Kenya: Amerika yohereje ibikoresho ahazashyirwa ikigo kizita ku Banyamerika bakekwaho Ebola
Ingendo z’indege zigera kuri 20 zitwaye ibikoresho byo kwa muganga n’inzobere mu buvuzi zageze muri Kenya aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishaka gushyira ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola.
Amerika yari yagaragaje ko izubaka icyo kigo cyihariye mu birindiro bya gisirikare byayo biri muri Kenya mu Mujyi wa Nanyuki mu Ntara ya Laikipia.
Icyo kigo kizafashirizwamo Abanyamerika baba bakekwaho Ebola ikomeje kuvuza ubuhuha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Icyakora Urukiko Rukuru rwa Nairobi rwitambitse icyo cyemezo, kubera urubanza rwari rwakiriye, rw’umuryango utari uwa Leta wagaragaje ko gushyiraho ikigo cyita ku bakekwaho Ebola muri Kenya byaba binyuranyije n’amategeko.
Icyo gihe Urukiko rwanzuye ko Guverinoma ya Kenya itakwemerera iya Amerika urwo rubanza rutaraburanishwa.
Uretse kuba Urukiko rwari rwabyitambitse kandi n’abaturage bakomeje gukora imyigaragambyo bamagana icyo cyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni imyigaragambyo bivugwa ko imaze kugwamo abantu babiri.
Ikindi abasenateri ba Amerika na bo bari basabye ko Abanyamerika bakekwaho Ebola bajyanwa mu gihugu cyabo aho gukomeza kuburabuzwa.
Nubwo habaye ibyo bikorwa byose byamagana iyi mikoranire ya Amerika na Kenya, imyiteguro yarakomeje indege za gisirikare za Amerika zoherezwa i Nanyuki ndetse bivugwa ko hamaze no kugezwa ibikoresho byifashishwa mu buvuzi.
Amakuru agaragaza ko nibura indege esheshatu za gisirikare zirimo iya C-130 na C-17 zageze muri Nanyuki guhera ku wa 24 Gicurasi 2026 mu gihe izindi eshatu zajyanyweho nyuma y’umwanzuro w’Urukiko.
Nibura hagati y’itariki 23 na 31 Gicurasi habarurwa ingendo z’indege za gisirikare za Amerika 20 zimaze kugera muri Kenya.
Hari uwatanze amakuru wagaragaje ko ibintu byose byamaze gutunganywa uretse kuba batangira kwakira abarwayi mu gihe undi we yavuze ko Amerika yiyemeje gukomeza gukora ibikorwa byayo kugeza igihe guverinoma ya Kenya iyiburije.

Amerika yamaze kohereza ibikoresho muri Kenya, ahagiye gushyirwa ikigo kizita ku bakekwaho Ebola
![]()

