Amerika yaburiye Turukiya ku masezerano yo kugura ibisasu bya misile S-400 n’Uburusiya

Mike Pence, Visi-Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaburiye Turukiya ku kugura n’Uburusiya uburyo bw’ubwirinzi bwa misile bwo guhanura indege buzwi nka S-400, Amerika ibona ko bubangamiye indege zayo.

Yavuze ko Turukiya “igomba guhitamo” hagati yo kuguma ari umunyamuryango w’umuryango OTAN w’ubwirinzi w’ibihugu by’i Burayi no ku mugabane w’Amerika, cyangwa ikabura ubwo bwirinzi iheshwa no kuba umunyamuryango niramuka ifashe “ibyemezo nk’ibyo by’ubuhubutsi”.

Turukiya yasubije Amerika ko amasezerano yo kugura ubwo bwirinzi bwa misile bwo ku rwego rwo hejuru yamaze kumvikanwaho n’impande zombi.

Turukiya ivuga ko ubwo buryo bwa misile bwa S-400 buzafasha iki gihugu mu kwirinda, mu gihe gihanganye n’ibitero by’inyeshyamba z’Abakurde ndetse n’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu.

Turukiya imaze igihe itsura umubano wa hafi n’Uburusiya nyuma yaho umubano wayo n’Amerika ndetse n’Uburayi uziyemo agatotsi mu bihe bya vuba bishize.

Turukiya ni cyo gihugu cya kabiri gifite abasirikare benshi mu bihugu 29 bigize umuryango OTAN, washinzwe mu mwaka wa 1949 ufite intego yo guhangana n’icyitwaga ubumwe bwa leta za gisoviyeti ari bwo Burusiya bw’iki gihe.

Mu nama yabereye mu mujyi wa Washington muri Amerika hizihizwa isabukuru y’imyaka 70 ya OTAN, Bwana Pence yananenze Ubudage – undi munyamuryango ukomeye wa OTAN – kubera kudatanga amafaranga ahagije ku gisirikare cyabwo.

Uburusiya ntacyo bwari bwatangaza ku mugaragaro kuri ibyo byavuzwe n’Amerika.

Umubano hagati ya OTAN n’Uburusiya warahuhutse nyuma yaho Uburusiya bwigaruriye Crimea – igice cya Ukraine – ndetse bukikura mu masererano akomeye ajyanye n’ibisasu bya misile.

Uko ubwirinzi bwa misile S-400 buteye

Ni bumwe mu bwirinzi bwo guhanura indege bukataje cyane kurusha ubundi ku isi.

Uburusiya buvuga ko ubwirinzi bumwe bwa misile buzwi nka S-400 bushobora guhanura indege 80 icyarimwe.

Amakuru avuga ko bushobora guhanura indege iri mu ntera igera kuri kilometero 400 uvuye ku butaka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *