Umutoni Adeline niwe watorewe kuba Nyampinga wa INES-Ruhengeri

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019,nibwo Umutoni Adeline yatorewe kuba Nyampinga wa kaminuza ya INES Ruhengeri,mu birori byagaragayemo Mwiseneza Josiane,wakunzwe kurusha abakobwa mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2019,wari mu kanama gatora.

Mu bakobwa 13 bahataniraga iri Kamba rya Nyampinga wa INES Ruhengeri, Miss Umutoni Adeline warahiriye kurwanya igwingira ry’abana nka Mwiseneza, niwe watsinze bagenzi be,akurikirwa n’Umurundikazi Gateka Filly wabaye igisonga cya mbere, Muhongerwa Nyiranyamibwa Paradis Benigne yegukana ikamba ry’ igisonga cya kabiri

Iri rushanwa ryiswe Miss Bright INES Ruhengeri 2019,ryatanzwemo ibihembo bitandukanye aho Miss Adeline yahembwe ibihumbi 150 na Laptop nshya, igisonga cya mbere gihabwa ibihumbi 100 na Laptop naho icya kabiri gihembwa ibihumbi 50 na Laptop. Aba bose ariko bagenerwa ibindi bihembo n’ abaterankunga b’ irushanwa.

Mwiseneza Josiane wari mu kanama nkemurampaka,yashimiye ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwamugiriye icyizere bukamutumira muri uyu muhango waherukaga kuba mu mwaka wa 2016 hatorwa Miss Natete Liliane wari umaranye imyaka itatu ikamba rya Miss Ines -Ruhengeri.Ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwatangaje ko iri rushanwa rigiye kuba ngarukamwaka.





Src:Umuryango.rw

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *