Blog

  • Imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukina yasubitswe

    Imikino ya gicuti Amavubi yagombaga gukina yasubitswe

    Mu gihe Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yari ikomeje imyiteguro y’imikino ya gicuti yari kuzabera muri Morocco, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu ryafashe umwanzuro wo kuyihagarika kubera impungenge zishingiye ku cyorezo cya Ebola.

    Ku wa Kabiri, tariki ya 2 Kamena 2026, ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Morocco bwatangaje ko imikino mpuzamahanga ya gicuti yari iteganyijwe mu minsi ya FIFA yo muri Kamena itazaba nk’uko byari byarateganyijwe. Icyo cyemezo cyatewe n’ubwoba bw’ikwirakwira rya Ebola rikomeje kugaragara mu bice bimwe by’umugabane wa Afurika.

    Abayobozi bavuze ko guhagarika iyi mikino bigamije kurinda ubuzima n’umutekano by’abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe ndetse n’abafana. Mu makipe yari ategerejwe gukinira muri Morocco harimo Amavubi y’u Rwanda, Tanzania na Uganda.

    Mu mikino yahise isubikwa harimo uwa Tanzania na Uganda wagombaga kuba ku wa 5 Kamena, Tanzania n’u Rwanda ku wa 9 Kamena, Uganda na Madagascar ku wa 8 Kamena, ndetse n’u Rwanda rwari kuzahura na Comores ku wa 6 Kamena.

    Hari kandi indi mikino itarafata umwanzuro wa nyuma, kuko abayitegura bagitegereje kureba uko ikibazo cy’ubuzima kizagenda mbere yo gutangaza icyemezo cya burundu. Muri iyo harimo umukino wa Burundi na Guinée Équatoriale uteganyijwe ku wa 4 Kamena, ndetse n’uwa Comores na Guinée Équatoriale uzaba ku wa 9 Kamena.

    Morocco yari yarateguye kwakira amakipe menshi yo muri Afurika mu rwego rwo kuyafasha kwitegura amarushanwa atandukanye ategereje imbere. Icyakora, impungenge zatewe n’icyorezo cya Ebola zatumye gahunda yose isubirwamo hagamijwe kwirinda ingaruka zishobora guterwa n’iki kibazo cy’ubuzima.

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Morocco ryasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe ku bufatanye n’inzego z’ubuzima n’izindi nzego za Leta zibishinzwe, mu rwego rwo kugabanya ibyago byaterwa n’ingendo zihuza ahantu hashobora kuba haragaragaye indwara.

    Abayobozi b’iki gihugu bashimangiye ko ubuzima bw’abantu ari bwo bufite agaciro kurusha ibindi byose. Banatangaje ko bazakomeza gutanga amakuru mashya ku mikino isigaye no ku zindi gahunda z’umupira w’amaguru uko ibihe bizagenda bihinduka.

  • Ukraine: Abantu 7 baguye mu gitero cya Drone cyagabwe kuri Bisi

    Ukraine: Abantu 7 baguye mu gitero cya Drone cyagabwe kuri Bisi

    Abantu barindwi bahasize ubuzima, naho abandi 11 barakomereka nyuma y’igitero cy’indege nto y’intambara itagira umupilote (drone) cyagabwe ku modoka ya bisi itwara abagenzi mu gice cya Ukraine kigenzurwa n’Uburusiya.

    Denis Pushilin, uyobora akarere ka Donetsk mu izina ry’Uburusiya, yavuze ko icyo gitero cyabaye mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 03 Kamena 2026. Yavuze ko iyo bisi yari mu rugendo rwahuzaga umurwa mukuru w’Uburusiya, Moscow, n’umujyi wa Simferopol uherereye ku gace ka Crimea Inyanja y’Umukara, wigaruriwe n’Uburusiya.

    Umwotsi mwinshi kandi wabonetse uzamuka mu kirere hejuru y’umujyi wa St Petersburg mu Burusiya. Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, akaba yemeje ko igice gitunganyirizwamo ibikomoka kuri peteroli muri uwo mujyi cyagabweho igitero.

    Iki gitero kibaye mu gihe St Petersburg iri kwakira inama mpuzamahanga ngarukamwaka ku bukungu, igamije kugaragaza no kumenyekanisha Uburusiya ku rwego mpuzamahanga.

    Ibi bibaye nyuma y’umunsi umwe Uburusiya bugabye igitero gikomeye ku mijyi itandukanye ya Ukraine, cyahitanye nibura abantu 22, barimo abagore n’abana benshi.

    Andriy Kovalenko, uyobora ikigo cya leta ya Ukraine gishinzwe kurwanya amakuru y’ibinyoma n’icengezamatwara, yavuze ko Uburusiya bukomeje gukoresha amakuru agamije kuyobya abantu. Gusa ntiyahakanye mu buryo bweruye amakuru avuga ko Ukraine yaba yagize uruhare muri icyo gitero.

    Ku rundi ruhande, abategetsi b’Uburusiya batangaje ko bahanuye drones nyinshi za Ukraine mu turere twa Belgorod, Kursk n’ahandi mu burengerazuba bw’igihugu, ndetse no hafi y’umurwa mukuru Moscow no hejuru y’Inyanja ya Azov.

    Uburusiya buvuga ko mu ijoro ryo ku wa 02 Kamena 2026, bwahanuye drones zirenga 350 za Ukraine.

    Muri zo, nibura 50 zahanuwe mu karere ka Leningrad kari mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburusiya, nk’uko Guverineri wako, Alexander Drozdenko, yabitangaje.

    Aka karere karimo umujyi wa St Petersburg, uri kwakira intumwa ziturutse mu bihugu byinshi byitabiriye inama mpuzamahanga ku bukungu yatangiye kuri uyu wa 03 Kamena 2026.

    Abategura iyo nama batangaje ko yitabiriwe n’intumwa ziturutse mu bihugu n’uturere birenga 130. Mu bitabiriye harimo Visi Perezida w’Ubushinwa Han Zheng, Perezida wa Uzbekistan ndetse na Perezida wa Tanzania.

    facebook sharing buttonemail sharing button

  • Muburasirazuba bwo hagati,Iran yakamejeje yihimura kuri Amerika

    Muburasirazuba bwo hagati,Iran yakamejeje yihimura kuri Amerika

    Umwuka mubi wongeye kugaragara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’igitero cya misile bivugwa ko cyagabwe na Iran ku birindiro bya gisirikare biri mu bihugu bya Bahrain na Kuwait.

    Nk’uko abayobozi ba Amerika babitangaje, Iran yarashe misile za balistique zigana muri ibyo bihugu byombi. Icyakora, izo misile zose zaba zarafatiwe mu kirere n’ubwirinzi bwa gisirikare cyangwa zikangirikira hejuru y’ikigob cy’u Buperesi mbere y’uko zigera ku ntego.

    Ku ruhande rwa Iran, abayobozi bayo bavuga ko icyo gitero cyari kigamije icyicaro gikuru cy’Ingabo za Amerika zirwanira mu mazi (US Fifth Fleet) kiri muri Bahrain ndetse n’ikindi kigo cya gisirikare batatangaje izina.

    Iran ivuga ko icyo gikorwa cyari ukwihorera nyuma y’uko Amerika irashe ubwato butwara peteroli butari butwaye ibikomoka kuri peteroli icyo gihe, ariko bukaba bwari bugerageza kurenga ibihano byashyizweho na Washington.

    Ibi bibaye mu gihe Iran ikomeje guhura n’ikibazo cyo kubura aho ibika peteroli yayo. Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibigega byo ku butaka n’ibyo mu nyanja biri kugenda byuzura, ibintu biri gutuma iki gihugu kigabanya umusaruro wa peteroli gikuramo.

    Hagati aho, umwuka mubi wanagaragaye mu rwego rwa dipolomasi. Iran yatangaje ko yahagaritse ibiganiro yari ifitanye na Amerika ku bibazo by’umutekano birebana n’intambara ihanganishije Israel n’umutwe wa Hezbollah muri Libani.

    Icyakora, Perezida wa Amerika Donald Trump akomeje kuvuga ko ibiganiro bigihari kandi ko impande zombi zigikomeje kuganira.

    Mu gihe Amerika ivuga ibi, ibitangazamakuru bya Iran ndetse n’abayobozi bo mu karere bavuga ko Tehran itigeze isubiza ubutumwa bwa Washington nyuma y’uko Israel itanze andi makuru y’ibishobora gukorwa kuri Beirut, umurwa mukuru wa Libani.

    Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko nubwo habayeho agahenge mu minsi ishize, ibi bitero bishya byerekana ko umutekano wo mu karere ukiri mu kaga kandi ko amakimbirane ashobora kongera gufata indi ntera mu gihe hataboneka umuti wa dipolomasi urambye.

  • KLM yahagaritse ingendo zijya muri Uganda

    KLM yahagaritse ingendo zijya muri Uganda

    Sosiyete y’indege yo mu Buholandi, KLM, yahagaritse ingendo zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe muri Uganda, mu kwirinda Ebola yagaragaye muri iki gihugu.

    Ni icyemezo cyafashwe mu gihe u Buholandi bwakajije ingamba zo kugenzura abagenzi bava mu bihugu byagaragayemo iki cyorezo.

    Umuyobozi Ushinzwe Itangazamakuru mu Kigo cya Uganda gishinzwe indege za Gisivili,Vianney Luggya, na we yemeje ko KLM yahagaritse ingendo.

    Umuyobozi wa KLM muri Uganda, Rukia Otema, yavuze ko iki cyemezo kizamara ibyumweru bibiri kuko amabwiriza yo kwirinda Ebola yagize ingaruka ku bakora mu ndege.

    Ati “Ingendo zijya i Entebbe zizahagarikwa mu byumweru bibiri kubera ko iki gihugu cyavuzwe mu bifite abarwayi banduye Ebola. Iyo abapolote bacu bakoreye ingendo muri Uganda bisabwa ko bajya mu kato kamara iminsi 21.”

    Iki kigo cyagaragaje ko abagenzi bagizweho ingaruka nk’abari barishyuye amatike bashobora gusubikisha tike zabo cyangwa bagasaba guhabwa amafaranga yabo.

    Ebola yinjijwe muri Uganda n’Umunye-Congo waturutse mu Ntara ya Ituri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanduza abandi barimo abaganga bamwitayeho.

    Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko abanduye Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo bageze kuri 15 barimo batandatu babonetse kuri uyu wa 2 Kamena 2026.

    Kugeza kuri uyu wa 2 Kamena, abantu 668 ni bo bahuye n’abanduye kandi ko bari gukurikiranirwa hafi kugira ngo harebwe niba harimo abanduye iki cyorezo.

    KLM yahagaritse ingendo zijya muri Uganda

  • Kinshasa: Imyigarambyo ikomeye yakamejeje

    Kinshasa: Imyigarambyo ikomeye yakamejeje

    Kuri uyu wa 03 Kamena 2026, mu mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haramukiye imyigaragambyo yiswe “Ville Morte” yateguwe n’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi C64, rigamije kwamagana umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga.

    Iyi myigarambyo ije nyuma y’uko muri Congo humvikanye umugambi wo guhindura itegeko nshinga, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko kurihindura ari ukongera gufungura inzira yo kongera manda za Perezida Félix Tshisekedi

    Iyi myigaragambyo yari imaze iminsi irarikirwa abaturage ba RD Congo aho abakozi n’abacuruzi basabwe guhagarika akazi bakitabira imyigaragambyo.

    Mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye abaturage kuguma mu ngo no guhagarika ibikorwa byabo bya buri munsi, ubuyobozi bwa Kinshasa bwo bwatangaje ko ibikorwa bigomba gukomeza nk’ibisanzwe, bunohereza inzego z’umutekano ahantu hatandukanye mu mujyi.

    Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu muri RDC (CNDH) yatangaje ko ihangayikishijwe n’izamuka ry’ubushyamirane bwa politiki mbere y’uyu munsi, isaba ko uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro bwubahirizwa kandi ko hirindwa ibikorwa by’urugomo n’ivangura.

    Amafoto aragaragaza umujyi wa Kinshasa urimo abantu batwika amapine y’ibinyabiziga, abandi bafite amabuye n’ibindi bikoresho gakondo.

    Muri uyu mujyi kandi hari ibice bimwe na bimwe bigaragara ko abantu batagiye mu kazi nk’uko bisanzwe aho umujyi wera nta rujya n’uruza nk’uko byari bisanzwe.

    Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2026, Perezida Felix Tshisekedi yavuze ko mu gihe abaturage baramuka bamushaka ntacyamubuza kongera kwiyamamaza, ndetse aherutse no gutangaza ko nta gihugu kijya mu matora kandi kiri mu ntambara.

    Ibi rero byarakaje bamwe mubaturage binakubitiraho n’ubukangurambaga bumaze iminsi bwo guhindura zimwe mu mu ngingo ziri mu itegeko nshinga, ibindi abakongomani bafata nk’impamvu yo kugundira ubutegetsi kwa Tshisekedi.

    facebook sharing button 

    sharethis sharing button
  • Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abajenoderi bibwira ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa

    Perezida Macron yakuriye inzira ku murima abajenoderi bibwira ko babonye ubuhungiro mu Bufaransa

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakuriye inzira ku murima abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bibwira ko babonye ubuhungiro mu gihugu cyabo.

    Yatanze ubu butumwa kuri uyu wa 2 Kamena 2026, ubwo ku nkombe z’umugezi wa Seine mu Mujyi wa Paris hafungurwaga ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa ‘Les Archives’.

    Iki gikorwa cyitabiriwe na Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi bo muri Leta y’u Rwanda n’iy’u Bufaransa, Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, n’abarokotse Jenoside.

    Perezida Macron yagaragaje ko mu gihe hari ababa bashaka kugoreka amateka nk’aya Jenoside, abantu bakwiye gushyira imbaraga mu kugaragaza ukuri, bagaha umwanya abarokotse kugira ngo batange ubuhamya ndetse n’abahanga mu mateka.

    Yasobanuye ko mu rugendo rw’ubutabera, hari Abanyarwanda bagejejwe mu nkiko, bakurikiranyweho uruhare bagize muri Jenoside, kandi ko byari ngombwa ko baburanishwa.

    Ati “Mu myaka ya vuba, ubutabera bw’u Bufaransa bwakomeje akazi kabwo, kari ngombwa. Imanza zarabaye kandi andi maperereza arakomeje.”

    Uyu Mukuru w’Igihugu yashimangiye ko nta muntu n’umwe uri hejuru y’amategeko, bityo abakoze Jenoside, bakajya mu Bufaransa bibwira ko ari ho bazihishira ubutabera, bibeshye cyane.

    Ati “Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Kandi abatekereje ko babonye igihugu cyacu nk’ubuhungiro bw’iteka, ubutabera bw’u Bufaransa bwababoneye igisubizo. Nta cyaha cyibasiye inyokomuntu kizasaza cyangwa ngo ntigihanwe. Mbisubiremo, ubutabera buzatangwa.”

    Uretse kuburanisha abagize uruhare muri Jenoside nka Dr. Rwamucyo Eugène, Dr. Sosthène Munyemana, Philippe Hategekimana na Claude Muhayimana, Perezida Macron yatangaje ko buzanakomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Kimwe mu bikoresho bikomeye byifashishijwe mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside n’urwango, harimo ibitangazamakuru nka radiyo-televiziyo RTLM yakoreragaho abanyamakuru barimo Habimana Kantano na Valerie Bemeriki.

    Perezida Macron yagaragaje ko nyuma y’imyaka 32 Jenoside ihagaritswe, haracyariho ibinyamakuru bikora nka RTLM, asaba abantu gufungura amaso, bakabirwanya bivuye inyuma kugira ngo bidakomeza kuroha sosiyete mu manga.

    Yagize ati “Ni gute tutakangaranywa n’imbaraga z’icengezamatwara rikwirakwizwa ku ikoranabuhanga? Kuri za ecrans zacu, hari izindi za RTLM. Nidukanguke turwanye ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’ivanguraruhu iri kwimikwa hirya no hino.”

    Leta y’u Bufaransa yashyizeho itegeko rihana abahakana n’abapfobya Jenoside. Umwanditse w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, ni umwe mu bahamijwe ibi byaha, kubera igitabo gihakana ko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe.

    facebook sharing button twitter sharing button

  • Kwitirira umugabo ko ari se w’umwana atari we birahanirwa muri Panama

    Kwitirira umugabo ko ari se w’umwana atari we birahanirwa muri Panama

    Mu gihugu cya Panama ho ibintu byafashe indi ntera. Inteko Ishinga Amategeko yaho yemeje itegeko nimero 510 rigena ibihano ku bagore bashuka abagabo babo bakabemeza ko ari bo ba se b’abana kandi atari byo. Iki cyaha kizwi nka “paternity fraud” ubu cyashyizwe mu byaha bihanishwa n’amategeko. Abadepite 42 bose bitabiriye itora baryemeje nta n’umwe urirwanya cyangwa ngo yifate.

    Nk’uko iri tegeko ribiteganya, umugore wese uzahamwa no kubeshya umugabo, akoresheje uburiganya, igitutu cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo yemere ko umwana ari uwe kandi atari byo, ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu, ndetse akanatanga amande.

    Iyo bigaragaye ko uwo mugore yamaze igihe kirekire cyane, nk’imyaka irenga itanu, ahisha ukuri kandi akaba yarabyungukiyemo, igihano gishobora kongerwa kikagera ku myaka irindwi y’igifungo. Nanone, niba icyo gikorwa cyaragize ingaruka ku bana barenze umwe, nabyo bishobora gutuma ibihano byiyongera.

    Mu manza nk’izi, bizajya bibanza kugenzurwa hakoreshejwe isuzuma rya ADN (DNA Test) kugira ngo hamenyekane ukuri ku mubyeyi w’umwana. Iyo urukiko rusanze umugabo yarabeshywe, ibyo yatakaje bishobora kwishyurwa na se w’umwana nyakuri, igihe bigaragaye ko yari azi neza uko ibintu byagenze kandi yarabigizemo uruhare afatanyije n’uwo mugore.

    Iri tegeko kandi ririmo ingingo zigamije kurengera inyungu n’uburenganzira bw’umwana kugira ngo adahutazwa cyangwa ngo abangamirwe n’ingaruka z’ayo makimbirane.

    Nubwo hari abaryishimira bavuga ko rizafasha kurwanya uburiganya no kurengera abagabo, hari n’imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore irinenga, ivuga ko rishobora kugira ingaruka mbi ku bana no ku mibereho y’imiryango imwe n’imwe.

    facebook sharing button twitter sharing button

  • Umudepite wa Amerika yabwiye Trump ko ntacyo akwiye gusaba Afurika kuko yayihagarikiye inkunga

    Umudepite wa Amerika yabwiye Trump ko ntacyo akwiye gusaba Afurika kuko yayihagarikiye inkunga

    Umudepite wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Gregory Meeks, yanenze gahunda y’ubutegetsi bwa Donald Trump yo gushyira muri Kenya ikigo cyo gushyira mu kato Abanyamerika barwaye cyangwa bakekwaho icyorezo cya Ebola.

    Depute Meeks yavuze ko Amerika isanzwe ifite ibigo byihariye bishobora kwita ku barwayi ba Ebola, bityo ko yagombye kugarura mu gihugu abaturage bayo bagizweho ingaruka aho kubohereza muri Kenya.

    Uwo Mudepite yanabajije impamvu ubutegetsi bwa Perezida Trump bwiteze ko Kenya yakwakira Abanyamerika bashobora kuba barahuye na Ebola kandi yaragabanyije inkunga yageneraga urwego rw’ubuzima muri icyo gihugu.

    Meeks, umwe mu bagize komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe amategeko n’igenzura rya politiki y’ububanyi n’amahanga, yavuze ko atumva impamvu bisaba ko Abanyamerika boherezwa muri Kenya kugira ngo bashyirwe mu kato.

    Ibyo yabivuze mu gihe muri Kenya hakomeje kwiyongera abatemera uwo mushinga uzashyirwa mu kigo cya gisirikare cya Laikipia Air Base giherereya ahitwa i Nanyuki.

    Yagize ati: “Guverinoma yacu ifite inshingano zo gufasha Abanyamerika bari hanze y’igihugu.
    Amerika isanzwe ifite ibigo byihariye byubakiwe kwita ku barwayi ba Ebola mu buryo butekanye. Ubutegetsi bwa Trump bugomba kugarura Abanyamerika mu gihugu bukabafasha, aho gushyira uwo mutwaro kuri Guverinoma y’ikindi gihugu.”

    Yakomeje agira ati, “Ubutegetsi bwa Trump bwagabanyije inkunga y’ubuzima muri Kenya, ariko ubu burifuza ko Kenya yakwakira abarwayi ba Ebola b’Abanyamerika aho kubagarura iwabo ngo bavurirwe hano. Guverinoma zombi zikwiye kwita ku mpungenge zagaragajwe n’imiryango itegamiye kuri Leta muri Kenya.”

    Ku wa Gatanu tariki ya 29 Gicurasi 2026, umunsi abategetsi ba Amerika bavugaga ko icyo kigo kizatangira gukora, Umucamanza Patricia Nyaundi wo mu Rukiko Rukuru yahagaritse uwo mushinga.

    Yabujije Kenya gushinga cyangwa gukoresha ikigo icyo ari cyo cyose kijyanye na Ebola hashingiwe ku masezerano yagiranye na Amerika cyangwa ikindi gihugu cyose, ndetse anabuza kwinjiza mu gihugu umuntu wese ushobora kuba yarahuye na virusi cyangwa wayanduye kugeza igihe urubanza ruzarangirira.

    Hagati aho, umwuka mubi wagaragaye i Nanyuki nyuma y’uko abaturage babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo bamagana uwo mushinga.

    Umugambi wa Amerika wo gushinga ikigo cyo kuvuriramo Ebola muri Kenya watumye abaturage benshi bagira impungenge
  • Umuburo k’umuyaga wa El Niño ushobora kugarukana ubukana buruta ubwuheruka

    Umuburo k’umuyaga wa El Niño ushobora kugarukana ubukana buruta ubwuheruka

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yaburiye abatuye isi ko mu mezi abiri ari imbere hitezwe inkubi y’umuyanga karundura ya El Niño ishobora kuzasiga isibye byinshi ku isi.

    Mu butumwa bwatangajwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bumenyi bw’Ikirere (WMO), kuri iki gicamunsi, Guterres yavuze ko El Niño izongera ibyago by’ibiza bikomoka ku mihandagurikire y’ikirere birimo amapfa, imyuzure, ubushyuhe bukabije n’inkubi z’umuyaga mu bihugu byinshi.

    Guterres yasabye ibihugu n’inzego zitandukanye kwitegura hakiri kare, cyane cyane mu kurinda abaturage no gushimangira gahunda zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

    Yavuze kandi ko isi ikwiye gukomeza gufata ingamba zigabanya imyuka ihumanya ikirere, kuko imihindagurikire y’ikirere irimo kugenda yongera ubukana bw’ibiza byibasira abaturage.

    Inkubi y’umuyaga wa El Niño ni ikiza kamere kiba mu Nyanja ya Pasifika kigira ingaruka ku kirere ku isi hose, aho gishobora gutuma hari ahagwa imvura nyinshi idasanzwe mu gihe ahandi habaho amapfa akomeye.

    Abahanga mu by’ikirere bavuga ko El Niño y’uyu mwaka ishobora kuzana ubushyuhe buri hejuru cyane ku isi, nyuma y’uko iy’imyaka ishize na yo yaranzwe n’izamuka rikabije ry’ubushyuhe.

    El Niño iheruka yabaye hagati ya 2023 na 2024 igira uruhare rukomeye mu gutuma umwaka wa 2024 uba umwaka waranzwe n’ubushyuhe bwinshi kurusha indi yose mu mateka y’isi.

    Ibihugu byinshi bikomeje gukurikiranira hafi uko iyo miyaga irimo kwitwara mu nyanja, mu gihe inzego mpuzamahanga zisaba ko hashyirwa imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kwitegura ibiza bishobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

  • Ibiranga urwibutso rwa Jenoside rwashyizwe i Paris mu Bufaransa

    Ibiranga urwibutso rwa Jenoside rwashyizwe i Paris mu Bufaransa

    Ni indi ntambwe yatewe mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wongeye kuzahuka ukagera ku gasongero ku butegetsi bwa Perezida Emmanuel Macron, wemeye akanasabira imbabazi uruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Kuri uyu wa Kabiri, tariki 02 Kamena, 2026 ni indi tariki itazibagirana hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, umunsi wo guhanagura ibyahoze ari isura mbi ya kiriya gihugu mu mateka y’u Rwanda, no gushimangira inzira nshya y’ubwiyunge bishingiye ku kwemera ukuri, no gusigasira amateka yakwo.

    Perezida Emmanuel Macron, ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, n’imbaga y’abantu yari ihari, hamuritswe ku mugaragaro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe i Paris ku nkombe neza z’uruzi Seine.

    Imiterere y’Urwibutso

    Ni inkuta ebyiri zubakishijwe amabuye ziteganye, zanditseho amagambo yo kwibuka uburyo abana, abagore n’abagabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bitewe gusa n’uko basaga cyangwa bari bateye.

    Ayo magambo yanditswe mu ndimi enye, Ikinyarwanda, Igiswahili, Icyongereza n’Igifaransa.

    Ubundi ni ahantu heza hafite n’igisobanuro gikomeye, kuko ni ahantu hatuje buri wese ashobora kujya ahagera agasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gutangiza iki gikorwa, abakuru b’Ibihugu byombi bashyize indabo kuri ruriya rwibutso, hafatwa umwanya wo kunamira abishwe muri Jenoside, ndetse haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi.

    Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron yibukije amagambo yavugiye i Kigali muri Gicurasi, 2021, ubwo “yemeraga, mu izina ry’Ubufaransa, uruhare rw’igihugu cyacu mu ruhererekane rw’ibintu byateje Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    Kuva icyo gihe, “ubwiyunge butigeze bubaho bwabaye hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa”, yongeraho gushimira Perezida Paul Kagame kuba “yakiriye” iki “cyemezo.”

    Yagize ati: “Uru rwibutso nubwo rurangiye, ntibirangiye. Ni intambwe ikomeye mu nzira twatangiye.”

    Perezida Paul Kagame yashimiye Perezida Emmanuel Macron ku cyemezo gikomeye yafashe asaba imbabazi, no gutangira inzira y’ukuri n’ubwiyunge.

    Yagize ati: “Gufata inshingano ukemera uruhare rw’amateka bisaba imbara… kandi bisaba ubumuntu bukomeye kugira ngo ubigereho. Bwana Perezida Macron, ndashaka kubashimira byombi: imbaraga (ubutwari) n’ubumuntu.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Bufaransa atari cyo gihugu cyonyine cyatsinzwe, n’ibindi bihugu byinshi na byo byananiwe ariko nta na kimwe cyigeze kigera ku ntambwe nk’iy’u Bufaransa, mu kugaragaza ukuri no kwemera intege nke byagize mu mateka mabi yabaye.

    Muri uyu muhango kandi, Jeanne Uwimbabazi warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze iminsi iteye ubwoba yo muri Mata 1994, igihe umuryango we wicwaga.

    Ubwo yarokokaga yaje kwimurirwa mu Bufaransa, ajya kuvurwa ibikomere aho yari afite imyaka 16.

    Yavuze uburyo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zatereranye Abatutsi bari bahungiye ku Ishuri ry’imyuga rya ETO Kicukiro akaba yashimiye mu ruhame Perezida Paul Kagame kuba yarabarokoye biturutse ku ngabo za RPA yari abereye Umugaba Mukuru.

    Marcel Kabanda, Perezida wa Ibuka France, umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wanagize uruhare mu iyubakwa rya ruriya rwibutso, yavuze ko hakiri ikibazo cy’abantu bahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ni inkuta ebyiri ziteganye ziriho amagambo y’uko Abatutsi bishwe kubera ubwoko bwabo