Mozambike:Umugore yabyariye mu giti cy’umwembe ahunga umuyaga wa Idai

Umugore wo mu gihugu cya Mozambike yabyariye mu giti cy’umwembe aho yari yahungiye mu gihe iki gihugu cyaterwaga n’inkubi  y’umuyaga mwinshi wa Idai.

Uyo mubyeyi Amélia yibarutse umwana w’umukobwa yise Sara, mu gihe yari muri icyo giti ari kumwe n’umwana we w’umuhungu ufite imyaka ibiri y’amavuko.

Uyu muryango watabawe n’abaturanyi bababonye babafasha kuva mu giti n’uruhinja ntibahitanwa n’umyaga wa Idai wahitanye abagera kuri 700.

Uyo mubyeyi yabwiye ishami rya ONU ryita ku bana, Unicef, ati: “Nari mu rugo n’umwana wanjye w’umuhungu ufite imyaka ibiri igihe amazi yatangiraga kwinjira mu nzu tutari tubyiteguye. Nta kundi nari kugira uretse guhungira mu giti, nari umwe ndi kumwe n’umwana wanjye kandi muto”.

Amélia n’umuryango we  kuri ubu  bari mu kigo cyateguriwe abarokotse uwo muyaga wa Idai mu gace ka Dombe, bikaba bivugwa ko bamerewe neza.

Ibi bibaye nyuma y’imyaka 20 habaye ikindi kiza nk’icyo, aho Rosita Mabuiango yavukiye mu giti muri ubwo buryo kubera umwuzure wari wateye mu majyepfo ya Mozambike.

Rosita ubu ufite imyaka 19, yaravuzwe cyane mu binyamakuru igihe we na nyina, Sofia barokorwaga n’indege ya kajugujugu aho bari bihishe mu giti cyari hagati mu mazi.

Avugana n’ikinyamakuru Mail na Guardian, Sofia yavuze ko yababaye cyane mu gihe yari ari kubyara.

Rosita Mabuiango yavukiye mu giti kubera umwuzure wari wateye mu majyepfo ya Mozambike

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *