Blog

  • Hakwiye ingamba zihamye mu guteza imbere ubuvuzi:Ibyo Inzobere zisaba

    Hakwiye ingamba zihamye mu guteza imbere ubuvuzi:Ibyo Inzobere zisaba

    Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora imbaraga mu guteza imbere serivisi z’ubuvuzi no kwagura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi (medical tourism), inzobere zitandukanye mu rwego rw’ubuzima zasabye ko hashyirwaho ingamba zirambye zigamije kongera ireme rya serivisi zo kubaga, kugumana abakozi b’inzobere no kunoza imikoranire hagati y’ibitaro bya Leta n’ibyigenga.

    Ibi byagarutsweho mu nama yahuje abaganga, abayobozi b’ibitaro, abanyeshuri biga ubuvuzi n’abafatanyabikorwa bo mu rwego rw’ubuzima, aho hanasuzumwe uko gahunda yo guteza imbere serivisi zo kubaga iri gushyirwa mu bikorwa ndetse n’imbogamizi zikigaragara.

    Abitabiriye inama bagaragaje ko nubwo hari intambwe ishimishije igihugu kimaze gutera mu kongera serivisi z’ubuvuzi bwihariye, hakiri ibibazo birimo ubuke bw’abaganga b’inzobere, umunaniro ukabije uterwa n’akazi kenshi, ibikoresho bidahagije hamwe n’abakozi bahitamo kujya gukorera hanze y’igihugu.

    Bagaragaje ko ikibazo cyo kugumana abaganga kidakwiye kureberwa mu ruhande rw’umushahara gusa, ahubwo hakwiye no kwitabwa ku mibereho yabo, ahantu bakorera ndetse n’amahirwe yo gukomeza kwihugura no gutera imbere mu mwuga. Bavuze ko hari aho usanga abaganga bake bakora akazi kenshi cyane, bikabangamira ireme rya serivisi ndetse n’ubushobozi bwo guhugura abakiri bato.

    Hanagarutswe ku ruhare rw’abayobozi b’ibitaro mu gukemura ibyo bibazo. Abatanze ibitekerezo bavuze ko abayobozi bakwiye kugira uruhare rugaragara mu biganiro birebana n’imikorere y’abakozi b’ubuzima kuko ibibazo byinshi byugarije urwego rw’ubuvuzi biboneka mu bitaro byinshi bitandukanye.

    Ku bijyanye no kunoza serivisi zo kubaga, abitabiriye inama bashimye ibikorwa biri gukorerwa mu bitaro bitandukanye byo mu Rwanda, cyane cyane ibikorwaremezo n’uburyo bushya bwo kuvura bukomeje gutuma abarwayi babona ubuvuzi bwiza badakeneye kujya kwivuriza hanze y’igihugu.

    Bashimye kandi uruhare rw’inzego zunganira ibikorwa byo kubaga zirimo physiotherapy, radiology na laboratwari, bavuga ko ari inkingi ikomeye ituma abaganga bashobora gutanga ubuvuzi bufite ireme. Bavuze ko nubwo izi nzego akenshi zitagarukwaho cyane, zigira uruhare runini mu gukira kw’abarwayi no kunoza ibyemezo bifatwa mu buvuzi.

    Ikindi cyagarutsweho ni amahirwe igihugu gifite mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi. Abitabiriye inama bagaragaje ko u Rwanda rukomeje kwakira abarwayi baturuka mu bihugu byo mu karere ndetse no hanze yarwo bitewe n’ubwiyongere bw’inzobere, ibikoresho bigezweho ndetse n’ibiciro by’ubuvuzi bifatwa nk’ibirushaho guhangana ku isoko ry’akarere.

    Icyakora, basabye ko intego yo gukurura abarwayi bo hanze itagomba kurenza iy’ubuziranenge n’umutekano w’abarwayi. Bashimangiye ko ibitaro n’abaganga bagomba kubanza kureba niba bafite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bwuzuye kandi bwizewe mbere yo kwakira abarwayi bafite ibibazo bikomeye.

    Hanagarutswe ku kamaro k’ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye mu gutanga ubuvuzi. Inzobere zagaragaje ko uburyo bwo gukorera hamwe hagati y’abaganga babaga, abatanga ikinya, abaforomo, inzobere mu gusubiza abarwayi ubuzima nyuma yo kubagwa n’izindi nzego ari bwo buryo bwafasha gutanga serivisi zinoze kandi zizewe.

    Abanyeshuri biga ubuvuzi na bo bagaragaje ko biteguye kugira uruhare mu gushyigikira izi gahunda, bavuga ko hakenewe kongera amahirwe y’amahugurwa no gutegura neza abazaba abaganga b’ejo hazaza.

    Abitabiriye inama basoje basaba ko ubufatanye hagati ya Leta, ibitaro byigenga, amashuri yigisha ubuvuzi n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bwakomeza gushimangirwa kugira ngo u Rwanda rubashe kubaka urwego rw’ubuvuzi rugezweho, rutanga serivisi zinoze kandi rushobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.

    By: Florence Uwamaliya 

  • AI yatanze igisubizo k’urukingo ruzahangana na virusi nyinshi nibindi byorezo byatungurana

    AI yatanze igisubizo k’urukingo ruzahangana na virusi nyinshi nibindi byorezo byatungurana

    Abahanga mu bushakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge yo mu Bwongereza batangaje intambwe nshya bagezeho mu gukora urukingo bifashishije ikoranabuhanga ry’ubwenge bukorano (AI). Uru rukingo rushya rwitezweho ubushobozi bwo kurinda abantu ubwoko bwinshi bwa virusi, cyane cyane iziri mu muryango wa coronavirus.

    Aba bashakashatsi bavuga ko ari bwo bwa mbere AI yakoreshejwe mu gutegura neza igice cy’ingenzi cy’urukingo, nyuma rukageragerezwa ku bantu. Ibi bifatwa nk’iterambere rikomeye mu rwego rw’ubuvuzi n’ubushakashatsi ku nkingo.

    Intego y’uru rukingo ni ugufasha umubiri kugira ubwirinzi bushobora guhangana n’amoko atandukanye ya coronavirus, harimo n’ubwoko bwa Covid-19 ndetse n’izindi virusi zishobora kuva mu nyamaswa zikanduriza abantu mu gihe kiri imbere, zigateza ibyorezo bishya.

    Nubwo ubushakashatsi bukiri mu cyiciro cya mbere, abahanga bemeza ko bushobora kugira uruhare rukomeye mu gufasha isi kwitegura no gukumira ibyorezo mbere y’uko bikwirakwira. Byongeye kandi, itsinda riri gukora ubu bushakashatsi ryatangiye no gutekereza ku nkingo zishobora guhangana n’indwara nk’ibicurane, H5N1 (ibicurane by’inyoni) ndetse na Ebola.

    Mu buryo busanzwe, inkingo zikorwa hashingiwe ku bwoko bwa virusi buzwi icyo gihe. Ariko kubera ko virusi nyinshi zihinduka vuba, inkingo zisanzwe zikenera kuvugururwa kenshi kugira ngo zikomeze gukora neza. Ni yo mpamvu inkingo za Covid-19 n’iz’ibicurane zagiye zihindurwa uko igihe kigenda.

    Prof. Jonathan Heeney yavuze ko akenshi abashakashatsi baba bakurikira virusi nyuma y’uko zimaze kugaragara, aho kuziteganyiriza mbere. Yasobanuye ko intego yabo ari ugukora inkingo zafasha umubiri kwitegura hakiri kare mbere y’uko habaho icyorezo gishya.

    Mu gutegura uru rukingo, hifashishijwe amakuru y’uturemangingo twa coronavirus zitandukanye twakusanyijwe mu bushakashatsi bugamije kumenya virusi zishobora guteza ibyorezo. Aya makuru yashyizwe muri AI irayasesengura, nyuma ikora igice cyihariye cyiswe “super-antigène”.

    Iyi “super-antigène” ifasha ubwirinzi bw’umubiri kwiga uburyo bwo kumenya no kurwanya amoko menshi ya virusi, harimo n’ashobora kuba atarahura n’umuntu mbere cyangwa se yahindutse imiterere.

    Antigène ni cyo gice cy’ingenzi mu rukingo gifasha umubiri kumenya umwanzi ugomba kurwanywa. Iyo umubiri umaze kukimenya, ushobora guhita urwanya virusi igihe yinjiyemo, bikagabanya ibyago byo kurwara cyane.

    Kugeza ubu, uru rukingo rwamaze kugeragerezwa ku bantu 39 hagamijwe kureba niba rutagira ingaruka mbi ku buzima. Abashakashatsi kandi barimo gutegura ikindi cyiciro cy’ubushakashatsi kizitabirwa n’abagera kuri 200, kugira ngo harebwe neza uko uru rukingo rutuma ubwirinzi bw’umubiri bukora.

    Abantu 39 bamaze kugeragerezwaho uru rukingo rushya rwakozwe na AI

  • Tanzania: Umu ‘influencer’ Ashley Robinson w’Umunyamerikakazi yariyahuye – Igipolisi

    Tanzania: Umu ‘influencer’ Ashley Robinson w’Umunyamerikakazi yariyahuye – Igipolisi

    Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yamaze gusoza iperereza ku rupfu rw’umunyamerikakazi Ashley Robinson, wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Ashlee Jenae, igaragaza ko yiyahuye nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe.

    Polisi yo muri Zanzibar yatangaje ko yamaze gusoza iperereza ku rupfu rw’umunyamerikakazi Ashley Robinson, wari uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Ashlee Jenae, igaragaza ko yiyahuye nyuma y’igihe kirekire ahanganye n’ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe.

    Uyu mukobwa w’imyaka 31 y’amavuko yitabye Imana mu kwezi kwa Mata 2026, nyuma y’ibyabereye muri hoteli ya Zuri Hotel iherereye muri Zanzibar, aho yari yagiye kuruhukira ari kumwe n’umukunzi we Joseph McCann.

    Urupfu rwe rwahise rukwirakwira cyane mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagiye batanga ibitekerezo n’amakuru atandukanye ku cyaba cyaramuhitanye.

    Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kane, Umuyobozi Wungirije w’Ishami rishinzwe Ubugenzacyaha muri Zanzibar, Zuberi Chembera, yavuze ko ibimenyetso byose byakusanyijwe byerekana ko nta wundi muntu wabigizemo uruhare.

    Yasobanuye ko iperereza ryifashishije ubuhamya bw’abantu batandukanye, igenzura ryakozwe ku butumwa bwo kuri telefone ndetse n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya nyakwigendera n’abo yari hafi, byose bikagaragaza ko yari amaze igihe afite ibibazo by’ihungabana ryo mu mutwe.

    Ati: “Ibyo twabonye byose byerekana ko yari mu bihe bikomeye by’ubuzima bwo mu mutwe, kandi nta kimenyetso na kimwe cyagaragaje ko hari undi muntu wabigizemo uruhare.”

    Amakuru ya mbere yari yatangajwe na Polisi yari yagaragaje ko mbere y’urupfu rwe, Robinson yari yagiranye amakimbirane n’umukunzi we, ibintu byatumye hakekwa byinshi.

    Ku wa 8 Mata 2026 nijoro, umwe mu bakozi ba hoteli wari ushinzwe kugenzura ibyumba yasanze icyumba Robinson yari arimo gifunze kandi kirimo umwijima, bituma hakekwa ikibazo. Nyuma y’aho, yajyanywe kwa muganga ariko aza kwitaba Imana bukeye bwaho, ku wa 9 Mata, ari mu bitaro bya Ampola Hospital biherereye mu karere ka Urban West muri Zanzibar.

    Kugeza ubu, yaba umuryango wa Robinson cyangwa Joseph McCann wari waranamwambitse impeta amusaba ko bazabana, ntibaragira icyo batangaza ku byatangajwe na Polisi.

    Biravugwa ko Robinson na McCann bari bagiye muri Tanzania mu rugendo rw’ikiruhuko, banizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa yabaye ku wa 5 Mata 2026. Kuri uwo munsi ni na bwo yari yamwambitse impeta amusaba ko bazarushinga.

    Icyakora, ibyari ibyishimo byahise bihinduka agahinda nyuma y’iminsi mike gusa, inkuru y’urupfu rwe igasiga benshi mu bamukurikiraga batunguwe kandi bafite ibibazo byinshi ku byabaye.

    Taliki ya 5 Mata McCann yari yambitse impeta Robinson amusaba ko bashinga urugo, ariko apfa nyuma y’imisi ine
  • Perezida Ruto abona kutakira Abanyamerika bakekwaho Ebola byaba ari ubugome

    Perezida Ruto abona kutakira Abanyamerika bakekwaho Ebola byaba ari ubugome

    Perezida wa Kenya, Dr. William Samoei Ruto, yavuze ko ubutegetsi bwe bwafashe icyemezo gikwiye cyo kwemerera Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira mu gihugu cye ikigo kizajya cyakira Abanyamerika bakekwaho icyorezo cya Ebola.

    Ibi yabitangaje ku wa 4 Kamena 2026 ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku munsi wa mbere w’uruzinduko ari kugirira muri Afurika y’Epfo.

    Amerika yifuje gushyira iki kigo mu birindiro by’ingabo za Kenya biri muri Laikipia kugira ngo Abanyamerika bava mu bihugu by’akarere bakekwaho kwandura Ebola bajye boherezwamo, bashyirwe mu kato, banitabweho n’abaganga.

    Leta ya Kenya yemeye iki cyifuzo ariko Abanyakenya benshi barimo abahuriye mu muryango Katiba Institute uharanira iyubahirizwa ry’amategeko, barabyamagana.

    Tariki ya 28 Gicurasi 2026, Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwahagaritse by’agateganyo gahunda yo kubaka iki kigo mu gihe hategerejwe urubanza ku kirego cyatanzwe na Katiba Institute.

    Nubwo urukiko rwafashe uyu mwanzuro, Leta ya Kenya yatangaje ko gahunda izakomeza. Byarakaje abaturage bo mu Karere ka Nanyuki, tariki ya 1 Kamena bakora imyigaragambyo berekeza mu birindiro bya gisirikare bya Laikipia, hapfa babiri.

    Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwafashe undi mwanzuro nyuma y’aho abanyamategeko na bo batanze ikirego, rwibutsa Leta ya Kenya ko ikigo cya Amerika kitagomba kubakwa muri Laikipia kugeza tariki ya 20 Kamena 2026 mu gihe hategerejwe urubanza.

    Perezida Ruto yavugiye muri Afurika y’Epfo ko nubwo bamwe mu Banya-Kenya badashyigiye iyi gahunda, we ahamya ko Leta ya Kenya iri gukora ibikwiye, ko ahubwo itabikoze yaba itagira ubumuntu.

    Ati “Nababwira ntivuguruza, nkareba umuntu wese mu maso nkavuga nti ‘Turi gukora ikintu gikwiye’.”

    Yakomeje ati “Byaba bibabaje cyane kandi biteye isoni niba Amerika ku inshuro imwe gusa isabye kubaka iki kigo ku gishoro cyayo, maze tukayitera utwatsi. Ibyo byatuma tugaragara nk’abatagira ubumuntu.”

    Ebola yugarije cyane Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane mu Ntara ya Ituri, aho kugeza tariki ya 2 Kamena 2026 byemejwe ko abarenga 360 bari bamaze kwandura barimo 62 bapfuye.

    Iki cyorezo cyageze no muri Uganda, aho abantu 16 banduye, hapfamo umwe. Ntikiragera mu bindi bihugu by’akarere ariko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS) rifite impungenge ko ishobora kubigeramo.

    Umunyamerika umwe wakoreraga muri Ituri yanduye iki cyorezo, ajyanwa kuvurirwa mu Budage. Amerika yafashe icyemezo cyo gushyira ikigo muri Kenya kuko ari ho kibona ari hafi mu karere.

    Perezida William Ruto ahamya ko kwakira ikigo kivurirwamo Abanyamerika bakekwaho Ebola ari ubumuntu

  • Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Cuba n’umuryango we

    Amerika yafatiye ibihano Perezida wa Cuba n’umuryango we

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zafatiye ibihano by’ubukungu Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel n’abo mu muryango we ndetse n’abo mu muryango w’uwahoze ayobora iki gihugu, Fidele Castro.

    Bamwe mu bafatiwe ibihano harimo umwana ndetse n’umwuzukuru wa Raul Castro.

    Abandi bafatiwe ibihano harimo Perezida wa Cuba Miguel Díaz-Canel ndetse n’umwana w’umugore we, abakozi ba Minisiteri y’Ingabo ndetse n’abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye.

    Kuva ku ngoma ya kabiri ya Perezida Trump, umwuka mubi hagati ya Amerika na Cuba wongeye kwiyongera ndetse bigera n’aho asinya iteka rigena ko ishobora gushyiraho imisoro ihanitse cyane ku bicuruzwa bituruka mu gihugu icyo ari cyo cyose kizajya cyohereza peteroli muri Cuba.

    Umubano wa Amerika na Cuba uri kurushaho kujya ahabi mu gihe n’ubundi Cuba imaze imyaka irenga 60 iri mu bihano by’ubucuruzi yafatiwe n’icyo gihugu.

    Mu byo Amerika ishinja Cuba harimo kuba yarakiriye ikigo kinini kurusha ibindi cy’igisirikare cy’u Burusiya gikora ubutasi hanze yabwo, ndetse no guha uburenganzira udutsiko tw’abakora iterabwoba kuhakorera hamwe no gukwirakwiza ingengabitekerezo y’aba-Communistes.

    Perezida wa Cuba, Miguel Díaz-Canel yafatiwe ibihano na Amerika

  • I Huye hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw

    I Huye hafunguwe sitasiyo y’iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw

    Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo batashye ku mugaragaro sitasiyo ya mbere y’ikorabuhanga ryikoresha ifata ibipimo by’ikirere (Automatic Upper-Air Station), yuzuye itwaye asaga miliyari 5 Frw.

    Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y’igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda.

    Yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw’amakuru y’iteganyagihe no kuburira abaturage ibigiye kuba. Iyi gahunda ikorera mu bihugu 60 birimo n’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinjwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.

    Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw’umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y’imvura iri mu bicu, ubushyuhe n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.

    Ati ’’Iyi ije itandukanye na ziriya zindi twari dufite kuko zo zageraga kuri metero 10 z’ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse, ibizatuma yifashishwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse no ku Isi muri rusange.’’

    Dr. Iyakaremye, yagaragaje ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n’izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.

    Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’indege ku bakora ku kibuga cy’indege, kuko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’imimerere y’ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.

    Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z’ijoro ndetse na Saa Munani z’amanywa. Bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y’ikirere ku Isi hose.

    Minisitiri w’Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.

    Ati “Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite iyo nshingano yo kuyitaho tunakorera aka karere duturanye, ntabwo twirebaho gusa twe nk’u Rwanda, tugomba kuyitaho kugira ngo iduhe amakuru azifashishwa n’abatuye aka karere.”

    Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.

    Byitezwe ko iyi sitasiyo izagira umumaro haba ku bashakashatsi, mu buhinzi no mu igenamigambi ry’igihe gito cyangwa ikirekire, ndetse mu gihe gito sitasiyo imaze ikora ikaba yaratangiye gutanga amakuru ku bihugu bituranye n’u Rwanada, kuko iyo ibipimo bifashwe bihita byohererezwa ibyo bihugu.

    Iyi sitasiyo yuzuye i Huye, ije kuba igisubizo mu bipimo cy’ikirere bifasha mu kunoza iteganyagihe

    Iyo ‘sensor’ izamuwe mu kirere igiye mu gipirizo ni uku izamuka

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasabye ko iyi sitasiyo ifatwa neza kugira ngo igere ku ntego yayo

    Umuyobozi muri Meteo Rwanda, Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke

    Iyi sitasiyo yatashywe, ibaye iya mbere mu Rwanda ifite ubushobozi buhanitse

  • Kigali:Ibishanga byatunganijwe biri hafi kuzura kurugero rwa 94% (Amafoto)

    Kigali:Ibishanga byatunganijwe biri hafi kuzura kurugero rwa 94% (Amafoto)

    Mu gihe cya vuba biteganyijwe ko imirimo yo gutunganya ibishanga bitanu byo mu Mujyi wa Kigali izaba igeze ku musozo. Byitezweho gutanga umusanzu mu kurengera ibidukikije, kurwanya ibiza, gutanga umwuka mwiza ndetse n’ahantu ho kwidagadurira no kuruhukira.

    Ibi bishanga byitezweho guhindura isura y’Umujyi wa Kigali, birimo icya Gikondo kizaba gifite ubuso bwa 162 Ha, icya Nyabugogo kizaba gifite 131 Ha, icya Kibumba cya 68 Ha, icya Rwampara gifite 65 Ha n’icya Rugenge-Rwintare cya 65 Ha.

    Mu butumwa Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA), yashyize hanze kuri uyu wa Kane yatangaje ko uyu mushinga wo gutunganya ibishanga bitanu ugeze kuri 94% ushyirwa mu bikorwa.

    Hari amakuru avuga ko muri 6% ibura ngo imirimo yo kubaka ibi bishanga irangire harimo ibijyanye no kubaka inyubako zizajya zikoreshwa n’abakozi bazajya batanga serivisi zo gusobanurira abifuza kubisura, ndetse n’indi ijyanye no gutunganya bwa nyuma ubwiza bw’igishanga.

    Nubwo 94% ari igereranya ry’aho imirimo igeze mu gutunganya ibi bishanga byose, ntabwo byose bigeze ku kigero kimwe. Icya Rwampara nicyo cyenda kurangira, mu gihe icya Nyabugogo aricyo kiri inyuma, bitewe n’imirimo yo gutunganya inkengero z’ikiyaga igikorwa.

    Imirimo yo kubaka ibibuga by’imikino y’amaboko bizaba biri muri bimwe muri ibi bishanga nayo igeze kure.

    Biteganyjwe ko imirimo yose yo gutunganya ibi bishanga izarangira muri Kanama 2026.

    Ni umushinga uri kugirwamo uruhare na Real Contractors Limited ku bufatanye na NPD, Sosiyete nayo ikora ubwubatsi mu Rwanda. Ibishaga byose biri kuvugururwa biri ku buso bwa hegitari 491.

    Igishanga cya Gikondo cyahawe umwihariko wo kugaragaza ibyiza nyaburanga bikurura ba mukerarugendo. Kizashyirwamo amasomero, restaurant ndetse hazaba ari n’ahantu ho kuruhukira.

    Igishanga cya Rugenge-Rwintare cyahawe umwihariko wo kugira ikidendezi kinini kiri ku buso bwa hegitari eshanu. Gifata amazi aturuka mu cya Rwampara na Gikondo. Cyagenewe kugaragaza intambwe u Rwanda rwateye mu kubungabunga ibidukikije.

    Ni mu gihe Igishanga cya Kibumba cyo cyagenewe uburobyi. Hari ibyuzi bigenda bikurikirana bitandukanye, hashyizwemo ahantu hagenewe ubusitani bw’indabo, hari inyubako izajya igaragarizwamo ibijyanye n’uburobyi mu Rwanda.

    Igishanga cya Nyabugogo cyagenewe ubushakashatsi no kwigisha ibijyanye no kurengera no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima.

    Ibishanga biri gutunganywa mu buryo bwo kurwanya imyuzure mu Mujyi wa Kigali, kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kuyungurura amazi ajya muri ibi bishanga.

    Ibi bishanga bizaba bifite inzira z’abanyamaguru n’abanyonga amagare zireshya n’ibilometero 61,5. Igishanga cya Gikondo kizaba gifite inziza z’ibilometero 16.9, icya Rugenge-Rwintare kizaba kirimo inzira z’ibilometero 15.5, icya Rwampara gifite iz’ibilometero 10.

    Ibi bishanga kandi bizakoreshwa mu buryo bw’imyidagaduro n’imikino mu gufasha abatuye Umujyi wa Kigali kuruhuka.

    Mu gice cyagenewe ibikorwaremezo by’imikino mu Gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga by’umupira w’amaguru bibiri, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe, mu cya Rwampara hashyirwemo bibiri.

    Mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bibiri bya Basketball, mu cya Gikondo hashyirwemo kimwe mu cya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe.

    Ni mu gihe mu gishanga cya Kibumba hazashyirwamo ibibuga bya Volleyball bibiri, icya Gikondo hashyirwemo kimwe, icya Rugenge-Rwintare hashyirwemo kimwe mu gihe mu Gishanga cya Gikondo hazashyirwamo ikibuga cya Handball kimwe no mu cya Rwampara hashyirwemo ikindi.

    Amafoto y’igishanga cya Kibumba

    Amafoto y’igishanga cya Rugenge

    Amafoto y’igishanga cya Gikondo

    Amafoto y’igishanga cya Nyabugogo

    Amafoto y’igishanga cya Rwampara


  • Nyagatare ku mwanya wa mbere mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe.

    Nyagatare ku mwanya wa mbere mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe.

    Akarere ka Nyagatare kagaragajwe nk’akarere gafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda, nk’uko bigaragazwa n’ikorwa ry’isuzuma ry’Igipimo cy’Ubwiyongere bw’Intege nke ziterwa n’Imihindagurikire y’Ibihe (National Climate Change Vulnerability Index Assessment) ryashyizwe ahagaragara ku wa 3 Kamena na REMA.

    Iri suzuma ryakorewe ingo 2,568, ryashyize ku rutonde uturere twose 30 tw’u Rwanda hashingiwe ku rwego ingo zifiteho intege nke imbere y’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Amanota y’ubwiyongere bw’izo ntege nke ari hagati ya 0 na 1, aho uko amanota yiyongera, ari nako byerekana ko abaturage bahura cyane n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi bafite ubushobozi buke bwo kuzihanganira.

    Kubura amazi meza yo kunywa ni cyo kibazo cyagaragaye cyane mu turere 10 twagaragajwe nk’utwibasirwa cyane. Ubushobozi buke bwo kubika amazi ndetse no guhura n’ibiza by’imyuzure n’ibura ry’amazi byatumye ubwiyongere bw’izi ntege nke burushaho gukomera.

    Nanone kandi, ubushobozi buke bw’abahinzi mu kumenya no gukoresha uburyo bw’ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe bwagaragajwe nk’ikibazo gihuriweho n’uturere twinshi.

    Ku rundi ruhande, uturere dutatu tugize Umujyi wa Kigali ni two twagaragaye nk’udafite ibyago byinshi. Nyarugenge yagize amanota 0.487, Gasabo 0.488 naho Kicukiro igira 0.496. Ibi byerekana ko dufite ubushobozi burenzeho bwo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kubera ibikorwa remezo byiza no kubona serivisi zitandukanye.

    Uturere twa Musanze na Huye na two twashyizwe mu turi ku rwego rwo hasi rw’ubwiyongere bw’izi ntege nke.

    Iri suzuma rigaragaza ko intege nke ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe zishingira atari gusa ku kuba abaturage bahura n’ibiza, ahubwo no ku bushobozi bafite bwo kubyihanganira no kubimenyera. Uturere dufite ibikorwa remezo bikomeye, ibikorwa by’ubukungu bitandukanye, umujyi wateye imbere n’uburyo bwiza bwo kubona serivisi, twagaragaye dufite amanota make y’ubwiyongere bw’izi ntege nke.

    Hagati aho, uturere two mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, harimo Gisagara, Nyamagabe, Karongi na Nyamasheke, na two byagaragaye ko bifite intege nke ziri hejuru, ahanini bitewe n’iyangirika ry’ubutaka, isuri ndetse no kuba abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi.

    Ubwiyongere bw’intege nke mu Rwanda

    Raporo igaragaza ko urwego rw’ubwiyongere bw’intege nke ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe mu Rwanda rwiyongereye cyane mu myaka irindwi ishize. Igipimo cyavuye kuri 0.395 mu 2018 kigera kuri 0.524 mu 2025.

    Ubwiyongere bukomeye bwagaragaye mu Ntara y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, aho amanota yavuye kuri 0.379 akagera kuri 0.535.

    Mu Mujyi wa Kigali, amanota yavuye kuri 0.354 agera kuri 0.476, mu gihe Intara y’Iburengerazuba yavuye kuri 0.416 ikagera kuri 0.520. Intara y’Amajyaruguru ni yo yagize ubwiyongere buto, iva kuri 0.430 igera kuri 0.504.

    Umuyobozi Wungirije Mukuru wa REMA, Faustin Munyazikwiye, yavuze ko u Rwanda rusanzwe rwugarijwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe zirimo imyuzure, amapfa, inkangu n’ibindi biza bikabije byangiza imibereho y’abaturage, urusobe rw’ibinyabuzima, ibikorwa remezo ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

    Yagize ati: “Isuzuma nk’iri ni ingenzi mu kubaka ubushobozi bwo kwihanganira ibiza. Ntibishoboka kubaka ubudahangarwa udasobanukiwe neza aho intege nke ziri.”

    Yakomeje avuga ko iki gipimo gitanga amakuru afatika ku rwego rw’intege nke z’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose, kandi kikaba gishobora gufasha mu igenamigambi, iteganyabikorwa ry’ingengo y’imari ndetse no gushora imari ku rwego rw’igihugu n’urw’uturere.

    Munyazikwiye yongeyeho ko ubu bushakashatsi budasanzwe kuko bwashyizemo ibitekerezo n’uburambe bw’abaturage bo hirya no hino mu Rwanda.

    Impuguke mu bijyanye n’ikirere n’ibidukikije, Pearl Nkusi, yavuze ko gushora imari mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe nk’ikorwa ry’ubuhinzi bwuhirwa ndetse n’ibikorwaremezo birwanya isuri ari ingenzi mu kongerera abaturage ubushobozi bwo guhangana n’ingaruka zayo.

    Yagaragaje ko hagati ya 2014 na 2023, ibiza bifitanye isano n’ikirere byateje impfu 1,595, bikomeretsa abantu 2,368, byangiza inzu 62,123 ndetse byangiza hegitari 38,002 z’ibihingwa kubera imyuzure, amapfa n’inkangu.

    Hagati aho, Henriette Peace Uwamahoro, ushinzwe ibidukikije ku rwego rw’akarere muri REMA, yavuze ko hakenewe miliyoni 335.6 z’amadolari ya Amerika kugira ngo hashyigikirwe ibikorwa byo gusana urusobe rw’ibinyabuzima, kubungabunga ibinyabuzima bitandukanye, kugabanya umwanda no guteza imbere imikoranire myiza hagati y’abantu n’ibidukikije. Ibi biri muri Gahunda y’Igihugu yo Kubungabunga Ibinyabuzima (National Biodiversity Strategy and Action Plan) nayo yatangijwe ku wa 3 Kamena.

    Iri suzuma riteganyijwe gufasha abafata ibyemezo gushyira imbaraga n’ishoramari mu bikorwa byo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe no kongerera ubushobozi uturere dufite ibyago byinshi byo guhura n’ingaruka zayo

  • Imikorere icyemangwa yatumye RDB ifunga hoteli enye zose

    Imikorere icyemangwa yatumye RDB ifunga hoteli enye zose

    Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwafunze by’agateganyo hoteli enye nyuma y’ubugenzuzi bwagaragaje ko zitujuje ibisabwa mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteri.

    Aya mahoteri yafunzwe arimo Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Dove Luxury Hotel yo mu Karere ka Gicumbi, Highland Resort Ltd yo mu Karere ka Rulindo ndetse na Nengo Eden Park Hotel yo mu Karere ka Rubavu.

    Iri genzura ryakozwe mu rwego rwo kureba niba ibikorwa byakira abantu byubahiriza amahame agenga ubuziranenge, umutekano n’imitangire ya serivisi.

    Nk’uko bikubiye mu itangazo uru rwego rushyize hanze kuri uyu wa Kane tariki 04 Kamena 2026, risobanura ko gufunga ibi bigo ari icyemezo cyafashwe hagamijwe guha ayo mahoteri umwanya wo gukosora ibibazo byagaragajwe.

    Itangazo rigira riti: “Muri byo harimo ibijyanye n’impushya zo gukora, isuku, ubuziranenge bw’ibiribwa, umutekano rusange, ireme rya serivisi ndetse n’ibindi bisabwa mu rwego barimo.”

    RDB yasabye aya mahoteri guhagarika ibikorwa byose bijyanye no kwakira abantu kugeza igihe azaba amaze gukosora ibyo yasabwe ndetse kandi ko igenzura rizakomeza gukorwa kugira ngo harebwe niba ibisabwa bishyirwa mu bikorwa mbere y’uko yemererwa kongera gukora.

    Uru rwego rwibukije kandi abafite ibikorwa byakira abantu ko kubahiriza amabwiriza ari ingenzi mu kurinda ubuzima n’umutekano by’abakiliya n’abashyitsi, ndetse no guteza imbere urwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.

    RDB yavuze ko izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’aya mabwiriza, kandi ko izafata ingamba zikomeye ku batayubahiriza.

    Century Park Hotel and Residences ni imwe muri hoteli zafunzwe

    Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali

    Nengo Eden Park yo mu Karere ka Rubavu, yafunzwe by’agateganyo

    Highland Resort ikorera muri Rulindo

  • Mureke abantu bagende – umuyobozi wa OMS ku bashyiraho akato ka Ebola

    Mureke abantu bagende – umuyobozi wa OMS ku bashyiraho akato ka Ebola

    Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ‘OMS/WHO’ , Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, yaburiye ibihugu bishyiraho ibihano rusange ndetse n’ingamba zikomeye zo kubuza cyangwa gukumira abantu gukora ingendo kubera icyorezo cya Ebola, ko ahubwo ibyo ari byo bituma kirushaho kwiyongera.

    Uwo muyobozi yaavuze ko kugeza ubu, ibihugu birenga 12 birimo ibyo muri Afurika n’ibindi byo hirya no hino ku isi, byashyizeho amabwiriza abuza cyangwa agabanya ingendo, ibintu bikomeje kubangamira ubushobozi n’imikorere ya OMS mu guhangana n’icyorezo cya Ebola, cyane cyane muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ari naho cyagaragaye bwa mbere.

    Dr. Tedros yavuze ko izi ngamba zo kubuza ingendo, “zibangamira itangwa ry’ibikoresho byifashishwa mu buvuzi ndetse zikanadindiza ibikorwa byo kurwanya Ebola.”

    Ibyo Dr. Tedros yatangaje, bije nyuma y’uko urwego rushinzwe impunzi, abinjira n’abasohoka ndetse n’abasaba ubwenegihugu muri Canada, rwongeye gushimangira icyemezo cyo cyo guhagarika by’agateganyo, mu gihe cy’iminsi 90, gutanga ibyangombwa by’abimukira baturuka mu bihugu bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Uganda na Sudani y’Epfo.

    Naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Bahrain, Mexico n’ibindi bihugu bimwe na bimwe, na byo byashyizeho amabwiriza agabanya ingendo, mu gihe Canada yo yanashyizeho gahunda y’akato k’iminsi 21 ku bagenzi bose baturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima kandi,ryatangaje ko rikeneye nibura Miliyoni 115 z’Amadolari y’Amerika mu mezi atatu ari imbere, kugira ngo ishobore gukomeza guhangana n’icyo cyorezo cya Ebola kibangamiye ubuzima rusange.

    Umuyobozi w’iryo Shami, yakomeje avuga ko kugeza ubu hamaze kuboneka hafi 35% gusa by’ingengo y’imari ikenewe mu bikorwa byo guhangana n’icyo cyorezo.