AmakuruEconomyHEALTHibidukikijeIkoranabuhangaImibereho myizaNewsPoliticsPolitikiPopular NewsTechnologyTechonologyTrending NewsUbukunguUbuzimaUncategorized

U Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’ingufu za nucléaire n’igihugu cya 3

U Rwanda na Pakistan ku wa Gatatu byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire mu rwego rw’umutekano wa nucléaire no kurinda abaturage n’ibidukikije ingaruka z’imirasire, bikomeza urugendo rw’u Rwanda rwo kwagura ubufatanye mpuzamahanga mu rwego rw’ingufu za nucléaire.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono mu mujyi wa Islamabad muri Pakistan, hagati y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cya Pakistan gishinzwe kugenzura ibikorwa by’ingufu za nucléaire (Pakistan Nuclear Regulatory Authority-PNRA).

Yibanda ku bufatanye mu bijyanye n’umutekano wa nucléaire, kurinda abantu ingaruka z’imirasire, guhanahana amakuru n’ubumenyi, guhugura abakozi ndetse no kubaka ubushobozi bw’inzego zigenzura ibikorwa bya nucléaire.

Ni amasezerano asinywe mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bwa gisivili, by’umwihariko mu rwego rwo kongera ingano y’ingufu z’amashanyarazi no guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye kuri izo ngufu.

Pakistan ibaye igihugu cya gatatu kizwi cyagiranye n’u Rwanda amasezerano y’ubufatanye muri uru rwego nyuma y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Muri Gicurasi 2026, u Rwanda na Amerika byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu gukoresha ingufu za nucléaire mu buryo bwa gisivili, agamije guteza imbere ubufatanye mu kubaka ubushobozi, umutekano wa nucléaire no kubahiriza amahame mpuzamahanga ajyanye n’ikoreshwa ryayo.

Mbere yaho kandi, kuva mu 2018, u Rwanda n’u Burusiya byagiye bisinyana amasezerano atandukanye ajyanye no gukoresha ingufu za nucléaire, harimo ayerekeye amahugurwa y’inzobere, kubaka ibikorwa remezo ndetse n’umushinga wo gushyiraho Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bya Nucléaire i Kigali.

Nubwo amasezerano mashya yasinywe na Pakistan atarebana no kubaka urugomero rwa nucléaire cyangwa gutanga ibikomoka kuri uranium, afatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’u Rwanda rwo kubaka urwego rukomeye rugenzura kandi rugacunga neza ibikorwa byose bifitanye isano n’ingufu za nucléaire.

U Rwanda rwihaye intego yo gutangira gukoresha ingufu za nucléaire mu myaka iri imbere, aho rwitezweho gukomeza gushaka abafatanyabikorwa mpuzamahanga bafite uburambe muri uru rwego kugira ngo rugere kuri iyo ntego mu buryo bwubahiriza umutekano n’amabwiriza mpuzamahanga.

Loading