tanzania kugira ngo bakinire imikino ya gicuti mu Rwanda ariko basanga bidakunda kubera imbogamizi bahuye nazo.
Yagize ati “ Iyo tuza guhita dusubira mu rugo ntabwo byari kuba byiza kuko twari dufite uburyo bwo kwitoza, kandi no mu rugo twari dufite byinshi byadushyigikira. Twagerageje gushaka yo imikino ya gicuti, twabajije Uganda na Tanzania ngo zizaze dukinire i Kigali biranga. Uganda bafite ibibazo bikomeye, Tanzania abakinnyi bayo bakeneye gusubira mu makipe yabo, gusa amahitamo ya mbere kwari ugusubira i Kigali.
Ntabwo twasubira mu rugo nta kintu na kimwe dukoze, byaba ari ugupfusha ubusa amafaranga, Igihe n’imbaraga. Rero dukeneye kwitoza.”
Ku wa mbere tariki 1 Kamena 2026, nibwo ishyirahamwe ry’umupira bw’amaguru muri Morocco, ryamenyesheje amakipe yari yerekeje muri iki gihugu gukinirayo imikino ya gicuti ko itakibaye. Iki cyemezo cyafashwe bitewe ni uko Morocco yagize impungenge ku cyorezo cya Ebola kirimo kugaragara muri Uganda na DRC.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi kugeza ubu ntirabona imikino ya gicuti yo gukinira muri Morocco, bisa nkaho abakinnyi bagiye kwitoza gusa iminsi itanu yasoza igahita igaruka hano mu Rwanda.

![]()

